RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umuto mu bakinnyi b’Amavubi muri CHAN 2018 yavutse mu 1998 - Igihe bose bavukiye

Iminsi itatu mbere y’uko igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, gitangira muri Maroc kuri uyu wa Gatandatu, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yashyize ahagaragara Numero n’imyaka y’abakinnyi bagize amakipe 16 yose azakina iri rushanwa rizatangira kuwa Gatandatu rigasozwa tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu rutonde rwa 23 Amavubi azifashisha muri iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 kugeza kuya 4 Gashyantare 2018, umukinnyi muto ni Abeddy Biramahire wavutse tariki ya 4 Ukwakira 1998 (hafi imyaka 20), araza mbere ya Djabel Manishimwe wavutse tariki ya 10 Gicurasi 1998, Nshuti Innocent wavutse muri Mutarama uwo mwaka ndetse na Nshuti Dominique Savio wavutse tariki ya 1 Mutarama 1997, wari muto mu bakiniye Amavubi mu 2016.

Biramahire Abeddy (7) na Djabel Manishimwe (2) nibo bakinnyi bato mu Amavubi azakina CHAN 2018Biramahire Abeddy (7) na Djabel Manishimwe (2) nibo bakinnyi bato mu Amavubi azakina CHAN 2018

Umukinnyi ukuze mu Mavubi azakina CHAN uyu mwaka ni umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni Ndayishimiye Eric ’Bakame’ wavutse tariki ya 15 Kamena 1988 (imyaka 30), iminsi mike kurusha Nshimiyimana Amran na we wagiye uhabwa igitambaro cy’ubukapiteni mu mikino ya gicuti, we wavutse tariki ya 8 Kanama 1988.

Impuzandengo y’imyaka y’abakinnyi b’u Rwanda muri CHAN 2018 ni imyaka 22 n’iminsi 186.

Kapiteni w'Amavubi Bakame azaba ayoboye bagenzi be muri MarocKapiteni w’Amavubi Bakame azaba ayoboye bagenzi be muri Maroc

Ku rwego rwa Afurika, muri iyi CHAN 2018, umukinnyi uzaba akuze kurusha abandi ni umunyezamu Barel Morial Mouko wavutse mu 1979 (imyaka 39), akinira Flamengo FC yo muri Congo Brazzaville mu gihe umukinnyi muto ari rutahizamu wa Nigeria; Mohammed Mohammed Nur wavutse mu 2002 (imyaka 16), akaba akinira El Kanemi Warriors FC.

Urutonde rw’Abakinnyi b’Amavubi bazakina CHAN (Nimero + Igihe bavukiye)

Abazamu:

  • 1 Ndayishimiye Eric (1988)
  • 18 Nzarora Marcel (1994)
  • 23 Kimenyi Yves (1996)

Ba myugariro

  • 3 Ndayishimiye Celestin (1994)
  • 9 Mbogo Ali (1994)
  • 13 Fitina Omborenga (1996)
  • 14 Iradukunda Eric (1992)
  • 15 Usengimana Faustin (1995)
  • 16 Rugwiro Herve (1994)
  • 17 Manzi Thierry (1996)
  • 20 Rutanga Eric (1992)
  • 22 Kayumba Soter (1993)

Abakina hagati

  • 2 Manishimwe Djabel (1998)
  • 4 Bizimana Djihad (1996)
  • 5 Nshimiyimana Amran (1988)
  • 6 Mukunzi Yannick (1995)
  • 8 Niyonzima Ally (1996)
  • 10 Hakizimana Muhadjiri (1994)
  • 11 Nshuti Dominique Savio (1997)

Ba rutahizamu

  • 7 Biramahire Abeddy (1998)
  • 12 Mico Justin (1994)
  • 19 Nshuti Innocent (1998)
  • 21 Mubumbyi Bernabe (1992)

Umwambaro Amavubi azaserukana muri CHAN 2018 Umwambaro Amavubi azaserukana muri CHAN 2018

Ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda C rizakinira mu mujyi wa Tangier hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea n’ikipe y’igihugu ya Libya.

U Rwanda rurerekeza muri Maroc kuri uyu wa Kane ruvuye mu myiteguro rwari rumazemo iminsi 10 muri Tunisia, ruzakina umukino wa mbere kuwa Mbere utaha tariki ya 15 Mutarama hamwe na Nigeria, tariki ya 19 bakine na Equatorial Guinea mu gihe umukino wa nyuma wo mu itsinda Amavubi azawukina na Libya tariki ya 23 Mutarama 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ishimwejanvier

    Kuya 18-01-2018 saa 15:27'

    rwaturwayenumutyinwimwizacyane amavubi boshase tuyarinyuma

  2. NTAKIYIMANA AUGUSTIN

    Kuya 15-01-2018 saa 17:09'

    NKIMARA KUBONA IYI KIPE,NIGERIYA TURAYIKUBITA (2_0)EEEHEEE!!! DORE IKIPE NDAKURAHIYE,BASORE B’URWANDA MBIFURIJE INSINZI.TUBAFATIYE IRYIBURYO.

  3. Gilbert

    Kuya 15-01-2018 saa 05:57'

    Mu kuri ntitukabeshye koko ko mfite 33 ans kandi nariganye na Bakame 1997-1999 5eme ku Kimihurura ari mukuru kuri njye ubwo ayifite gute? yagabanije hagati 3-5 ndabahamiriza ukuri.

  4. Papy

    Kuya 11-01-2018 saa 23:15'

    Ibintu by’imyaka mu byihorere kuko abakinnyi ntibabara imyaka uko abandi bayibara gusa uburyo babibara ntabwo burajya ahagaragara. Gusa njye nkeka ko babara bakurikije igihe batangiriye gukina karere. Ubwo mbese uwatangiye afite itanu gukina uwo muhahanda ubwo niho ahera abara. Uwatangiye afite irindwi ubwo yatangiriye kuri zero!!! Ni hatali nukuzatubwira ibanga natwe tukagabanyaho kuko 40 umuntu akeneye kuyigabanya! !!

  5. Erly

    Kuya 11-01-2018 saa 20:20'

    Ariko se buriya Hervé aratinyuka ati navutse 94 koko? Muzarebe amafoto y ubukwe bwe kandi umugore we yanyize imbere kandi ndangije university uyu mwaka

  6. Akaga

    Kuya 11-01-2018 saa 20:00'

    Nzarora Marcel twiganye Primary school
    muri 2000 twari tugeze muwa kane,bivuze ngo yahageze afite 6 ans!!!!!!!????
    Nzarora Marcel ni uwa 1990 kbsa kuko nicyo gihe yavukiye.

  7. ntaryo mbabwiye

    Kuya 11-01-2018 saa 19:24'

    Abakinnyi bacu ko mbona babeshya icya semuhanuka ra’’ ese djabel arinda abeshya atyo murumuna we afite ingahe?? Hahaha ntibakisubize mu ngobyi "" uretse rutanga, amran na nshuti abandi barabeshya, ngaho ndebera bakame ngo afite 30ans hhhhhh imike ni 39ans

  8. ibimbabaza

    Kuya 11-01-2018 saa 18:36'

    Birasanzwe ko imirimo ivunanye yica abana imburagihe none mumbwire ukuntu umuntu yatangira gukina mu ikipe ikomeye nka APR cg Rayon afite imyaka 18, avuye mu zindi kipe nke 2 yarazikinnyemo season imwe imwe maze akazabasha kurenga inonko yewe impano za ruhago ziba murwatubyaye na bresil, Argentina nibabayo aho umukinnyi atangira gukinira ikipe y’igihugu nkuru afite imyaka 15 cg 16

  9. ekambi

    Kuya 11-01-2018 saa 18:23'

    ino nkuru irasekeje.

  10. izina si ngombwa

    Kuya 11-01-2018 saa 16:01'

    Abooo hafi ya bose ni abanyabinyoma nubwo ntababyAye ark bari kwigira impinja bagakabya, ku bwanjye mbona uwavugishije ukuri ari # NshomiyimanaAmran ná #NshutiInnocent gusa,,,, herve na muhadjil nabo umuntu yahumiriza akabyemera ark ngo bakame, djabel, abedy, savio, manzi ’n abandi nkabo sinabyemera

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru