RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umutoza w’Amavubi yandikiwe ibaruwa nyuma yo guta akazi

Minisiteri y’umuco na siporo itangaza ko yarangije kwandikira Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu Amavubi imusaba ibisobanuro by’aho aherereye nyuma yo kumara igihe atari mu gihugu kandi nta ruhushya yahawe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko uyu Mudage utoza Amavubi, amaze amezi abiri atari mu gihugu, aho yasubiye iburayi iminsi mike nyuma yaho ikipe y’igihugu isezerewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya CHAN 2018.

Iyi ntabwo yari inshuro ya mbere uyu mutoza amara igihe atari mu Rwanda, kuko yahise anisubirira iwabo ubwo u Rwanda rwari rumaze gukina na Centrafrica mu majonjora ya CAN 2019, akaza kugaruka habura igihe gito ngo Amavubi akine na Tanzania.

Mashami Vincent ni we umaze iminsi yita ku mitegurire y'AmavubiMashami Vincent ni we umaze iminsi yita ku mitegurire y’Amavubi

Kuri iyi nshuro ariko, Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo biciye muri Diregiteri wa Siporo Bugingo Emmanuel, yatangaje ko bandikiye uyu mutoza bamusaba ibisobanuro by’aho aherereye.

Bugingo yagize ati: “Umutoza bambwiye ko ari mu Budage. Twaramwandikiye(na Ferwafa) tumusaba kuza ku kazi, ubwo hari iminsi igomba kugera yayirenza atari yaza ku kazi hagafatwa ingamba.

Mbega yagiye atabifitiye uburenganzira”.

Umutoza Hey akaba amaze igihe atari mu gihugu mu gihe ikipe y’igihugu ishobora gukina umukino mu byumweru bibiri biri imbere, igahura na Ethiopie mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Marooc.

Amavubi yahawe amahirwe ya kabiri mu nzira igana muri CHANAmavubi yahawe amahirwe ya kabiri mu nzira igana muri CHAN

Kuri uyu wa gatatu ni bwo byari biteganijwe ko Ferwafa yakira ibaruwa ivuye muri CAF, yagombaga kwemeza igihe umukino wa Ethiopie uzakinirwa ndetse n’aho uzabera.

Antoine Hey w’imyaka 46 yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe uyu mwaka, ahabwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu imyaka ibiri, ndetse n’inshingano zo guhesha itike u Rwand muri CAN 2019 na CHAN 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 26-10-2017 saa 06:29'

    None se Ministère yibutse ko umutoza yataye akazi ari uko bivuzwe ko Amavubi ashobora gukina na Ethiopia? None se hagati aho ntiyahembwaga? Nzabandora ni umwana .....


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru