RUHAGOYACU.com

APR FC ntizakina irushanwa ry’Agaciro nubwo yatiye abakinnyi batatu

Ikipe ya APR FC ntikitabiriye irushanwa ry’Agaciro Dvelopment Fund nubwo yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kuryegukana nyuma yo gusoza ku mwanya wa mbere muri shampiyona iheruka.

Irushanwa ry’agaciro Development Fund riteganyijwe kuba hagati ya tariki 15-22 Kanama uyu mwaka.

APR FC ntizitabira iri rushanwa kubera ko igomba kwitabira imikino ya Gisirikare izabera muri Uganda, aho biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 13 uku kwezi.

Abakinnyi benshi ba APR FC berekeje mu MavubiAbakinnyi benshi ba APR FC berekeje mu Mavubi

Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba izabera muri Uganda kuva tariki ya 16-27 Kanama 2015.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu.com ni uko, iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda yatiye abakinnyi batatu mu ikipe ya AS Kigali dore ko izajya muri iri rishanwa idafite abakinnyi 13 bakomeye bahamagawe mu ikipe y’igihugu igomba kujya mu mwiherero muri Ecosse.

Hamdan Bariyanga, Bishira Latifu na Ndikumana Bodo ni bo bakinnyi APR FC yatiye muri AS Kigali kugira ngo bazayifashe muri iyi mikino ya Gisirikare.

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bihibindi

    Kuya 14-07-2016 saa 15:49'

    ngendabona emanwery atarakenewe dufite rutanga nangabo aruber gusatwe badushakire rutayizamu

  2. NDAYISABA

    Kuya 1-02-2016 saa 09:42'

    APR FC NIYAKANGAHE

  3. Munyakazi alain christian

    Kuya 6-11-2015 saa 14:48'

    Njye nkumufanawa apr mbo yakomeza igakina neza ikaza kumwamwanya wa1


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru