RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Perezida wa CAF yemereye u Rwanda ko ruzakina na Ethiopie mu gushaka itike ya CHAN 2018

Ikipe y’igihugu Amavubi yahawe amahirwe ya kabiri yo gukina igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2018, aho yasimbura Misiri yarangije kwikura muri iyi mikino ku munota wanyuma.

Ku cyumweru twashoje, ni bwo igihugu cya Misiri cyasezeye mu irushamwa rya CHAN yari yatumiwemo na CAF, nyuma y’aho ikipe ya Kenya yamburiwe uburenganzira bwo kwakira iri rushamwa kubera imyiteguro mibi, bigahabwa igihugu cya Marooc.

Misiri yari yasezerewe na Maroc mu gushaka itike yo kwerekeza muri Kenya (Mbere) ni yo yahise ibona amahirwe yo kwitabira CHAN, ikintu na bwo kitari cyavuzweho rumwe muri CAF, kuko bavugaga ko ikipe yagasimbuye Kenya, ari iyo muri Afurika y’iburasirazuba.

Amavubi yari yashoboye gusezerera Tanzania mu ijonjora ry'ibanzeAmavubi yari yashoboye gusezerera Tanzania mu ijonjora ry’ibanze

Nyuma y’isezera rya Misiri, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika noneho ryakoresheje ubutabera bwa nyabwo ryemeza ko uzasimbura Misiri agomba kuva muri Afurika y’Uburasirazuba nkuko byagombaga kugenda mbere, kuko ku ntango hagombaga gushakwa umusimbura wa Kenya.

Aha, perezida wa CAF Ahmad Ahmad, akaba yarangije kubwira abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda na Ethiopie ko bakwitegura bakazakina uyu mukino, nkuko Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yabitangarije Radio Rwanda.

De Gaulle yagize ati: “Ayo makuru aracyari ku rwego rwa telefone hagati ya perezida Ahmad nange. Yarampamagaye kandi nanavuganye na perezida wa federasiyo ya Ethiopie na we ambwira ko yamuhamagaye kuri telefone.

Yatubwiraga ko twakwitegura nk’abantu bavuyemo ku cyiciro cyanyuma, tukazakina umukino wa kamarampaka, Play Off, izatsinda ikazabona itike ya CHAN 2018”.

Uganda yaje gusezerera Amavubi ku cyiciro cyanyuma cy'ijonjora nubwo Amavubi yatsindiye i Kigali 2-0Uganda yaje gusezerera Amavubi ku cyiciro cyanyuma cy’ijonjora nubwo Amavubi yatsindiye i Kigali 2-0

Ku bijyanye n’impungenge ko haba hari igihugu cy’abarabu(Algeria) gishobora guca inyuma kigafata uyu mwanya nk’uko byari byagenze kuri Misiri, Perezida wa Ferwafa yatangaje ko Perezida Ahmad yemeje ko mu minsi ibiri(bitarenze ejo kuwa gatatu) CAF izohereza ibaruwa iturutse muri CAF, ko kubahamagara byari nko guteguza kugira ngo bitazatungurana.

Uyu akaba yaranatangaje ko bitarenze tariki ya 15 Ugushyingo bagomba kuba bamenye ikipe izabona itike ya CHAN 2018.

U Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’iri rushanwa rwari rwatsinze Tanzania ku gitego cyo hanze, gusa ruza gusezererwa na Uganda yatsinze Amavubi ibitego 3-2 mu mikino mu kwezi kwa Kanama.

Aha ikipe y’igihugu ikaba yahise itangira gahunda yo kwitegura uyu mukino na Ethiopie yari yasezereye Amavubi kuri penaliti, ni mu irushanwa nk’iri rya 2014.

De Gaulle ku myiteguro yagize ati: “Ejo twicaranye n’abatoza ukuyemo umutoza mukuru uri mu Budage. Twatangiye imyiteguro dushyiraho na gahunda yose tuzaha MINISPOC tugafata umwanzuro. Gusa icyiza ni uko turi mu marushanwa kandi ntabwo byaba byiza ngo ayo marushanwa(shampiyona) ahagarikwe”.

Perezida wa Ferwafa, yabbwiye RBA ko bari gutegura umukino wa gicuti na Kenya, dore ko binakunze ari ho habera uyu mukino wa Play Offs na Ethiopie.

Ndoli Jean Claude yari mu bateye penaliti ubwo Amavubi yasezererwaga na Ethiopie mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2014Ndoli Jean Claude yari mu bateye penaliti ubwo Amavubi yasezererwaga na Ethiopie mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2014

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru