RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rwasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA, rwisanga ku mwanya w’i 120

Ikipe y’igihugu Amavubi yatakaje imyanya 2 ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi rugaragaza uko amakipe akurikirana mu kwezi gushize kwa 10, hirya no hino ku isi.

U Rwanda nta mukino rwagize mu kwezi kwa 10, ariko ruza gukina imikino 2 muri uku kwezi k’ugushyingo, aho rwatsinze Ethiopia rugahita runayisezera mu gushaka itike ya CHAN.

Amavubi yari ku mwanya w’i 118 mu kwezi gushize, ubu arabarizwa ku mwanya w’i 120 ku isi, umwanya wa 31 ku mugabane w’Africa.

JPEG - 605 kb
Umutoza w’Amavubi Antoine Hey ategereje kureba ko ukwezi gutaha u Rwanda yarwigiza imbere

Ikipe ya Senegal iherutse kubona tike y’igikombe cy’isi iri ku mwanya wa mbere muri Africa, ikaba ku mwanya wa 23 ku isi aho yazamutseho imyanya 9.

Muri aka karere k’Africa y’iburasirazuba no hagati, kayoboye n’ikipe y’igihugu ya Uganda iri ku mwanya wa 14 muri Africa, ikaba ku mwanya wa 74 ku isi, igakurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 29 muri Africa, ikaba ku mwanya w’i 111 ku isi, aho yatakaje imyanya 9.

Ikipe ya Zimbabwe na Libya zatumiwe mu mikino ya CECAFA iratangira mu kwezi gutaha mu gihugu cya Kenya ziri mu makipe adahagaze nabi cyane. Zimbabwe iri ku mwanya wa 19 muri Africa, naho Libya ikaba ku mwanya wa 27.

JPEG - 623 kb
Amavubi aherutse gusezerera Ethiopia mu mikino ya CHAN, umukino wabaye muri uku kwezi kwa 11

Ku makipe 5 ya mbere ku isi nta cyahindutse kuko Ubudage buracyayoboye uru rutonde bukurikiwe n’ikipe ya Brazil.

PNG - 64.2 kb
Ibihugu 10 bya mbere ku isi
PNG - 64 kb
Senegal iyoboye ibihugu 10 bya mbere muri Africa
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. iradukunda patrick

    Kuya 23-11-2017 saa 15:37'

    ntaribi nukureba uko tuzamuke


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru