RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rwisubije imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisubije umwanya wa 93 ku Isi, ni nyuma yo kuzamuka imyanya irindwi ku rutonde ngarukakwezi rwashyizwe hanze n’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Isi, FIFA, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe.

U Rwanda rutarakina umukino n’umwe mpuzamahanga cyangwa wa gicuti uwo ari wo wose kuva tariki ya 3 Nzeli 2016, rukaba rwungutse imyanya irindwi rwari rwatakaje mu kwezi gushize.

Ku rutonde ngarukakwezi rwa Gashyantare 2017 rwasohotse kuri tariki ya 9 z’ukwezi gushize, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabarizwaga ku mwanya wa 100, ni nyuma yo gutakaza imyanya 7.

U Rwanda kandi, rwari rwatakaje umwanya umwe mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, ruba urwa 93 ku Isi.

Ku rwego rw’Isi, Ubufaransa bwateye impinduka mu bihugu 10 bya mbere, busimbura na Colombia ku mwanya wa karindwi mu gihe ku mugabane wa Afurika, Burkina Faso yaje mu makipe atanu ya mbere nyuma yo kuva ku mwanya wa gatandatu, naho Congo Kinshasa ikava mu makipe 10 ya mbere muri Afurika.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

  • 1. Argentine
  • 2. Brésil
  • 3. Allemagne
  • 4. Chili
  • 5. Belgique
  • 6. France
  • 7. Colombia
  • 8. Portugal
  • 9. Uruguay
  • 10. Espagne

Ibihugu 20 bya mbere muri Afurika:

  • 1. Egypte (20e)
  • 2. Sénégal (28e)
  • 3. Cameroun (32e)
  • 4. Burkina Faso (36e)
  • 5. Tunisie (37e)
  • 6. RDC (38e)
  • 7. Nigeria (41e)
  • 8. Ghana (43e)
  • 9. Côte d’Ivoire (47e)
  • 10. Maroc (49e)
  • 11. Algérie (50e)
  • 12. Mali (61e)
  • 13. Afrique du Sud (62e)
  • 14. Bénin (66e)
  • 15. Guinée (70e)
  • 16. Ouganda (74e)
  • 17. Cap-Vert (77e)
  • 18. Congo (78e)
  • 19. Guinée Bissau (80e)
  • 20. Gabon (87e)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Baptista

    Kuya 16-03-2017 saa 21:09'

    Genda Rwanda uri nziza hhhhhhh NGO twazamutse !!!!!!!!? Biratangaje. Twakoze iki? Twakiniye he? Muburiri! Cyangwa muri champion babirebaho

  2. Emmanuel

    Kuya 16-03-2017 saa 07:51'

    Ariko rwose mwagiye mureka kutubeshya abatab
    izi nano ngo biteterere hejuru!!!Twazamutse se twarakinnye niyihe kipe twatsinze??Ningwanabandi nubwo batsindwa baba bakoze imyitozo.

  3. Mutsindashyaka Florien

    Kuya 11-03-2017 saa 23:31'

    Finland iri kumwanyanya wakangahe? ubutaha twizeko u rwanda ruzazamuka cyane murakoze.

  4. Bwiza

    Kuya 10-03-2017 saa 11:25'

    Eeeeh!!Ubwongereza buri ku mwanya wa Kangahe? RDC burya irakaze muri aka gace dutuyemo ni yo iduhagarariye, Ekotite ni sawa cyane.

  5. knc

    Kuya 10-03-2017 saa 04:17'

    Ariko umuntu azajya avuga ukuri, mutahire gusiba !?mubyukuri ntago mwumva ko title y ’inkuru ipfuye! rwisubije umwanya nyuma yo gukora iki? dore title nyayo "Urwanda rwongeye guhabwa umwanya wa 93 ku isi "!keretse Niba mushyigikiye gukomeza ku dindizwa batubeshyeshya imyanya!

  6. knc

    Kuya 10-03-2017 saa 02:04'

    ubu se tujye mubicu ngo twazamutse ra?!!!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru