RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’u Rwanda n’iya Namibia kuri Jemmal Stadium mu gihugu cya Tunisia, urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Nshimiyimana Imran abona ikarita itukura.

U Rwanda rwaye rukinnye na Sudani mu mukino wa mbere wa gicuti utabashije kurangira kubera imvururu zavutse hagati y’abakinnyi.

Kuri iki Cyumweru, umutoza w’Amavubi; Antoine Hey yabanjemo abakinnyi barimo Marcel Nzarora, Mbogo Ally, Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Ally Niyonzima, Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio, Bernabe Mubumbyi na Innocent Nshuti.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, hari nyuma yo gukinana neza na Nshuti Innocent.

Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, Nshuti Innocent wavunitse yasimbuwe na Mukunzi Yannick mu gihe ikipe y’igihugu ya Namibia yishyuye ku munota wa 57 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Itamunua Keimune ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro b’Amavubi.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, kapiteni w’Amavubi uyu munsi; Nshimiyimana Imran yahawe umutuku, ubwo yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari amaze gukora.

Amavubi arakomeza kwitegura CHAN akora imyitozo, aho kandi azakina undi mukino wa gicuti hamwe na Algeria kuwa Gatatu mbere yo kwerekeza muri Maroc, ahazatangira CHAN ya 2018 kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama.

U Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama.

Rwanda: Marcel Nzarora (18), Ali Mbogo (9), Herve Rugwiro (16), Fitina Omborenga (13), Celestin Ndayishimiye (3), Ally Niyonzima (8), Amran Nshimiyimana (5), Muhadjiri Hakizimana (10), Nshuti Savio Dominique (11), Barnabe Mubumbyi (21), na Innocent Nshuti (19).

Namibia: Loyot Kazapua (1), Charles Hamibira (3), Mashaba Karonge (5), Edmund Kambanda (20), Riaan Hanamub (4), Dynamo Fredricks (8), Ronald Ketijere (12), Petrus Shitembi (19), Absalom Imbondi (11), Hendrick Somaeb (10) na Junias Theophilus (7).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. alex rebero

    Kuya 10-01-2018 saa 08:27'

    amavubi muyareke azabikora kuko nibobeza dufite kandi bamaze kumenya gutsinda no gutsindwa icyo aricyo so mubahe umwanya ndabizi bazabikora gusa ndabona bakame ndamwemera rwose ubu njye namuruhura uko njye nka rebero mbibona mwizamu kimenyi ev. ombarenga. rutanga . manzi thiery . usengimana faustin .ynick mukunzi . jihad bizimana . hakizimana muhajil . dominicqe savio . abed biramahire . innocent nhuti iyikipe muyivugeho thx.

  2. FRT

    Kuya 8-01-2018 saa 10:33'

    Aliko barebe niba amakarita(ibihano byo kwitwara nabi mu mupira w’amaguru) bidafitanye isano na club akinamo. kuko ashobora kuba akingirwa ikibaba n’ikipe imbere y’abasifuzi yarenga aho ikipe ireba noneho bakamwitaho.

  3. mirima

    Kuya 8-01-2018 saa 06:53'

    @ Ish, ko wongeyemo 4 ugakuramo 1 urumva bazakina ari 14?

  4. ish

    Kuya 7-01-2018 saa 16:53'

    ino niyo kipe igomba kuba iya 1 , ikongerwamo Manzi , Yannick , Djihad Na Mico ... mubumbyi akavamo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru