RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 23:28'  -  Inteko rusange yemeje ko amatora ya Perezida wa FERWAFA aba mu mpeshyi, akava mu kwa 1  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 10:59'  -  Minisiteri ya siporo yanyomoje amagambo ya Perezida wa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 8:40'  -  Mpembwa miliyoni itanarengaho urupfumuye- Masudi Djuma  |  Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United
Perezida wa FERWAFA yasobanuye impanvu Amavubi atari gukina imikino ya Gicuti
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu Amavubi ntiri kugaragara mu mikino ya gicuti, mu gihe iminsi iba yarashyizweho na FIFA ifasha amakipe kuba yahura agapima urwego rw’abakinnyi bayo, iri gukomeza gutambuka, u wa nyuma muri 2016, ukaba na wo ntacyo umariye Amavubi.

Amavubi aheruka mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Ghana i Accra tariki ya 03 Nzeli uyu mwaka, kuva icyo gihe, ntago Amavubi arasubira mu kibuga.

Amavubi aheruka mu kibuga anganya na Ghana igitego 1 kuri 1Amavubi aheruka mu kibuga anganya na Ghana igitego 1 kuri 1

Umunsi washyizweho w’imikino ya gicuti mu kwezi kwa 10, wasize Amavubi nta mukino agaragayemo, akaba ari nako bizagenda muri uku kwezi kwa 11, kuko na bwo Amavubi nta mukino wa gicuti ateganyirijwe.

Bikaba rero byibazwa na benshi mu bakunda umupira w’amaguru hano mu Rwanda igituma Amavubi atari gukina, mu gihe cyari kuba ari igihe cyiza ko aba basore bipima mu mikino ya gicuti, bakaba bakongera kumenyerana.

RuhagoYacu yabajije Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda impanvu nta mikino Amavubi ari gukina, avuga ko ahanini biri guterwa na gahunda FERWAFA yihaye y’igihe kirambye.

Yagize ati, « Kuri ubu ahanini biraterwa na gahunda twihaye yo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihe kirambye. Twasanze rero amafaranga dufite macye atakoreshwa mu mikino ya gicuti, dore ko nta n’imikino ihambaye twitegura mu gihe cya vuba. »

De Gaulle akomeza avuga ko amafaranga ubu bari kubona yose ari gushyirwa mu guteza umupira w’amaguru w’abato, aho kuyashora mu myiteguro y’ikipe y’igihugu.

« Dufite gahunda yo guteza ruhago imbere y’abakiri bato, iratangira neza mu kwezi kwa 2 umwaka utaha, amafaranga rwose ubu turi kubona yose ni ho ari kwerekeza, » Umuyobozi wa FERWAFA .

Ibi bivuga ko Amavubi ashobora kumara amezi 6 adakinnye umukino n’umwe kuko CECAFA Senior Challenge nayo hari igihe itabaho mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, hakazabaho Kagame Cup yonyine.

Amezi 6 nta gihindutse azihirika Amavubi adakandagiye mu kibugaAmezi 6 nta gihindutse azihirika Amavubi adakandagiye mu kibuga

Gusa Perezida wa FERWAFA ku ruhande rwe avuga ko nta mpungenge nini zagakwiye kubaho, akaba yanakomeje abwira RuhagoYacu, ko umwaka utaha bizahinduka, kuko FIFA iteganya kujya itanga amafaranga ku bihugu yafasha, gutegura imikino ya gicuti.

Amavubi ntiyitwaye neza mu mikino iheruka kuko yatsinze umukino umwe gusa , mu mikino 7 aheruka gukina, umukino babashije gutsindamo ibirwa bya Maurice ibitego 5 ku 0, naho indi mikino 5 barayitsindwa, banganya umukino 1.

Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya w’i 107, rukaba rwaratakaje imyanya ikabaka 50 mu gihe cy’amezi 18 ashize.

Katauti Kuya 14-11-2016 saa 04:18'

Hahahahahahahahahaha

murenzi Kuya 5-11-2016 saa 00:53'

degole arananiwe kabisa kuko na discourt atanga ntabwo zumvikana neza

Ahishakiye Kuya 3-11-2016 saa 12:29'

uyu devole atorwa ntiyari yavuzeko nadashyiraho championa z’abana u15 azahita yegura yabivugiye kuri radio rwanda ndibuka patric na rutamu nibo barikumwe muri studio nne byaburiye mwisiza nibyari bisakaye arabishenye! amavubi amare amezi angana gutya nta mutch n’imwe!!! egura, egura, egura. urananiwepe!

Mugisha Huzairu Kuya 2-11-2016 saa 12:22'

Arko Munyumvire Nukuri! Ese Mubyukuri Ferwafa Na Minisport, Babuze Amafaranga Yo Gutegura Umukino Wagishuti? Ngo Barimo Gutegura Abana, Igihe Babivugiye Ko Batarabishyira Mubikorwa. Ahubwo Bavuzeko Iyo Ariyo Turufu Babonye Barishisha. Gusa Nukuri Degaulle Arakabije Pe!

Theobard Kuya 2-11-2016 saa 09:02'

Uyuwe yarasaze! ariko degaule yazeguye koko! ndibuka agitorwa rutamu

nzeyimana ismail Kuya 2-11-2016 saa 03:39'

munyumvire uwo prezida wanyu ngo ni NZABIBA VINCENT JE VOLÉ alias degaule, ukirisha iturfu ngo yo gutegura abana ye nyamara mwibuke ko igihe yajyagaho aribyo yarashyize imbere. none c mwambwirako guteza imbere umupira w’abana nukutuburiza abana batarengeje imyaka 17 kwitabira amarushanwa nyafurika? mugihe ariho urwanda rwaba rwaraduhagarariye mu gikombe cy’isi? ? ubuc bariya bana bo mu isonga na apr académie bari kuburamo abaduhagararira koko? ? navuge ko yaje guteza imbere karibu fc ubundi areke kubeshya abanyarwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports202949
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)