RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umudage Hey utoza Amavubi, ahembwa Frw 9,004,160

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey utoza Amavubi ahembwa amafaranga angana na 9,004,160 akaba angana n’amadorali ibihumbi cumi na kimwe y’amanyamerika, azajya ahabwa buri kwezi.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga ko Antoine Hey, nta kindi azajya abona kirenga ku mushahara, akazajya yiyishyurira imodoka n’inzu yo kubamo, akazajya ahabwa essance igihe yagiye mu kazi.

Ubwo uyu mutoza yatangiraga imirimo yo gutoza Amavubi, itangazamakuru ryabajije MINISPOC na FERWAFA amafaranga azajya ahabwa uyu mutoza agirwa ibanga, na we ubwe yanga kuyatangaza.

JPEG - 50 kb
Antoine Hey, utoza Amavubi
JPEG - 63.9 kb
Yasinye amasezerano y’umwaka, yakongerwaho undi umwe

Ikindi kigaragara mu masezerano y’umutoza Antoine Hey, ni uko azajya ahembwa na leta y’u Rwanda, nta mafaranga azatangwa n’igihugu cy’Ubudage, nkuko byari byatangajwe mbere mu kinyamakuru Jeune Afrique.

Jonathan McKinstry wahoze atoza Amavubi, we yahembwaga amadorali y’amanyamerika angana n’ibihumbi icumi ($ 10 000). Uyu yasezerewe mu mpeshyi ya 2016.

JPEG - 34.2 kb
Ubwo MINISPOC na FERWAFA babazwaga amafaranga uyu mudage ahembwa, banze kubibwira itangazamakuru

Uyu mutoza Antoine Hey afite akazi katoroshye ko kujyana u Rwanda mu gikombe cy’Africa cya 2019 (CAN 2019), kizabera mu gihugu cya Cameroon, kimwe kandi no kubonera u Rwanda itike yo kujya muri CHAN izabera muri Kenya, umwaka utaha mu kwa mbere.

Aratangira akazi ke ahangana n’ikipe y’igihugu ya Centre Afrique mu kwezi kwa 6, mu gushaka itike y’igikombe ya CAN ya 2019, azakurikizeho umukino azahura na Tanzania muri Nyakanga, mu gushaka itike ya CHAN.

JPEG - 90.2 kb
Mashami na Higiro, ni bo batoza bazungiriza Antoine Hey

Kuri uyu wa kane, nta gihindutse ni bwo Antoine Hey aratangaza urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 42, azakuramo abo azifashisha muri iyi mikino yombi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claire

    Kuya 25-04-2017 saa 10:20'

    Mbega umushahara ni ukuyora ndakurahiye

  2. Lambert

    Kuya 25-04-2017 saa 09:13'

    Ari mu batoza b’ibihugu bahembwa make


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru