RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Zanzibar ikosoye Amavubi akomeje kwandikisha amateka muri CECAFA

Mu bitego bitandatu byari bimaze gutsindwa mu mikino ya CECAFA 2017,bitanu byinjiraga mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi, aho kuri uyu munsi yatsindwaga n’ibirwa bya Zanzibar ku bitego 3-1.

Amavubi yari yahindutse 100% ugereranyije n’ikipe yari yatsinzwe na Kenya, yaje muri uyu mukino ari yo ahabwa amahirwe, cyane ko Zanzibar bari bukine ari yo yafatwaga nk’ikipe yoroshye muri iyi mikino ya CECAFA.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi yagendaga asatira izamu rya Muhamad Ibrahim gusa nta kinini bashoboye gukora ndetse nta n’uburyo bukomeye babonaga burenze kwiharira umukini.

Ikipe ya Zanzibar yaje kubona uburyo bwa mbere bwo gutsinda ku munota wa 25 ubwo Suleiman Kassim yahinduraga umupira muremure gusa umunyezamu Kimenyi akwukoraho ugakubita umutambiko w’izamu ugasanga Mangwende wahise atabara.

Ku nshuro ya kabiri, Zanzibar yaje nanone gukora amahirwe yo gutsinda iciye ku ruhande rw’ibumoso, aha ni ubwo Kassim yaterekeraga umupira mwiza Mudathir Yahya, aho uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Singida yahitaga awinjiza neza n’umutwe ku munota wa 34.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Antoine Hey yaje gukora impinduka yinjizamo Mico Justin na Biramahire Abeddy mu mwanya wa Maxime na Nshuti, ndetse bihita bitanga umusaruro ubwo nyuma yo guhererekana neza hagati ya Muhadjili na Abeddy, uyu musore wa APR FC yaje kwishyurira Amavubi ku munota wa 47.

Iki gitego aho gukangura Amavubi cyaje kuyasubiza inyuma, dore ku burangare bw’ab’inyuma aba baje gutsindwa igitego cya kabiri cya Mohamed Issa wateye umupira ku munota wa 54 w’umukino, ugakora kuri Mangwende ukaruhukira mu nshundura.

Amavubi yakoze ibishoboka ngo yishyure iki gitego yinjizamo Djaber mu mwanya wa Sefu, gusa birangira ku munota wa 85 abonye Coup Franc, Muhadjili ayishyira mu ntoki z’umunyezamu, wahise atanga umupira kuri contre attaque, maze uyu usanga Kassim Khamis wari usigaranye na Mangwende ni ko kumucenga arangiza umukino.

3-1 ni wo musaruro Amavubi akuye ku mukino wa kabiri wa CECAFA 2017, n’amateka yo gutsindwa 90% by’ibitego bimaze gutsindwa muri CECAFA.

Undi mukino muri iri tsinda ukaba uri guhuza Kenya na Libya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 6-12-2017 saa 12:54'

    Kudahamagarwa k’umuzamu Ndoli Jean Claude, Butera Andrew, Nshimiyimana Meddy, Murengezi Rodriguez, Mugheni Fabrice tudaha agaciro, na Tuyisenge Jacques uhagaze neza muriki gihe ni kimwe mu byakoze ho amavubi kuko bafite experience na technique kurusha abahamagawe none ibura ryabo rigaragaza icyuho kikini bigatuma abakina hagati barushwa cyane abugarira(defenders) bagahura n’ibibazo bikomeye kuko ibitego amavubi arimo gutsindwa usanga adversaire abitegurira mu kibuga hagati.

  2. Bosco

    Kuya 6-12-2017 saa 11:04'

    DORE umusaruro mwiza uruta iyindi kuri Degaule! tuzakomeze tumutore azatugeza kure! ariko MANA we nanonese ubu ni Karekezi wagambanye? uyu mutoza na Degaule kabisa ni abambere! abadatsinze muri cecafa bazabikorera muri chan? ni akumiri mba ndamabuye? aba bayobozi ba FERWAFA N’ umutoza nibareke kudusebereza igihugu pe! na Zanzibar koko? nagahomamunwa.l

  3. KAYIHURA

    Kuya 6-12-2017 saa 07:07'

    Nyakubahwa Degole ndagirango yanezerewe imhyitozo yagenze neza nyakubahwa muri chain nimuzakoraho habe namba murakoze

  4. naho

    Kuya 6-12-2017 saa 06:30'

    De Gaule FC.

  5. naho

    Kuya 6-12-2017 saa 06:30'

    De Gaule FC.

  6. gaga

    Kuya 6-12-2017 saa 05:46'

    Niba se umutoza yishimiye uko abakinnyi be bitwaye ferwafa ikabiha umugisha twagira dute? Ese niyo waba utegura chan da, bivuze ko ugomba gutsindwa mu myimenyerezo? Ariko nkubu uwamuha ikipe y’ubudage yiwabo ibi yabikora cg? DG se we ayitayeho sha!!! Imana ifashe abakunda umupira w’amaguru.

  7. -####-

    Kuya 6-12-2017 saa 04:43'

    Imitima bayisize Kigali
    Cg baragambaniwe. Ubu wasanga Mulisa afunzwe nawe kuko abenshi Ba Kinnye niwe ubatoza. Ubwo match itaha ni Seninga uzafatwa hhhhh. Ntahantu tuzagera mugihe iteka ryose tuba dufite urwitwazo. Kdi tukumva aribyo, erega nubundi mwibuke twatsinze Ethiopia 🇪🇹 idafite imyitozo igeze ikigari yatinatwishe. Uyu mutoza ntaho ataniye nabo yasimbuye.

  8. paul

    Kuya 6-12-2017 saa 03:37'

    bakinisha umutima.hhhhh abandi nta mutima bagira c buriya ra? jye narumiwe. iyo adutwarira cecafa yashaka chan ntatsinde umukino numwe kubwanjye nari kunyurwa

  9. Sad

    Kuya 5-12-2017 saa 23:18'

    Ubu kandi aba nabo bazahabwa za primes ziva mumisoro y’Abanyarwanda?!!! Ibi nibyo abakinnyi baduhesheje ishema bavuga naho igisambo de gaule ngo ntamitima bakinishaga!! Ubuse abanyamitima bari mubiki ra? Where is our pride? What is wrong with you so colled mavubi?! You’re a disgrace to our country and I wish to see responsible people for this taken away from our football. Shame on you.

  10. -####-

    Kuya 5-12-2017 saa 22:37'

    daniel Ndamavubi Ndamutoza Mukinishe Abareyo Nibatsinda .Katawutapfe! Olivie! Afungwe Ngahorero ndabahari, Nindewatumye batsintwa? Ahosimurisa DJimy?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru