RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umutoza Hey yahakanye ko yari yataye akazi, yizeza abanyarwanda kubajyana muri CHAN

Umutoza Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu Amavubi, arizeza abanyarwanda kubajyana mu gikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu nyuma yo kubona amahirwe ya 2 yo gushaka tike yo kwerekeza muri iri rushanwa.

U Rwanda rwari rwasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu muri Kanama uyu mwaka.

Amahirwe yaje gusekera ikipe y’u Rwanda nyuma yaho Kenya inaniwe kwakira aya marushanwa akajyanwa muri Maroc. Misiri yahawe tike isimbura Kenya, yaje kuvuga ko itaboneka, iyi tike igaruka muri Africa y’i Burasirazuba.

JPEG - 288.1 kb
Hey yarimo ashakisha imikino u Rwanda rwakina n’ibihugu bitari ibyo mu karere k’Africa y’iburasirazuba

" Amahirwe nk’aya ya 2, si benshi bayabona mu buzima, niyo mpamvu tudashobora kongera gukora amakosa ubwo tuzaba dukina na Ethiopia, icyizere kirahari cyo kujyana u Rwanda muri CHAN." Antoine Hey, umudage utoza ikipe ikipe y’igihugu Amavubi.

" Umukino wa Uganda twakinnye watweretse akamaro ko gutsinda igitego hanze. Twagize amahirwe menshi i Kampala, arimo n’imipira myinshi y’imiterekano, tuyapfusha ubusa, ariko ubu ntabwo twakongera gukora amakosa."

JPEG - 534.1 kb
Antoine Hey ahakana ko yari yataye akazi, akavuga ko yari mu mirimo y’indi yo gushakira Amavubi imikino mpuzamahanga ya Gicuti

Ibi uyu mutoza Antoine Hey yabwiye itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, yabihuriyeho na kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric Bakame, uvuga ko bizeye kwitwara neza muri Ethiopia.

" Turaza kugerageza kwitwara neza muri uyu mukino tuzahuramo n’ikipe ya Ethiopia. Umwuka ni mwiza mu ikipe y’igihugu, abakinnyi bose bameze neza, twizeye gukuramo Ethiopia." Ndayishimiye Eric Bakame, aganira n’abanyamakuru.

" Nta bwoba ikipe ya Ethiopia iduteye kuko si u bwa mbere duhura nayo. Ni abakinnyi bakina imipira migufi, itihuta cyane, kandi badakunda abantu babashyiraho igitutu."

" Tuzagerageza gukora ibishoboka byose duheshe ishema igihugu cyacu kuri iyi nshuro. Aya mahirwe ntabwo tuzayapfusha ubusa."

JPEG - 597.1 kb
Abakinnyi bashya barimo Djabel bahamagawe kubera uko bahagaze mu makipe bakinira
JPEG - 666.4 kb
Rugwiro Herve na we ari muri abo bakinnyi abatoza bashimye uko bari kwitwara

Umutoza w’ikipe y’igihugu yahakanye amakuru yavugwaga ko yataye akazi mu minsi ishize, avuga ko habayeho kubivuga uko bitari, kuko yari mu Budage akora gahunda zireba ikipe y’igihugu, zirimo no gushaka imikino ya gicuti.

JPEG - 610.9 kb
Yannick Mukunzi ahanganiye umupira na Saddam bakina muri Rayon Sports

U Rwanda rurahura na Ethiopia kuri iki cyumweru mu mukino ubanza, bazongere gucakirana nyuma y’icyumweru i Kigali, ari nabwo hazamenyekana ikipe ya 16 izakina imikino y’iki gikombe cy’Africa, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Abakinnyi 18 berekeza muri Ethiopia kuri uyu wa gatanu, baramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru