RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Umwiherero wo muri Tuniziya uzafasha Amavubi muri CHAN-Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, asanga iminsi 10 Amavubi azamara mu mwiherero muri Tuniziya, hari kinini izafasha mu kubaka ikipe y’igihugu mbere yo gukina CHAN 2018 izabera muri Marooc.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ni bwo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yahamirizaga RuhagoYacu ko ikipe y’igihugu izakora umwiherero muri Tuniziya hagati y’amatariki ya 2 na 12 Mutarama 2018 mbere yo gukina iyi shampiyona nyafurika yo izatangira tariki ya 12 Mutarama igasozwa tariki ya 4 Gashyantare umwaka utaha.

Amavubi yavuye muri CECAFA atsinze umukino umwe gusa(Foto Umuseke)Amavubi yavuye muri CECAFA atsinze umukino umwe gusa(Foto Umuseke)

Muri Tuniziya, biteganyijwe ko Amavubi azakiniriya imikino ya gicuti, ndetse agakorerayo imyitozo yimenyereza ikirere cyo mu barabu mbere yo kwerekeza muri CHAN yo muri Maroc.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey, yatangaje ko hari byinshi bazakura muri iyi mikino.

Yagize ati: “Aya ni ayandi mahirwe yo guhiriza hamwe abakinnyi mu kibuga tukongera tukubakira ku byo twari twarakoze mbere.

Byari bikwiye ko dutegura uyu mwiherero kugira ngo hagire ibyo dukemura kugira ngo twitse ku myitegurp ya CHAN”.

Antoine Hey yizeye ko umwiherero wo muri Tuniziya uzagira icyo usiga ku myiteguro y'ikipe y'igihugu mbere ya CHANAntoine Hey yizeye ko umwiherero wo muri Tuniziya uzagira icyo usiga ku myiteguro y’ikipe y’igihugu mbere ya CHAN

Nyuma y’imikino isoza umunsi wa 10 wa shampiyona izakinwa tariki ya 27 Ukuboza, biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bazahura tariki ya 1 Mutarama, mbere yo gufata rutemikirere ibajyana muri Tuniziya muri uyu mwiherero, aho bazakinira imikino ibiri ya gicuti.

U Rwanda ruri mu itsinda rya rizakinira i Tangier, aho ruzaba ruhatana n’ibihugu bya Libya, Nigeria na Guinee Equatorial.

U Rwanda rukaba rwari rwarakoresheje imikino ya CECAFA mu kwitegura iri rushanwa ryo muri Mutarama, gusa ruza gusezererwa rugikubita nyuma yo gutsindwa na Zanzibar na Kenya, maze rugatahana amanota ane rwakuye mu kunganya na Libya ndetse no gutsinda Tanzania.

Muhadjili ni we watsinze igitego cya mbere cy'Amavubi muri CECAFAMuhadjili ni we watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi muri CECAFA

Iyi ni inshuro ya gatatu rugiye kwitabira imikino ya CHAN aho iya mbere ari iya 2011 yabereye muri Sudan Amavubi akurizwa indege atsinzwe imikino yose uko ari itatu, mu gihe iheruka kubera mu Rwanda muri 2016, ikipe y’igihugu yagarukiye muri ¼ itsinze imikino ibiri itsindwa ibiri.

Amavubi yabonye itike ya CHAN nyuma yo gusezerera Ethiopie ku bitego 3-2Amavubi yabonye itike ya CHAN nyuma yo gusezerera Ethiopie ku bitego 3-2

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bb

    Kuya 16-12-2017 saa 20:16'

    Ayo mafranga yari akwiye kubaka umuhanda tukajya byibure tuwunyuramo

  2. rero

    Kuya 15-12-2017 saa 17:36'

    Championnat irongeye irahagaze!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru