RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Rwanda 1-4 Algeria. Amavubi asoje imyiteguro ya CHAN nta ntsinzi

Iminsi itatu mbere y’uko irushanwa nyafurika rihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2018” ritangira kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Maroc, Amavubi y’u Rwanda asoje umwiherero yagiriraga muri Tunisia, atsindwa na Algeria ibitego 4-1 birimo bitatu byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Ikipe y’umutoza Antoine Hey, yari yakinnye na Sudani mu mukino utarabashije kurangira kuwa Gatandatu, ubwo wahagararikwagwa n’imirwano ku munota wa 40 bakinganya ubusa ku busa, hari mbere y’uko banganya na Namibia igitego 1-1 mu mukino wabaye ku munsi wakurikiyeho.

Amavubi yavuye i Sousse yerekeza i Tunis gukina na Algeria, mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Maroc, bakitegura umukino wa mbere wo mu itsinda rya gatatu rya CHAN uzabahuza na Nigeria kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, ni mu gihe indi mikino y’itsinda muri CHAN bazayikina tariki ya 19 n’iya 23 Mutarama hamwe na Equatorial Guinea na Libya.

Kuri El Menzeh stadium y’i Tunis, Amavubi yari yakoze impinduka ebyiri mu ikipe imenyerewe nk’iya mbere uhereye ku mikino bakinnye irimo n’iya Cecafa batabashije kurengamo amatsinda, Rugwiro Herve yabanjemo mu mwanya wa Usengimana Faustin mu gihe mu kibuga hagati Nshimiyimana Amran yabanjemo Djabel Imanishimwe ntiyagaragara muri cumi n’umwe batangiye.

Amavubi yabanje mu kibuga kuri uyu wa GatatuAmavubi yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatatu

Iminota 10 ibanza yari ihagije ngo Algeria bayobore umukino ubwo Farouk Chafai yatsindishaga umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Beoussa Mokhtar. Amavubi yabonye uburyo bwo kwishyura nyuma y’iminota itandatu, ariko igitego cya Biramahire Abeddy kirangwa ubwo umusifuzi yavugaga ko yaraririye ubwo yahabwaga umupira na Mico Justin wari wambuye umupira ba myugariro babiri ba Algeria.

Nyuma yo gukorera ikosa ku munyezamu wa Algeria kwa Manzi Thierry kuri coup-franc yari itewe na Rutanga Eric, Algeria bahise batsinda igitego cya kabiri ku munota wa 22 w’umukino, iki cyatsinzwe na Abid Mohamed Lamine mbere y’uko kandi batsinda icya gatatu cyabonetse ku munota wa 29 w’umukino gitsinzwe na Chafai Farouk.

Amavubi yabonye ubundi buryo butandukanye burimo ubwa Abeddy umupira we waciye ku ruhande, umutwe wa Yannick Mukunzi wagaruwe n’izamu kuri koruneri yatewe na Bizimana Djihad ku munota wa 36 w’umukino, mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye impinduka enye ku ruhande rw’u Rwanda; Savio Nshuti asimbura Mico Justin, Faustin Usengimana afata umwanya wa Manzi Thierry, Ally Niyonzima mu mwanya Amran Nshimiyimana na Omborenga Fitina asimbura Eric Iradukunda.

Algeria yabanje mu kibugaAlgeria yabanje mu kibuga

Ikipe y’igihugu yongeye kwiharira iminota cumi n’itanu ibanza, ibona ubundi buryo butandukanye kuri Yannick, Rutanga na Savio wateresheje umutwe, ariko bananirwa kurenza umupira umunyezamu wa Algeria waje gusimburwa ku munota wa 59 w’mukino kimwe na bagenzi be batatu.

Amavubi yakoze izindi mpinduka habura iminota 25 ngo umukino urangire, Mubumbyi Barnabe na Djabel Manishimwe basimbura Biramahire Abeddy na Yannick Mukunzi, izi zaje gutanga umusaruro habura iminota 10 y’umukino ubwo Mubumbyi yaboneraga u Rwanda igitego, gusa Algeria iza gutsinda igitego cya kane ku munota wa 87 w’umukino, babikesha El Habib, umukino urangira ku bitego 4-1.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi:

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Soter Kayumba, Herve Rugwiro, Thierry Manzi, Eric Rutanga, Eric Iradukunda, Amran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Justin Mico na Abeddy Biramahire.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rwanda

    Kuya 14-01-2018 saa 21:08'

    twirenganya umutoza ahubwo ibyamavubi bimeze nkibyo kwa Sarigoma mwene Serubebe .... kuko amavubi amaze imyaka isaga 40 ntamusaruro ahubwo amavubi akatwibutsa kera habayeho ....nkuko atwibutsa ikipe bitaga INZUKI yo Mu gisaka hari 1942

  2. romeo

    Kuya 11-01-2018 saa 07:22'

    nibajye no mumyitozo ya can bategure tuzatwara icyisi

  3. DIDI

    Kuya 11-01-2018 saa 06:45'

    Goooool! Nibitari ibi tuzabitsindwa rwose. Nawe se umutoza utsimbarara kuri system kandi abona ntamusaruro itanga? Ahubwo nibaza agaciro k’ijambo rya assistant coach (Mashami) muri team cg ni nyamujya iyo bigiye!
    Ntaho dushobora kugera mugihe ikipe ishingiye ku bakinnyi b’amakipe 3 cg 4 nayo atagaragaza ikinyuranyo,ndetse n’amarangamutima muri selection.
    Mwibaze gusiga ba rutahizamu bafite ibitego 3,4 (Arafat wa Marines...) ugatwara udafite na 1...?

  4. DIDI

    Kuya 11-01-2018 saa 06:37'

    Goooool! Nibitari ibi tuzabitsindwa rwose. Nawe se umutoza utsimbarara kuri system kandi abona ntamusaruro itanga? Ahubwo nibaza agaciro k’ijambo rya assistant coach (Mashami) muri team cg ni nyamujya iyo bigiye!
    Ntaho dushobora kugera mugihe ikipe ishingiye ku bakinnyi b’amakipe 3 cg 4 nayo atagaragaza ikinyuranyo,ndetse n’amarangamutima muri selection.
    Mwibaze gusiga ba rutahizamu bafite ibitego 3,4 (Arafat wa Marines...) ugatwara udafite na 1...?

  5. mugisha

    Kuya 10-01-2018 saa 21:27'

    ahaaaa nukuri ndabona ntacyo umutoza azatugezaho system ya 3,5,2 akoresha iragoye cyane kko abakinnyi bimbere ntamipira ibageraho

  6. Emmey

    Kuya 10-01-2018 saa 21:22'

    Kwaribikeya c bakamese ko atakuyemo imipra nkacapiten ntimuvugakose inyumabakomeye ikibazo aribarutaha izamu rekadutegereze ukobizagenda muricani

  7. Emmey

    Kuya 10-01-2018 saa 21:22'

    Kwaribikeya c bakamese ko atakuyemo imipra nkacapiten ntimuvugakose inyumabakomeye ikibazo aribarutaha izamu rekadutegereze ukobizagenda muricani

  8. felicien

    Kuya 10-01-2018 saa 19:48'

    nonese numutoza wimyitozo noneho ferwafa nishake umutoza wamarushanwa cg bagaruke bitoreze kumahoto ndabona intego arimyitozo

  9. Patosi

    Kuya 10-01-2018 saa 19:26'

    Ikipe ntikike intege ntawayigaya bakinnye nikipe ikomeye pee

  10. Angel

    Kuya 10-01-2018 saa 19:24'

    Hhhh erega ibijya gupfa bitangira kare!! ngaho imyenda itajyanye nigihe yaboreye mu bubiko ,U rwanda nigihugu kiri smart ariko ibintu bibera muri foot yacu birababaje kbs,ubu koko umuntu ushinzwe imyenda ya mavubi yakweguye koko.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru