RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia urasifurwa n’abanyasomalia-Walia itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Ethiopia Walia ziracakirana kuri iki cyumweru mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Umwanya umwe usigaye wo kwerekeza muri Maroc, haramenyekana uwegukana ku mugoroba wo ku cyumweru nyuma y’umukino urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

U Rwanda rugiye guhatana n’ikipe ya Ethiopia rufite imbampa y’ibitego 3-2 rwatsindiye Addis Abeba mu mukino ubanza.

Ikipe ya Ethiopia itegerejwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikaba iraza gukora imyitozo yayo kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali.

JPEG - 145.4 kb
Amavubi arakina na Ethiopia afite impamba y’ibitego 3-2 yakuye muri Ethiopia

Umutoza wa Ethiopia Ashenafi Bekele avuga ko nta mahirwe menshi bafite yo kubona itike, ariko baragerageza gukosora amakosa bakoze mu mukino ubanza, bakareba niba batungura Amavubi, bayasezerera nk’uko byagenze muri 2013.

Mashami Vincent umutoza wungirije w’Amavubi, yavuze ko nta kirakorwa ngo basezerere ikipe ya Ethiopia, ariyo mpamvu bazinjira muri uyu mukino bawushakamo intsinzi.

U Rwanda rurakina uyu mukino rudafite Bizimana Djihad wabonye amakarita 2 mu mikino 2 iheruka yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa.

JPEG - 88.8 kb
Ethiopia irasabwa gutsinda u Rwanda ku kinyuranyo cy’ibitego 2, cyangwa igatsinda Amavubi barengeje ibitego 4

Abasifuzi bakomoka muri Somalia bayobowe n’uwitwa Mohamed Ragi ni bo bayobora uyu mukino. Hagi arafatanya na Hamza Hagi Abdu, Salah Omar Abukar na Bashir Olad. Komiseri w’umukino yitwa Aimable Habimana, akomoka mu Burundi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru