RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rwatomboye Tanzania na Uganda mu nzira zigana muri CHAN 2018

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakina imbere muri shampiyonayatomboye guhura na Tanzania mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2018 cy’abakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri Kenya.

Iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 11 Mutarama 2018 na tariki ya 2 Gashyantare 2018 mu gihugu cya Kenya.

Mu ijonjora ribanza ku Mavubi y’u Rwanda bazabanza guhura na Tanzania mu gihe ikipe izakomeza hagati y’ibihugu byombi izahura n’izaba yatambutse hagati ya Uganda n’ikipe izaba yavuye hagati ya Somalia na Sudani y’Epfo.

Uko amakipe azahura muri Zone u Rwanda rurimo izavamo amakipe 3 harimo na Kenya izakira irushanwa.

Ijonjora rya 1

  • Somalia vs South Sudan

Ijonjora rya 2:

  • South Sudan/Somalia vs Uganda
  • Tanzania vs Rwanda
  • Djibouti vs Ethiopia
  • Burundi vs Sudan

Ijonjora rya 3:

  • Uganda vs South Sudan/Somalia) vs Tanzania/Rwanda
  • Djibouti/Ethiopia) vs Burundi/Sudan
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jado

    Kuya 7-03-2017 saa 03:24'

    MUTUBYIRE AMATEKA YÚWO MUTOZA ARAMBUYE.

  2. Rwibutso fiston

    Kuya 27-02-2017 saa 11:36'

    Iyo tike niyacu2

  3. celestin

    Kuya 13-02-2017 saa 00:47'

    Ndababwiza ukuri iyo wateguye neza Umusaruro uraboneka Natwe ni dutegura ikipe yacu neza umusaruro uzaboneka kdi umusaruro nta wundi ni ugutsinda Dutegure ikipe neza ubundi tubyine Insinzi

  4. Claude

    Kuya 7-02-2017 saa 09:02'

    Ikigaragaracyo Itike Turayifite

  5. dr

    Kuya 7-02-2017 saa 06:52'

    nizere ko ibi bizarangira nzamwiba vincent de gaule abonye ko akavuyo ateza gafite n’ingaruka mu ikipe y’igihugu agahita yegura akijyira gusaba akazi muri resitora, cg ahandi nkaho.

  6. ndayishimiye

    Kuya 3-02-2017 saa 23:32'

    mubyukuri Degore natabona iyi tike azasezere nkintore iganisha aheza igihugu cye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru