RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey ntiyicuza gutsindwa na Zanzibar

Umutoza w’Amavubi ntiyicuza gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-1 muri CECAFA kuko igitumye ari muri iryo rushanwa ni ukwiga no gusuzuma abakinnyi azakinisha mu mikino ya CHAN 2018.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino Amavubi y’u Rwanda yari amaze gutsindwa ibitego 3-1 na Zanzibar mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A barimo, uyu ukaba ari n’uwa kabiri ikipe y’u Rwanda itsinzwe muri iryo rushanwa, dore ko yari yatangiye itsindwa na Kenya ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino, Umutoza Antoine Hey yagize ati “Wari umunsi ugoye kuri twe, twari twatsinzwe igitego tugerageza kugishaka natwe ngo twishyure kandi tubigeraho, nyuma y’iminota mike dutsindwa ikindi, ariko mu by’ukuri byari bigoye kubyirinda.”

“Iri ni igeragezwa ryiza ku bakinnyi bacu kandi ni isomo ryiza babonye dore ko benshi ari n’umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga, abandi ni abari barimo kuva mu mvune, ariko nyuma ya byose byari byiza kubabona, byari byiza kubona uburyo bitanze, kandi ni cyo gitumye turi aha.”

Yakomeje asa n’ugaragaza ko aticuza kuba yatsinzwe ku buryo wanibaza ko Umutoza Antoine Hey yagiye muri CECAFA ntacyo kuba yatwara igikombe bimubwiye, ahubwo ari nk’irushanwa ryo kugerageza abakinnyi, dore ko intumbero ari CHAN 2018.

Ati “Turi aha ngo twige uburyo twazabona abakinnyi bacu biteguye neza gukina CHAN, kureba uburyo bwose dufite bwo gukoresha, kandi uyu munsi byaduhaye ishusho ya bamwe mu bakinnyi dushobora kurambirizaho n’abandi dushobora kuba dukeneye gake cyane.”

"Birumvikana si byiza gutsindwa,.. ariko kuri njye icy’ingenzi ni uguha amahirwe yo kwiga abakinnyi banjye bakiri bato, ni cyo cy’ingezi kurusha gushaka umusaruro mwiza. Byaba bimaze iki se nkinishije abakinnyi banjye 11 bahoraho bakananirwa cyangwa bakavunika twarangiza tukazaviramo mu matsinda mu gikombe cya Afurika?"

Amavubi atarabona inota na rimwe kugeza ubu ni aya nyuma mu itsinda A aherereyemo, riyobowe na Kenya ifite amanota 4 kugeza ubu, Zanzibar ikaza ku mwanya wa 2 n’amanota 3, mu gihe Libya ifite amanota 2, Tanzania ikagira inota 1.

Amafoto: UMUSEKE


Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey ntiyicuza gutsindwa na Zanzibar
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sammy

    Kuya 7-12-2017 saa 16:26'

    None se niba arimumyitozo ya Chan yo azayitwara?uyumugabo arahuzagurika ntazi ibyashaka ntazi no gutoza,nkubu kunganya na Libya niwe ubiteye, nibaza impamvu adakinisha Muhadjiri Kandi niwe mwataka murwanda utanga itandukaniro, umuntu asimbuza hasigaye iminota 5 nkaho yatsinze!

    Ndababaye ndasaba abashinzwe ruhago yacu ko basezerera uyumugabo ataravanga nibindi.

  2. shumbusho Alexis

    Kuya 7-12-2017 saa 11:24'

    Umutoza sinamurenganya ntanabakinnyi twifitiye.Ahubwongaya abashinzimikino mugihugu bakomezagupfusha amafranga ubusabayaha abatozababanyamahanga.

  3. mugisha

    Kuya 6-12-2017 saa 19:09'

    hhhhhhh bavandimwe uyumutoza siwe wivugiye ko agiye gushaka uko bazana igikombe kko ntacyo duheruka? none arabihinduye ubuse nimba unaniwe gutsinda zanzibar uzatsinda Nigeria na libye? ahhha nzabandeba

  4. €mm¥

    Kuya 6-12-2017 saa 17:02'

    Asohotse mu matsinda ya Chan akagera final akagitwara Ça va, nubwo yaba ataritwaye neza! Gusa nuko ikibazo byose yatahiraho, hose atahanye amanota 0!?!

  5. EDOUARD

    Kuya 6-12-2017 saa 15:34'

    Imyitozo ntikorerwa mu marushanwa mpuzamahanga, ahubwo ikorerwa mu mikino ya gicuti. Umutoza n’abamuguriye inama ntibarebye kure. Igisebo tuzagirira muri iri rushanwa rya CECAFA ni bo gikwiye kuzabazwa.

  6. EDOUARD

    Kuya 6-12-2017 saa 15:34'

    Imyitozo ntikorerwa mu marushanwa mpuzamahanga, ahubwo ikorerwa mu mikino ya gicuti. Umutoza n’abamuguriye inama ntibarebye kure. Igisebo tuzagirira muri iri rushanwa rya CECAFA ni bo gikwiye kuzabazwa.

  7. habyarmana theodomir

    Kuya 6-12-2017 saa 13:28'

    bavandimwe abanyarwanda turemerewe nogutsindwa burimunsi kwamavubi njye ndibaza nibuyumutoza shakiribyishimabanyarwanda cyangwase abagamije kutubabaza?bavandimwe njye nababajwe namamboyavuze ngo turaha twigubulyo twategurabakinnyi bacu tuzajyana muri chan ?ESE murabonuyumutoza harikiza yifurizabanyarwanda

  8. Clemento

    Kuya 6-12-2017 saa 11:03'

    ubu se ayo matsinda ya CHAN avuga ashaka kurenga natayarenga azasobanurira iki abanyarwanda. Ese ubundi FERWAFA yo yamuhaye iyihe mission muri iyi CECAFA?

  9. neli

    Kuya 6-12-2017 saa 11:01'

    erega uriya n’akataraza azakazana

  10. Kayijuka

    Kuya 6-12-2017 saa 10:47'

    uyu muzungu bamwirukane, niba ari ukwimenyereza iyo baguma muri championant kuko nubundi yariri kurwego rushimishije kuko byagaragaye amavubi akuramo ethiopia, uziko abakinnyi basubiyinyuma, ubu noneho Ethiopia yabatera 5-0.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru