RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Siasia na Leekens ntibari mu batoza 3 bagomba kuvamo utoza Amavubi!

Ishyirahamwe rya ruhago y’u Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza abatoza batatu bazavamo uzatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitegura amarushanwa atandukanye.

Mu rutonde rw’abatoza 8 bari batangajwe, bavuye muri 52 bari basabye aka kazi, hamaze gutangazwa abatoza batau basigayemo kuri iki Cyumweru. Aba barimo; umudage Antoine Hey , umunya-Portugal Jose Rui Lopes Aguas (Portugal), n’umuSuwisi Raoul Savoy.

Antoine Hey ni Umudage w’imyaka 46 wakiniye Birmingham City na FC Schalke 04 yatoje Lesotho, Gambia, Liberia na Kenya hagati ya Gashyantare n’ Ugushyingo mu 2009.

Jose Rui Lopes Aguas ni Umunya Portugal w’imyaka 56 wakiniye Benefica na Porto atoza Cap Vert kuva mu 2014.

Raoul Savoy afite ubwenegihugu bwa Espagne n’u Busuwisi (imyaka 43) yatoje Swaziland (2007-2008), Repubulika ya Centrafrica (2014-2015) na Gambia mu 2015.

Aba batoza uko ari batatu bazakora ikizamini (interview) cyizatuma umwe muri bo abona aka kazi, iki kizakorwa kuwa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. CG

  Kuya 15-03-2017 saa 00:05'

  yego dukeneye umutoza ariko uwazankwe mbona nta gihambaye azatugezaho .

  Ariko ayomafaranga mwayahaye umunyarwanda kobyaruta

 2. Vito

  Kuya 21-02-2017 saa 02:20'

  Yewe,nge ndabona ferwafa byarayicanze kbs! ubu x aba nabatoza ki? cyakora mugiye kurwaza imitima y’abanyarwanda pe!

 3. samedi

  Kuya 20-02-2017 saa 22:35'

  mbega ferwafa we!!!!!! ubuse haraho tuvuye haraho tugiye? ko nine na mckinstry wakururaga nabashiki bacu kuri stade , birababaje biteyisoni n’agahinda kubona 2017 ferwafa ikidukoreribintu nkibi NGO Samson na leekens bavuyemo? ababishinzwe mudufashe rwose kandi aya mafranga ferwafa itakaza ikwiye kuyaryozwa

 4. bovich

  Kuya 20-02-2017 saa 00:41'

  mwaramutseneza ntamutoza mbonye aho ferwafa we uranze urananiranye na minispoc koko mudupfunyikiye amazi byibuze siasia na lekeens affasar naho abobo naho bataniye na mckinstry watugejeje kure hashoboka

 5. MuneJust

  Kuya 20-02-2017 saa 00:38'

  Uyu Watoje Muri Kenya Niwe Mpaye Amahirwe Kuko Nta Kenya Nta Rda Byombi Kimwe.

 6. mgm

  Kuya 19-02-2017 saa 09:44'

  nonese uyu munya portugal asaba akazi agifite akandi ko wumva ari umutoza wa cap vert?

 7. mgm

  Kuya 19-02-2017 saa 09:44'

  nonese uyu munya portugal asaba akazi agifite akandi ko wumva ari umutoza wa cap vert?

 8. etoo

  Kuya 19-02-2017 saa 09:01'

  Ndabona abatoranyijwe uko ari batatu bose nta kigenda nta kipe yo muri africa ikomeye banatoje kweli? Ndumva nta nintego bazashobora kugeraho keretse nibaba intego imwe yokujyana abakinnyi bacu i buraya ndumva aricyo bashobora naho gutoza amavubi ntacyo bazageraho baraciriritse kabisa. Minispoc idupfunyikiye abatoza bo hasi kweli

 9. hubelle

  Kuya 19-02-2017 saa 08:24'

  bose nta kigenda arko byibuze umunya portugal

 10. mugisha

  Kuya 19-02-2017 saa 06:23'

  kombona ntamateka akomeye bafite hano muri Africa ferwafa igiye kudupfunyikira amazi nanone.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru