RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Nshuti Innocent na Bishira Latif mu bakinnyi 22 b’Amavubi yitegura Tanzania
Print Comments: 25 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey, yarangije gushyira hanze abakinnyi 23 bazakina umukino wo gushaka itike ya CHAN 2018 u Rwanda ruzahuriramo na Tanzania tariki ya 15 Nyakanga 2017.

Amavubi ari butangire umwiherero kuri uyu wa kabiri ku mugoroba nyuma y’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro, aho azajya acumbika kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izajya ikora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo 9:00 ndetse n’imyitozo ya nimugoroba 15:30 ariko bizaba bitemewe ko irebwa n’abafana.

Antoine Hey ngo yasanze Tanzania ikina umukino udakanganyeAntoine Hey ngo yasanze Tanzania ikina umukino udakanganye

Mu bakinnyi bahamagawe, birumvikana ntabwo hagaragaramo Michel Rusheshangoga na Danny Usengimana barangije kugurwa n’ikipe ya Singida yo muri Tanzania, mu gihe Hakizimana Muhadjili yongeye kubura mu ikipe y’abakinnyi 23.

Tanzania izakina n’u Rwanda, kuri ubu iri mu irushanwa rya COSAFA muri Afurika y’epfo, aho yaraye ibonye itike ya 1/2 cy’irangiza nyuma yo gusezerera Afurika y’epfo yari mu rugo, bityo ikazahura na Zambia kuri uyu wa kane.

Ibi ariko, ngo ntabwoba biteye umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey:

“Nge amarushanwa yo mu karere ntabwo nyitaho. Nakurikiranye umukino wabo na Lesotho(mu gushaka itike ya CAN 2019) kandi wari usanzwe”.

“Twabonye aho bakomeye n’aho boroshye. Turizera ko tuzakoresha iyi minsi 10 dufite y’imyitozo, abakinnyi bacu bagashobora kubyitwaramo neza”.

Nshuti Innocent, ni ryo zina rishya mu ikipe y’igihugu yagezemo nyuma yo kuzamurwa avuye mu ishuri rya ruhago rya APR FC muri uyu mwaka, mu gihe abasore ba As Kigali barimo Mubumbyi Barnabe na Bishira Latif bongeye kugirirwa icyizere.

Nshuti Innocent ni umwe mu bazamutse vuba, wagereranya na Marcus Rashford wa Manchester UnitedNshuti Innocent ni umwe mu bazamutse vuba, wagereranya na Marcus Rashford wa Manchester United

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric(Rayon Sports), Nzarora Marcel(Police FC), Kwizera Olivier(Bugesera)

Ba myugariro: Nsabimana Aimable(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry(Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie(Police FC), Rucogoza Aimable(Bugesera), Bishira Latif(As Kigali), Kayumba Sotel (As Kigali), Mpozembizi Mouhamed(Police FC) na Iradukunda Eric(As Kigali)

Abakina hagati: Bizimana Djihad(APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio(As Kigali), Muhire Kevin(Rayon Sports) na Niyonzima Ally(Mukura VS)

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR FC), Mico Justin(Police FC), Mubumbyi Barnabe(As Kigali) na Mugisha Gilbert

emile Kuya 12-07-2017 saa 20:17'

iyikipe izabikora rekatubihange amaso nahimanap

Noel Kuya 4-07-2017 saa 07:30'

Abatoza batoza u Rwanda kuki espoir badakuramo abakinnyi na muhajl ntamuzi kweri niwe ufite experience wabuzemo

-####- Kuya 3-07-2017 saa 22:32'

kuki ferwafa ivugako savio ari uwa skigal kandi atararangiza amasezerano nukuvugako transfer ye yakozwe agifite amasezerano

muhire Kuya 3-07-2017 saa 22:24'

mbeg ubusatirizi ziriya mpinja ziri muri Attack koko ???? subu nka mubumbyi yazongerera iki koko?? basi iyo bapfa gushyiramo Nsengiyumva Mustapher,l na Bugesera! nka Muhadji ntiyakabuze aha , Djabel , mbogo ally,, Nyandwi Saddam, abo nibo nibuka gusa dufite ikibazo cyubusatirizi Murwanda sinzi icyo #Abatoza batoza abakinnyi babamariye???

Sibo Kuya 3-07-2017 saa 22:13'

Ko umutoza yasize Muhadjiri

ruhago Kuya 3-07-2017 saa 21:55'

gute usiga muhadjiri ukajyana yannick,gute usiga fitina ombolenga waguzwe na APR fc kndi na rusheshangonga adahari,niba Antoine utangiye utya karakunaniye

uwase janvier Kuya 3-07-2017 saa 21:30'

Uyumwana ngoni nshuti wapi kabisa,ubuse wambwirute ukuntu umuntu yakina neza match ebyiri zigikombe cyamahoro bikamuhesha kwinjire mwikipe yigihungu?nawe baramuhemukiye niko mbibona.muhadjiri nubwo ariho akiva mumvune ntiyarakwiye kubura muriyikipe.jewe ntacyombijeje kuzakura i mwanza.

Niyonkurujean Damour Kuya 3-07-2017 saa 19:40'

Ndabonantakibazo Iyokipe Iteyenubundinabotwaritwiteze Uretse Iburamoryamuhadjirinahantakindikirenzeicyo

NYAMINANI Kuya 3-07-2017 saa 19:39'

MUHADJIRI WE UMUTOZA ARAMUSIZE KOKO? BAHINDURE LISTE BAYISUBIREMO UMUHUNGU WACU WAKINIYE MUKURA YACU MUGERAGEZA URIYA MUTOZA IMANA IMUVUGIREMO MUHADJIRI AGARUKE MWIKIPE NIBA HARICYO BAMPFA AKIVUGE BAKIMUHE ARIKO UMUHUNGU BAMUREKE AKINE KANDI NZIKO AZABIKORA,

elie Kuya 3-07-2017 saa 19:17'

ariko nkabatoza babanyarwanda iyoabahashyi ,batwicira eqipe bigeze ahababa batumariye iki bibukeko amafaranga minister itanga atarayo gupfa ibusa basize abakinnyi babahanga urugero muhadjile numwe bakinnyidufite wumuhanga ubundi baduteye maga ariya mafaranga agakora ibindi nibakatubeshye

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)