RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona Amavubi arahita asubira mu mwiherero

Nyuma y’umunsi wa 8 wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018 shampiyona izahita isubikwa kugirango Amavubi asubukure umwiherero yitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup igomba kubera muri Kenya guhera mu mpera z’icyumweru gitaha.

Nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona ugomba gukinwa mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo hazatangazwa urutonde rushya rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu Amavubi bagomba guhita batangira umwiherero ku cy7umweru tariki ya 26 Ugushyingo bitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup 2017.

Yannick Mukunzi azasubukura imyitozo nyuma y'ibyumweru bibiri adakina birimo kimwe cy'ibibazoYannick Mukunzi azasubukura imyitozo nyuma y’ibyumweru bibiri adakina birimo kimwe cy’ibibazo

Umutoza w’Amavubi, Antoine hey atangaza ko imikino ya CECAFA ayishyizeho umutima cyane, kuko uretse kuba ari irushanwa ubwaryo, uzaba ari n’umwanya mwiza wo gutegura neza ikipe azajyana muri CHAN 2018 izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Antoine Hey yagize ati “CECAFA Senior Challenge Cup izaduha ishusho nyayo y’uburyo tuzitwara muri CHAN. Tuzajya muri CECAFA dushaka intsinzi mu mikino yose, ibyo bikazaduha ishusho nyakuriki y’ikipe yacu.”

“Turi mu itsinda rimwe na Libya tuzaba tunari kumwe mu itsinda rimwe no muri CHAN, rero bizadufasha kumenya neza uburyo bakina, n abyo bikazadufasha mu kwitegura.”

Amavubi ashobora kudahinduka cyane ugereranyije n'abakinnyi basezereye EthiopiaAmavubi ashobora kudahinduka cyane ugereranyije n’abakinnyi basezereye Ethiopia

Muri CECAFA, u Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Kenya izaba yakiriye irushanwa, Tanzania, Zanzibar na Libya yaje ari umutumirwa, Antoine Hey n’abakinnyi be b’Amavubi bakazatangira bakina na Harambe Stars ya Paul Put, uyu ukaba ari na wo mukino uzafungura irushanwa.

Uganda ifite iki gikombe cya CECAFA giheruka, izaba iri mu itsinda B hamwe n’u Burundi, Sudani y’epfo, Ethiopia na Zimbabwe yaje ari umutumirwa.

CECAFA izatangira ku itariki ya 3 isozwe ku ya 17 Ukuboza, iri rushanwa rikazafasha u Rwanda, Uganda na Libya kwitegura imikino ya CHAN 2018 izaba kuva ku itariki ya 12 Mutarama isozwe ku ya 4 Gashyantare ikazabera muri Morocco.

Amavubi Stars azaba afite icyumweru kimwe cy'imyitozoAmavubi Stars azaba afite icyumweru kimwe cy’imyitozo

Umunsi wa munani ari na wo uzasubikirwaho shampiyona, amakipe azahura mu buryo bukurikira:
Kuwa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo:

APR FC vs Mukura VS
Miroplast FC vs Amagaju FC
Kiyovu Sports vs Marines FC
Bugesera FC vs Sunrise FC

Ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo:

Kirehe FC vs Espoir FC
Gicumbi FC vs Police FC
AS Kigali vs Etincelles FC
Rayon Sports vs Musanze FC wow amaze gusubikwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru