RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Al Ahly igiye gukina na APR FC ni ikipe y’Ubukombe. Ibyo wakwifuza kumenya kuri yo
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14/03/2015 i saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade Amahoro, ikipe ya APR FC irakira ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu mukino ubanza wa 1/32 cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.

APR FC ifite akazi katoroshye na gatoAPR FC ifite akazi katoroshye na gato

Al Ahly yageze i Kigali kuri uyu wa kane, umutoza wayo Juan Garrido yazanye abakinnyi 22 azatoranyamo abo azifashisha kuri uyu mukino, aribo:

  1. Sherife Ekramy Ahmed Ahmed
  2. Sherif Hazem Fahmy Mohamed
  3. WalidSoliman Said Ebeid
  4. Mohamed Naguib Elgharib Nasser
  5. Ahmed Adel Abdel Monem Ali
  6. Hussein Sayed Hussein Ali
  7. Mossad Awad Salama
  8. Mahmoud Ahmed Ibrahim Hassan
  9. Peter Ebimobowei Thankgod
  10. Saadeldin Samir Saad Ali
  11. Ahmed Salahdin Said
  12. Emad Mohamed Abdelnaby Mohamed
  13. Sabry Elsayed Mayhoub
  14. Hossam Elsayed Elmetwaly Ghaly
  15. Basem Ali Mahmoud
  16. Moamen Zakaria Abbas
  17. Ramadhan Sobhi Ramadhan Ahmed
  18. Hossam Mohamed Ashour Sanad
  19. Abdalla Mahmoud Said
  20. Ahmed abdelzaher Darwish
  21. Mohamed Hany Gamal
  22. Mohamed ahmed Said Youssef.

Mu 1999, Al Ahly yatsindiye Rayon Sports mu Misiri ibitego 3-0, maze mu mukino wo kwishyura Rayon Sports iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mbussa Kombi Billy kuri Penaliti, hari mu mikino nk’iyi ya CAF Champions League.

Ibigwi n’Amateka bya Al Ahly:

Al Ahly Sporting Club ni ikipe yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri, yashinzwe ku wa 24/04/1907, imyaka 107 irashize.Iyi kipe yagizwe ikipe y’ikinyejana ku mugabane wa Afurika mu 2000 n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, imaze kwegukana ibikombe 130 mu mateka yayo (ibikombe 106 by’imbere mu gihugu, 4 byo mu Barabu na 20 ku rwego mpuzamahanga), akaba ari yo kipe ifite ibikombe byinshi kw’isi nzima.

Al Ahly yatwaye iri rushanwa muri 2013Al Ahly yatwaye iri rushanwa muri 2013

Muri ibi bikombe byose harimo; ibikombe 37 bya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Misiri, 35 by’igihugu, 8 biruta ibindi mu Misiri, 8 bya CAF Champions League, 4 bya African Cup Winners’ Cup, 6 biruta ibindi ku mugabane wa Afurika na kimwe yatwaye umwaka ushize muri CAF Confederations Cup.

Ikirangantego cya Al AhlyIkirangantego cya Al Ahly

Al Ahly imaze kugira ibirangantego bitatu mu mateka yayo, icya mbere cyashyizweho mu 1907 cyiza gusimbuzwa mu 1952.Icyi na cyo cyaje gusimbuzwa igishya mu 2007, ubwo iyi kipe yizihizaga imyaka 100 yari imaze ishinzwe. Icyi kirangantego cyikaba kiri mu mabara y’ikipe ndetse n’ibendera ry’igihugu aho kigaragaramo inyenyeri eshatu zihagarariye ibikombe bya shampiyona birenga 30 iyi kipe imaze kwegukana mu gihugu cya Misiri, aho ibikombe 10 bihagariwe n’inyenyeri imwe, n’inyenyeri umunani zisobanura ibikombe 8 iyi kipe yegukanye muri CAF Champions League.

Al Ahly yambara ubururu bwijimye iyo yasohotseAl Ahly yambara ubururu bwijimye iyo yasohotse

Ku bijyanye n’imyambaro, iyi kipe yambara umutuku n’umweru iyo iri iwayo n’ubururu bwijimye iyo yasohotse, yagiye ifashwa n’amasosiyete akomeye nka Adidas, Nike na Puma ibifashijwemo na Coca Cola, Vodafone na Etisalat Egypt bakiri kumwe kugeza ubu.

Ni ikipe ifite amikoroNi ikipe ifite amikoro

Al Ahly yatangiye ikinira ku kibuga cyayo cya Mokhtar El-Tetsh Stadium gusa kubera ubuto bw’iki kibuga, Al Ahly ibifashijwemo n’abaterankunga bayo, yaje kwimukira kuri Cairo International Stadium.Iyi Sitade kuri ubu yakira abagera ku 74,000 bicaye neza, ikaba ifite agahigo ko kuba yarakiriye abafana 120,000 ku mukino wahuje Misiri na Cameroun mu 1986.

Al Ahly ni ubukombe muri AfurikaAl Ahly ni ubukombe muri Afurika

Al Ahly ikaba izwiho kugira amatsinda y’abafana menshi kandi akomeye hano ku mugabane wa Afurika , aho ifite itsinda ryitwa Ultras Ahlawy riba mu mujyi wa Cairo mu gihe irindi tsinda rya Ultras Devils riherereye mu mujyi wa Alexandria.

Igira abakunzi benshi cyaneIgira abakunzi benshi cyane

2005 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’iyi kipe y’ubukombe dore ko yasoje amarushanwa yose yitabiriye muri uyu mwaka w’imikino idatsinzwemo na rimwe risa mu mikino 46 yakinnye mu marushanwa ya Egyptian Premier League, Egyptian Cup, Egyptian Super Cup na CAF Champions League ndetse ikanabasha kwegukana ibikombe bine muri aya marushanwa.Icyo gihe iyi kipe ikaba yarastinzwe umukino umwe ku itariki 16/12/2005 mu gikombe cy’isi cy’amakipe.

Uretse 2005, na 2006 wabaye umwaka mwiza kuri iyi kipe dore ko yabashije kwegukana ibikombe by’amarushanwa ya Egyptian domestic league, Egyptian domestic cup, Egyptian Super Cup, CAF Champions League, CAF Super Cup ndetse ikanatwara umudali wa Bronze iwukuye mu mikino y’igikombe cy’isi cy’Amakipe.

bafana bakongera bagafanabafana bakongera bagafana

Mu irushanwa rya CAF Champions League, uretse umwaka ushize yavuyemo hakiri kare nabwo ikabasha kwegukana igikombe cya CAF Confederations Cup, Al Ahly ikaba yaraviriyemo mu matsinda muri 2011, 2010 yaviriyemo muri ½ , mu gihe yegukanye iri rushanwa muri 2012 na 2013.
Manuel Jose akaba ari we mutoza wabashije kongererwa amasezerano inshuro eshatu mu mateka y’iyi kipe mu gihe Nelo Vingada we yeguye muri iyi kipe atarayitoza dore ko hari nyuma y’iminsi mike agiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Umwuka kuri stade uba udasanzweUmwuka kuri stade uba udasanzwe

Iyi kipe ya Al Ahly ubusanzwe ifashwa na company zitandukanye zirimo Sporta, Chevrolet, Juhayna, Pepsi na Etisalat Egypt, ikaba ifite amakipe mu mikino itandukanye irimo Handball, Volleyball na Basketball aho n’aya makipe yagiye yandika amateka haba mu Misiri, mu Barabu ndetse no muri Afurika.

baptista Kuya 4-04-2015 saa 08:30'

APR FC TUZABIKORA NTAGO BYOROSHYE ARIKO TUZABIKORA TWATSINDIWE MURUGO NATWE IWABO TUZABIRA NGIZA MURAKOZE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag