RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rushobora kujya muri CHAN rudakinnye na Ethiopie ishaka ko umukino wigizwa imbere

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopie ryarangije kwandikira impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mur Afurika CAF, risaba ko imikino ibiri bafitanye n’u Rwanda yakwigizwa imbere kubera ko batunguwe n’iyi gahunda bityo bakabasha kwitegura bihagije.

Amakuru ava muri iki gihugu, avuga ko abakinnyi 25 umutoza Ashenafi Bekele yari yarahamagaye mu myitozo kuri ubu bisubiriye mu makipe yabo, ngo bakomeze kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere itaganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

Ethiopie yaherukaga i Kigali muri 2015 itsindwa n'Amavubi 3-1 mu mukino wa gicuti(Foto TNT)Ethiopie yaherukaga i Kigali muri 2015 itsindwa n’Amavubi 3-1 mu mukino wa gicuti(Foto TNT)

Nkuko tubikesha Soccerethiopia yandika mu rurimi rw’iki Ahmaric, ngo gukina uyu mukino byakiriwe ku buryo butandukanye muri iki gihugu, aho benshi bavuze ko uje utunguranye bityo ko ushobora guhombya Ethiopie mu gihe yawitegura bikarangira iwutakaje.

Ibi kandi byaje guhurirana n’uko shampiyona yari iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru turimo, aho amakipe menshi kugeza ubu yanze ko yahagarikwa ngo uyu mukino w’ u Rwanda ube wakinwa ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo.

Ibi bikaba byaratumye ishyirahamwe rya ruhago muri Ethiopie risaba CAF ko yakwigiza imbere uyu mukino, ikintu kigoye kuba cyakorwa cyane ko tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya CHAN 2018 igomba gukorwa tariki ya 17 Ugushyingo i Rabat muri Marooc, kandi igakorwa amakipe yose 16 yaramenyekanye.

Itangazamakuru ryo muri Ethiopie rivuga ko ikipe yabo itizeye kuzakina n'u Rwanda ku cyumweruItangazamakuru ryo muri Ethiopie rivuga ko ikipe yabo itizeye kuzakina n’u Rwanda ku cyumweru

Ibi bikaba bivuze ko mu gihe nta gihindutse, bishobora kurangira uyu mukino udakinwe,bityo u Rwanda rugahita ruba igihugu cya 16 kibonye itike yo kuzakina iri rushanwa rumaze kwitabira ubugira gatatu.

Itangazamakuru ryo muri Ethiopie, rivuga ko CAF yakoze amakosa guha iyi tike ya 16 igihugu cyo muri CECAFA, cyane ko amategeko yayo asobanura ko iyi tike yagakwiye kuba yarahawe igihugu cyo muri Afurika ya ruguru kuko akarere kakiriye iyi mikino ari ko kagiramo amakipe atatu nkuko amategeko ya CHAN abiteganya.

Ibi ariko ntibikuraho ko CAF yari yaremeje ko u Rwanda na Ethiopie bizakina imikino ibiri ku matariki ya 5 na 12 kugira ngo harebwe ikipe izasimbura Marooc mu gukina iri rushanwa, cyane ko Misiri yari yahawe uyu mwanya yanze kuwufata, mu gihe Marooc yari yawutsindiye yo byarangiye ihawe kwakira iri rushanwa isimbuye Kenya byananiye.

Amavubi akomeje imyitozo kuri Stade AmahoroAmavubi akomeje imyitozo kuri Stade Amahoro

RuhagoYacu ikaba ikomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lkhg

    Kuya 1-11-2017 saa 08:37'

    erega ahandi amakipe arigenga ntabwo ari nkahano amakipe agengwa na FERWAFA, basanze urikubicira imibare ya championa ntibakwemerera kubaturaho ibintu uko wishakiye, ama equipe aba afite ibyo yapanze biyinjiriza agatubutse, ariko hano amakipe menshi ni aya reta na ferwafa,asa nayigenga nayo ahorana ubwoba ntajambo agira kumicungire yayo kandi ariyo yirya akimara kugirango abeho.

  2. Samuel

    Kuya 1-11-2017 saa 06:24'

    Ayo ni amayeri urwanda ni rwitegure ndetse cyane bari kutujijisha ngo tuze twajenjetse badukubite 3_0


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru