RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rutsinze Equatorial Guinea rufata Nigeria ku mwanya wa mbere

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi Stars) yakoze akazi gakomeye kuri uyu wa gatanu, ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial mu mukino wa 2 mu itsinda rya gatatu, ihita ifata umwanya wa mbere muri iri tsinda inganya amanota 4 n’ikipe ya Nigeria yari imaze gutsinda Libya.

Amavubi ni intsinzi ya 3 abonye mu irushanwa rya CHAN, mu mikino 9 akinnye mu ncuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, aho amaze gutsindwamo imikino 5, akanganya indi mikino 2.

Wari umukino abasore ba Antoine Hey bari bakeneyemo amanota 3 byanze bikunze, bakizera ko baba bagifite amahirwe muri iri rushanwa, bakaba baje kubigeraho, nyuma y’aho mu mukino wabanje ikipe ya Nigeria yatsinze ikipe ya Libya igitego 1-0.

Ikipe ya Guinea yaje gutsindwa igitego ku mupira wari uvuye muri koruneli ku munota wa 67, gitsinzwe na Manzi Thierry ku mupira watewe neza na Djihad Bizimana.

Djihad ari mu bashimishijwe bikomeye n'iyi ntsinziDjihad ari mu bashimishijwe bikomeye n’iyi ntsinzi

Abakinnyi b'Amavubi bari mu bicu ubwo Manzi yari amaze gutsinda iki gitegoAbakinnyi b’Amavubi bari mu bicu ubwo Manzi yari amaze gutsinda iki gitego

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino utarimo gusatirana cyane, waberaga mu kibuga hagati, aho abasore ba Antoine Hey bagisoje ubona nta kazi gakomeye bahaye umuzamu wa Equatorial Guinea, kimwe n’umuzamu w’Amavubi Bakame, utahuye n’akazi gakomeye.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiye u Rwanda rusatira cyane, umutoza ahita akora impinduka, aho yinjijemo Omborenga Fitina mu mwanya wa Iradukunda Eric ’Radu’, byahise byongera imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi, ari na ko Muhadjili Hakizimana bitatinze akinjira mu mwanya wa Faustin Usengimana, Amavubi asatira bigaragara iyi kipe.

Antoine Hey yagiye kuruhuka, agaruka yahinduye ibintuAntoine Hey yagiye kuruhuka, agaruka yahinduye ibintu

Ikipe ya Guinea Equatorial yatangiye gusatira ikipe y’u Rwanda bashaka uko bakwishyura, ariko bagasanga umuzamu w’u Rwanda ahagaze neza.

Amavubi yaje kongera yinjiza mu kibuga umukinnyi Amran Nshimiyimana mu mwanya wa Nshuti Dominique Savio, mu rwego rwo gutinza umukino.

Ikipe y’u Rwanda yihagazeho, iminota 90 irangira ari igitego 1-0 mbere yo kongeraho iminota 3, abakinnyi ba Guinea baje kugongana bikomeye, umwe ajyanwa kwa muganga, bigaragara ko yababaye cyane.

Umukino warangiye ari 1-0.

U Rwanda rurasoza imikino yo mu matsinda rukina na Libya, Saa 21H00 zo kuwa kabiri tariki ya 23 Mutarama.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibugaAbakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Rwanda: Ndayishimiye Eric (1)(C), Bizimana Djihad (4), Kayumba Soter (22), Manzi Thierry (17), Rutanga eric (20), Iradukunda Eric (14)/Omborenga Fitina (13) 46’, Mukunzi Yannick (6), Niyonzima Ally (8), Usengimana Faustin (15)/Hakizimana Muhadjiri (10) 62’, Biramahire Abedy (7), Nshuti Dominique Savio (11)/ Amran Nshimiyimana (5) 87’.

Abakinnyi ba Equatorial GuineaAbakinnyi ba Equatorial Guinea

Equatorial Guinea: M. Eyama, Maye, Atom, Anvene, Nzang, Basilio (Dalin 85’), Eworo (Obama 86’), Eko, Ondo (N. Eyama 70’), Eneme, Oba.

Fuastin Usengimanaga ahanganye n'umukinnyi wa Equatorial GuineaFuastin Usengimanaga ahanganye n’umukinnyi wa Equatorial Guinea

Radu arwana no guhindura umupira mu gice cya mbereRadu arwana no guhindura umupira mu gice cya mbere

Rutanga Eric akomeje kwitwara nezaRutanga Eric akomeje kwitwara neza

Amafoto: Jean Luc Imfurayacu/RuhagoYacu

Tangier/Morocco

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nyisenge

    Kuya 20-01-2018 saa 21:41'

    Ndishimye Cyane Kuba Amavubi Astinze Ndizerako 1/4 Twakigezemo Kandi Tuzanagera 1/2 Dukomezena Final Mperereye Huye Ngoma Murakoze

  2. Luc

    Kuya 20-01-2018 saa 12:21'

    Niba nasomye neza mwavuze ko amavubi amaze gukina imikino icyenda mu nshuro zitandukanye yagiye yitabira CHAN.

    Ariko niba imibare mwakoresheje hariya yuzuye sinzi.

    Intsinzi 3
    Inganya 2
    itsindwa 5

    Ndumva yaba imaze gukina imikino 10 rer aho kuba icyenda.

    Ni byiza ko mukora inkuru migatanga abandi gushyira statistics nk’izi, ariko mujye mureba neza bitazajya biba ari nka yayindi yihuse ikabyara ibihumye. Nkubu mwadupfunyikiye kuri iyomibare rwose mwabivanze.

    chief editor bigaragara ko idakora inshingano uko bikwiye.

  3. kg

    Kuya 20-01-2018 saa 10:59'

    Mukosore "Amavubi ni intsinzi ya 2 abonye mu irushanwa rya CHAN, mu mikino 9 akinnye mu ncuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, aho amaze gutsindwamo imikino 5, akanganya indi mikino 2"

    Ubwo intsinzi zibaye eshatu. Kuko muri Chan y’ubushize mu Rwanda twatsinze Ivory coast na Gabon.

  4. Joe

    Kuya 20-01-2018 saa 09:29'

    Ruhagoyacu ni abanyamwuga sha ahubwo wowe ujye usoma neza ibyo handitse

  5. LEO

    Kuya 20-01-2018 saa 09:02'

    Fercitation amavubi turabashyigikiye kdi tubarinyuma

  6. MANUCO

    Kuya 20-01-2018 saa 08:30'

    Ariko nkawe NTIRUSHWA mwagiye mubanza mugasoma inkuru neza mukareka comments z"ubugoryi
    Nibyo amavubi amaze gukina match 9 muri CHAN zose imaze kwitabira mumyaka itandukanye aha nibyo umunyamakuru yavugaga

  7. Ruti

    Kuya 20-01-2018 saa 07:15'

    Felicitation kuri amavubi stars,byumwihariko Ombolenga na Muhadjiri bagaragaje performance yo kurwego rwo hejuru muzana impinduka kubusatirizi mugacurika ikibuga,twibaza nimpanvu ababa bagabo batabanzamo cg c baba supersubs beza???anyway next match ya Libya nibushakintsinzi aba bakinnyi uzabatekerezeho,kuko statistics zerekanako iyo barimo mwizamu rya adversaire hinjiramo igitego 1 cg c ibitego,iyo ombolenga atanga akazi akanatanga imipira ivamo igitego,Muhadjiri we nibindi aratsinda cg agatanga imipira ivamo ibitego,amavubi rero nka team no kuri Libya muzayatake mwirinda amakosa muri surface byumwihariko nuko mufungurumukino murebeko mutabatsinda cg mubone inota 1

  8. Mugisha

    Kuya 20-01-2018 saa 07:14'

    courage basore gusa turabura umwataka ukomeye ushobora guteza aba defenseur ubwoba kd coach agomba kuzabanzamo fitima na muhadjili bahinduye umupira kbsa

  9. venuste

    Kuya 20-01-2018 saa 06:28'

    Amavubi oyeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!,agize amanota ane si atatu. gusa courrage basore bacu.
    muhiganwe mwe gukina bityo ishema n’isheja murigarukane i Rwanda.

  10. fenty

    Kuya 20-01-2018 saa 06:27'

    wow good good amavubi yacu mukomerezaho

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru