RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Sugira ashobora kumara umwaka adakina nyuma yo kugirira imvune ikomeye mu ikipe y’igihugu

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sugira Ernest yavunikiye mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’igihugu aho bishobora kurangira amaze amezi arenga atandatu hanze y’ikibuga.

Sugira wari wongewe mu Mavubi yitegura Uganda, yaje kuvunika ubwo yagonganaga na Sauter wa As Kigali yamanuka hasi agakandagira nabi maze igufwa ry’ukuguru rikaza gucikamo.

Sugira yari yiyambajwe nk'ugomba gucungura Amavubi imbere y'Abagande bayatsinze ibitego 3-0Sugira yari yiyambajwe nk’ugomba gucungura Amavubi imbere y’Abagande bayatsinze ibitego 3-0

Uyu musore wari wizeye kuzafasha ikipe y’igihugu kuri uyu wa gatandatu, yaje gutaka cyane yibaza ukuntu avunitse nta n’umukino n’umwe akinnye ndetse anatabaza Mama we ngo bamuzane.

Iyi mvune ya Sugira ikaba yahise ituma umutoza ahagarika imyitozo, ndetse ahita ajyanwa kwa muganga aho abaganga bari hafi batangaje ko igufa ryo hasi ry’ukuguru(Tibia) rishobora kuba ryacitsemo.

Sugira avunitse nyuma y'iminsi itatu asinyiye APR FC yari imwitezeho kuyikiza abakeba mu mwaka utahaSugira avunitse nyuma y’iminsi itatu asinyiye APR FC yari imwitezeho kuyikiza abakeba mu mwaka utaha

Sugira Ernest akaba yaritwaye neza muri CHAN 2016 u Rwanda ruheruka kwakira, aho yatsinze ibitego 3 muri iri rushanwa.

Amavubi azakina na Uganda mu mukino wo kwishyura adafite rutahizamu Mubumbyi Bernabe wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo na myugariro Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Sugira yabwiwe ko azamara amezii atanu adakinaSugira yabwiwe ko azamara amezii atanu adakina

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. imanirarora emmanuel

    Kuya 20-08-2017 saa 09:30'

    tuzagusengera

  2. HATUNGIMANA

    Kuya 18-08-2017 saa 19:21'

    lMANA ifashe sugira akire rwose birambabaje nuko ntacyo nabihinduraho gusa namasegesho meshi

  3. ceour de lion

    Kuya 17-08-2017 saa 23:28'

    sugira we ndagukunda ngwifurije kurwara,ubuki kdi APR tukurinyuma
    nihwihebe imana,irakuzi

  4. jaen claude

    Kuya 17-08-2017 saa 18:02'

    manawe udutabare ntiduhombe umukinyi wacu ariko yihangane turamusabira imana irabikora ndikubaza ubu arikuvurirwahe?

  5. Jean-Pierre

    Kuya 17-08-2017 saa 16:59'

    Courage et dommage

  6. ngizwenimana jean bosco

    Kuya 17-08-2017 saa 15:50'

    ihangane musaza gusa turakomeza kukuba hafi nkabanyarwanda

  7. dusabumuremyichristophe

    Kuya 17-08-2017 saa 14:28'

    Murahomwese,bakunzi bururubuga bavandimwe,mumbwire ubu uwasoma izi comantaire atekereza neza koko yabona turi aba sportif koko natwe tube twigaya izo Apr,na rayon zacukoko nizo twakavugiyeho ivunika ryumuntu koko,ESE kotwese turi abomurugo tugeze kurundi rwego hacuriki koko iyi ntabwo arubufana pee,sugira muvandimwe ihangane nakazi bibaho kandi uzakira siwowe wambere nuwanyuma imana murikumwe

  8. Hacleo ES nyarunyinya

    Kuya 17-08-2017 saa 09:36'

    Abarayon turababaye tu.kuko sugira twari kuzamutwara amaherezo!karebu Apr ntiyari imutwaye tukamurarira kukibuga cy’indege.apr we foot yomu Rwanda yicwa nawe

  9. Christophe

    Kuya 16-08-2017 saa 19:30'

    Sugira wihangane natwe abareyon byadukoze munkokora pe; nikibazo.gusa wizer’Imana natwe turagusengera.

  10. IRAGUHA

    Kuya 16-08-2017 saa 17:57'

    Sugira, ihangane kd Imana igukize, ndi umurayon, abafaba ba APR mwihangane gusa mureke amagambo nonese ari muri As Kigali ntitwatsindaga, gusa ni umukinnyi ufitiye akamaro amavubi pee!!

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru