RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Salomon afite impungege zo gukinira Amavubi mu kwezi kwa 6

Salomon Nirisalike ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina nka myugariro mu ikipe ya AFC Tubize mu gihugu cy’ububiligi, atangaza ko afite impungenge zo gufatanya n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu kwezi kwa 6.

Uyu myugariro n’ikipe ye ya Tubize, barasoza imikino ya shampiyona kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Mata 2017, bazongere kuyisubukura muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu musore mu kiganiro yahaye RuhagoYacu, yavuze ko afite impungege zo kuza gukinira Amavubi, amaze hafi amezi 2 adakina.

JPEG - 174.2 kb
Salomon, ni umwe mu bakinnyi 9 bakina hanze y’u Rwanda, umutoza yifuza mu kwezi kwa 6

Yagize ati; " Kuri uyu mugoroba ni bwo dusoza shampiyona hano mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi. Ni umwaka w’imikino utari unyoroheye, kuko nabanje guhura n’ibibazo bikomeye by’invune, gusa ndashima Imana ko nsoje amahoro."

Nirisarike yagiye mu ikipe ya AFC Tubize mu kwezi kwa 6 umwaka ushize wa 2016, aza kugira ikibazo cy’invune, yatumye amara igice kinini cy’imikino ibanza, atagaragara mu kibuga, akaba yarongeye gutangira gukina neza mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.

" Maze iminsi nkina nanitwara neza mu ikipe yanjye. Ubu umutoza wanjye amfitiye icyizere, mu mikino twakinnye aha, turwana no kutamanuka, yose naratangiraga kandi nkitwara neza," Salomon, aganira na RuhagoYacu.

Salomon avuga ko impungege afite zo kuza gukinira ikipe y’igihugu, aziterwa n’uko nibamara gukina umukino wa nyuma ubahuza na Cercle Brugge, araza kuba afite iminsi igera kuri 45 adakina.

JPEG - 258 kb
Salomon afite impungenge zo kuza gukinira Amavubi, amaze iminsi igera kuri 45 adakina

" Nyuma y’uyu mukino wo kuri uyu mugoroba, turaba dusoje umwaka w’imikino, dutangire ibiruhuko aha ngaha. Urunva ni ikibazo gikomeye, kuzageza tariki ya 11 Kamena ubwo Amavubi azakina, njye nta mukino w’amarushanwa mbona," Myugariro w’ikipe y’Amavubi, umaze kuyakinira imikino 13.

" Nabiganirije umutoza w’Amavubi wungirije Mashami, ambwira ko nazaza mu Rwanda nkareba ikipe nkoramo imyitozo, nyuma nkatangira umwiherero hamwe n’abandi, ubwo ikizashoboka nicyo kizakorwa, nkunda igihugu cyanjye, nzakora igishoboka."

Uyu mukinnyi hari amakuru avuga ko kimwe na bagenzi be barimo Uzamukunda Elias na Rushenguziminega Quintin, babwiwe nabi na bamwe mu bahoze batoza Amavubi, bakunva ko ntacyo bamaze mu Mavubi, ariko Salomon arabihakana, akavuga ko hari bimwe bitagenze neza, ariko byose byarangiye, nta cyamubuza gukinira ikipe y’igihugu cye, impuengege ari ukuzaza gukina amaze iminsi nta marushanwa.

PNG - 1.2 Mb
Salomon amaze gukinira u Rwanda imikino igera kuri 13

AFC Tubize akinira nta gihindutse irarangiza ku mwanya wa 5 mu cyiciro cya 2, ikaba yaratakaje amahirwe yo kuzamuka. Antwerp yabaye i ya mbere, akaba ariyo izazamuka mu cyiciro cya mbere.

JPEG - 42.2 kb
Umukino wa nyuma, barasura Cercle Brugge barusha inota 1
JPEG - 83.5 kb
Salomon mu myitozo yo kuri uyu wa kane

Salomon aracyafite yasinye imyaka 2 muri iyi kipe umwaka ushize, akaba ateganya kuba yayifasha kuzamuka uyu mwaka, nyuma yo kutabigeraho muri uyu mwaka ushize w’imikino.

Amavubi afite umukino n’ikipe y’igihugu ya Centre Afrique tariki ya 10 cyangwa 11 Kamena, mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon muri 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HABUMUGISHA Emmanuel

    Kuya 15-05-2017 saa 21:00'

    Mbega byiza naze peee% afashe bagenzi be wenda abanyarwanda twazibona i Cameron mugikombe cy’Africa pe%%

  2. ngezahayo pracide

    Kuya 11-05-2017 saa 10:18'

    wowe uvuze utyo uziko ahubwo udakunda igihugu cyawe ugtinyuka ukavuga ngo niyigumire iyo wowe se wakoziki mugihe wamaze muguhugu

  3. musesenguzi

    Kuya 28-04-2017 saa 19:18'

    Ntakimuvaho rwose, niyigumire mu Bubiligi.
    Ari kurwego rwo hase y’abari hano mu Rwanda.
    Umukinnyi mbona dukeneye ubu ni Sugira, Haruna, Jacques.
    Ntawundi. Abandi ni ugutuma igihugu kibatangaho amafaranga y’ubusa.

  4. Niragire Sione

    Kuya 28-04-2017 saa 18:14'

    Itekerezo Ntanga Gukunda
    Igihugu Nibyiza Pee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru