RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rwazamutse ku rutonde rwa FIFA, Portugal ya Ronaldo ihigika Argentine ya Messi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yigira imbere ho umwanya umwe, igera ku mwanya wa 118.

Kuri uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeli 2017, Amavubi y’u Rwanda yungutse umwanya umwe nyuma yo kwitwara neza mu mukino mpuzamahanga aheruka gukina, aho yatsinze Uganda 2-0, umukino umwe mu mikino yombi bahuyemo, gusa igaezererwa ku bitego 3-2 (mu mikino yombi) mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Kenya.

U Rwanda rwabarizwaga ku mwanya w’119 ku Isi, ni nyuma yo kuzamuka imyanya 8, ruvuye ku mwanya w’127.

Kuri iyi nshuro ikipe y’igihugu yungutse amanota 16, iva kuri 260, igira 276, ibi byatumye yegera imbere ho umwanya umwe, iba iya 119.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusezerera u Rwanda, yo banakinnye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, mu makipe makuru, u Rwanda ntirukine byibuze umukino wa gicuti mu ntangiriro z’uku kwezi, yazamutseho imyanya ibiri iza ku mwanya wa 71.

Ku rwego rw’Isi, Ubudage bwigaranzuye Brazil, bufata umwanya wa mbere mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo yungutse imyanya itatu iba iya gatatu umwanya mwiza igize mu mateka yayo.

Argentine ya Lionel Messi yatakaje umwanya umwe, iba iya kane, Ububiligi bwageze ku mwanya wa gatanu bwungutse imyanya 4, Pologne iba iya gatandatu, Ubusuwisi ubwa karindwi, Ubufaransa buri ku mwanya wa 8, Chile ku mwanya wa 9 naho Colombia ni iya 10, imbere ya Espagne ya 11 n’u Bwongereza bwa 15.

Amakipe 10 ya mbere ku IsiAmakipe 10 ya mbere ku Isi

Muri Afurika ibihugu 10 bya mbere ni: Misiri, Tunisia, Senegal, Congo Kinshasa, Nigeria, Cameroun, Burkina Faso, Ghana, Cote d’Ivoire na Maroc.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru