RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rw’abakinnyi 10 rutsinzwe umukino ubanza muri CECAFA n’ikipe ya Kenya

Ikipe y’igihugu ya Kenya itangiye neza CECAFA itsinda ikipe y’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CECAFA Senior Challenge Cup, yatangiye kuri iki cyumweru mu gihugu cya Kenya.

Amavubi yarushwaga na Kenya yatsinzwe ibitego 2-0 n’ikipe ya Harambe Stars byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Rutahizamu Massoud Djuma watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya, yafunguye amazamu kuri penaliti ku munota wa 24 kuri penaliti. Ni inyuma y’ikosa ryakozwe na Kayumba Soter mu rubuga rw’amahina, akiniye nabi umukinnyi Atudo.

Ikipe ya Kenya yakomezaga kotsa igitutu bigaragara ikipe y’u Rwanda yakomeje kubona amahirwe menshi, ariko bagasanga Ndayishimiye Eric Bakame ahagaze neza.

Massoud Djuma yari kuba yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 36 ku mupira wari uhinduwe na Whyvonne Isuza, ariko Bakame awumukura ku mutwe.

Isuza wari wakomeje kugora ikipe y’u Rwanda yaje guhereza neza mugenzi we bakinana mu ikipe ya AFC Leopards Otieno Duncan atsinda igitego cyiza cyane ari muri metero nka 30.

U Rwanda rwaje kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 55 ku ikosa rya 2 Kayumba Soter yari akoze.

Umutoza Antoine Hey yakoze impindka yinjiza mu kibuga Muhadjili Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent atangira kotsa igitutu Kenya, ariko ntiyabona igitego na kimwe.

Uyu mukino waberaga kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega, warangiye ari ibitego 2 bya Kenya, u Rwanda nta gitego rubonye.

Amavubi ari mu itsinda rya 1 hamwe na Kenya, Tanzania, Libya na Zanzibar. Aragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri, akina n’ikipe Tanzania ku i saa saba zo mu Rwanda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kenya: Patrick Matasi (GK)Joackins Atudo, Wesley Onguso, Musa Mohamed, Dennis Sikhayi, Duncun Otieno, Patillah Omotto, Whyvonne Isuza, George Odhiambo, Masoud Juma, Samuel Onyango.

Rwanda : Ndayishimiye Eric (GK), Thiery Manzi, Faustin Usengimana, Soter Kayumba, Eric Rutanga, Eric Tiradukunda, Yanick Mukunzi, Djihad Bizimana, Biramahire Abedy, Justin Mico, Manishimwe Djabel.

Abasimbura ba Kenya:

Boniface Oluoch, Gabriel Andika, Said Tsuma, Chrispin Oduor, Wellingtone Ochieng, Vincent Oburu, Charles Momanyi, Isaak Kipyegon, Earnest Wendo, Bernard Ochieng, Kepha Aswani, Ovella Ochieng

Abasimbura b’u Rwanda:

Nzaroka Marcel (GK), Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Sekamana Matume, Niyonzima Ally, Mbugu, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjiri, Innocent Nshuti, Oliver Niyozina Amran, Omborenga Fitina

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MANUCO

    Kuya 5-12-2017 saa 04:33'

    Iriya yatsinzwe ni RAYON a.k.a GASIHA fc ntabwo aru amavubi ahubwo uyumunsi bayisubizemo twongere turyoherwe, babonye umuzamu wa Ethiopia abaha Gift bati turakomeye!!!
    Ikigali ko bamuhinduye mukabura na kimwe mutsinda c???????

  2. umutoza

    Kuya 4-12-2017 saa 17:30'

    Emmanuel Imanishimwe, Muhadjiri na Ombolenga bagombga kubanzamo. Mico yagombaga gusimburwa na Maxime hakiri kare.

  3. -####-

    Kuya 4-12-2017 saa 10:26'

    Mukubitwe mwigarukire nubundi nta pleasure kuko mu mitwe wapi De Gaulle weeeee!!!tunara sore rwahiye

  4. jp

    Kuya 4-12-2017 saa 08:02'

    Arko c nigute Abahungu ba Nyakubahwa De Gaulle bakinisha umutima batsinzwe? ntiwasanga imitima Nyakubahwa yarayisigaranye Ikigali?

  5. Rogers

    Kuya 4-12-2017 saa 07:10'

    Iyo principe yanyu yokuvugango" ntawuhindura ikipe itsinda "mubanze mwibaze ngo twatsinze nde???ese abo mwatsinze baribiteguye?wibukeko baribamaze two months bararangije championat (ethiopie)ikindi byaribitego bya cadeaux,urebe uti abaribiganjemo mukibuga (rayon)ko bari kuri form bakina championat,ubu uribikako bamaze journes 3 badakina epuis,psychologically they aren’t prepared,none c nyuma yibyo nkumbwiye wibazako iyo banch iri hanze itari strong kubarusha,bakinnyi nka muhadjiri,Mbogo,Ombolenga na Maxime they should be among the starters,nimudakosora bazabapiga

  6. IRUMVA

    Kuya 4-12-2017 saa 07:01'

    Biriya byose biraterwa na Mashami ushaka kwibimura kuri APR arafata abakinyi badhoboye akabicaza kubera bava muri APR . Nimuhame hamwe mukubitwe ibitego kubera amatiku yabatoza babanyarwanda. Muzakomereza iminzenze muri Maroc. Mashami namatiku yamurenze ntanahamwe yageza amavubi.

  7. Anet

    Kuya 4-12-2017 saa 05:43'

    Claude iryo hungabana uvuga ngo bagize kuva batsinda ethiopia nirimeze rite??, wagira ngo bakore ibyaha babihorere, ikibi wakora umunsi umwe gishobora gusibanganya ibyiza wakoze imyaka myinshi, kandi ibyo ntaho bihuriye ibibazo bya Rayon sport nabakinyi nabatoza bayo mujye mubitandukanya nibyikipe yigihugu Amavubi.

  8. innocent

    Kuya 4-12-2017 saa 04:59'

    Nyamara bano ni abanyarwanda batavangiye kuko bakina bafite ikipe Ku mutima da! aka wa mugani!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  9. Paul

    Kuya 3-12-2017 saa 22:12'

    Mashami uragaragaye kurwanya APR ntaho bizakugeza Bose wabasize hanze none Kenya iragukosoye ubwose uratwunguye cg urabaduteje abantu nkamwe mudaharanira ishema ryigihugu ntabwo muri mucyerekezo kimwe numu saza wachu reka amaranga mutima uheshishema urwakubyaye

  10. Bayavuge j sauveur

    Kuya 3-12-2017 saa 20:25'

    bayasauveur@ gimail.com.icyombona nuko bitari bikwiye nonese banyira ma Epuipe bakazabona amafaranga gute bikomeje kugenda gutryo bikubite agashyi.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru