RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda n’Ubudage byagumanye imyanya yabyo ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi yagumye ku mwanya w’118 ku isi mu gihe Ubudage bukomeye urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ugendeye k’urumaze gusohoka kuri uyu munsi tariki ya 16 Ukwakira.

Amavubi yahisemo kudakina imikino ya gicuti mu matariki FIFA iba yarashyizeho, ntacyo yungutse nta n’icyo yatakaje kuri uru rutonde rwasohotse none ugereranyije n’uruheruka, bityo akaba yigumye ku mwanya w’118 mu gihe hategerejwe urutonde rusoza umwaka wa 2017 ruzaza tariki ya 23 Ugushyingo.

Igihugu cya Equateur giheruka guhesha itike Argentine ni cyo cyamanutse imyanya myinshi, 25, mu gihe Trinidad&Tobago iheruka kubuza itike Leta Zunze ubumwe bwa America yo yatumbagiye kurusha izindi izamuka imyanya 16.

Muri rusange nta mpinduka zabaye mu makipe atandatu ya mbere, gusa Peru yaje kuzamukaho imyanya ibiri iza mu makipe 10 ya mbere, igurana n’Ubusuwisi bwamanutse imyanya ine.Ubwongereza ubu buri ku mwanya wa 12 mu gihe Ubutaliyani ari ubwa 15.

Amakipe 10 ya mbere ku isi

  1. Ubudage
  2. Brazil
  3. Portugal
  4. Argentina
  5. Ububirigi
  6. Poland
  7. France
  8. Espagne
  9. Chile
  10. Peru

Ibihugu biza imbere y’ibindi muri Afurika

  1. Tunisia ikaba iya 28 ku isi
  2. Misiri ikaba iya 30 ku isi
  3. Senegal ikaba iya 32 ku isi
  4. Congo DR ikaba iya 35 ku isi
  5. Nigeria ikaba iya 41 ku isi
  6. Cameroon ikaba iya 42 ku isi
  7. Morocco ikaba iya 48 ku isi
  8. Ghana ikaba iya 52 ku isi
  9. Burkina Faso ikaba iya 55 ku isi
  10. Côte d’Ivoire ikaba iya 61 ku isi

Uko mu karere bakurikirana

  1. Uganda ikaba iya 70 ku isi
  2. Kenya Ikaba iya 102 ku isi
  3. Rwanda Rukaba urw’ 118 ku isi
  4. Burundi bukaba ubwa 129 ku isi
  5. Tanzania ikaba iya 136 ku isi
  6. Sudan ikaba iya 141 ku isi
  7. Ethiopia ikaba iya 151 ku isi
  8. South Sudan ikaba iya 153 ku isi
  9. Djibouti ikaba iy’ 185 ku isi
  10. Eritrea ikaba iya 206 ku isi
  11. Somalia ikaba iyanyuma muri Afurika
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru