RUHAGOYACU.com

Bugesera- Miliyoni 25 mu gufasha iyi kipe kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera butangaza ko uyu mwaka ari wo wabo wo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara imyaka itatu bagarukira ku marembo abinjizayo.

Ibi, abayobozi bakaba barabitangaje nyuma yo kubona ikipe yabo irangiza imikino ibanza y’icyiciro cya kabiri ku isonga, aho iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 25, amanota inganya na Sorwathe na Rwamagana ziyigwa mu ntege.

Ikipe ya Bugesera yanyagiye itababariye Kirehe mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyonaIkipe ya Bugesera yanyagiye itababariye Kirehe mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona
Abakunzi b'iyi kipe bari mu bayitiza umurindiAbakunzi b’iyi kipe bari mu bayitiza umurindi
Bugesera ifite abakunzi b'ingeri zitandukanyeBugesera ifite abakunzi b’ingeri zitandukanye

Iyi kipe ariko yari yatsinze Kirehe 4-0 mu mukino wanyuma w’igice kibanza cya shampiyona, yizeye ko uyu mwaka ifite buri kimwe cyose cyayifasha kugera mu cyiciro cya mbere, nkuko Jackson N, Vice perezida w’iyi kipe yabitangarije itangazamakuru.

“Uyu mwaka hari ingamba zikomeye twafashe(zo kuzamuka mu cyiciro cya mbere) kuko dufite abana babishoboye kandi abaturage na komite tukaba twarasinye imihigo ko tugomba kuzamura ikipe”.

“Turangije igice kibanza turi aba mbere. Uyu mwaka hari byinshi byahindutse aho komite ubu ihsyira hamwe ndetse n’abatoza bakaba bashoboye.
Ikipe twayishyize hamwe cyane ko abenshi ari abanyeshuri biga bavayo bagakorera imyitozo hamwe
”.

Benshi mi bakinnyi b'iyi kipe ni abanyeshuriBenshi mi bakinnyi b’iyi kipe ni abanyeshuri
Bigiraneza Rashid, murumuna wa Bugesera wo muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi ba Bugesera FCBigiraneza Rashid, murumuna wa Bugesera wo muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi ba Bugesera FC

Jackson yakomeje agira ati: “Akarere kaduhaye ubufasha ndetse n’abafana baritanga, aho ukugeza ubu dufite miliyoni 25 z’ingengo y’imari. Twizera ko aya mafaranga ahagije ngo abe yadufasha muri buri kimwe kuburyo uyu mwaka twazamuka mu cyiciro cya mbere”.

Ikipe ya Bugesera FC Bugesera FC yasezerewe na Sunrise muri ½ cy’irangiza cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ku giteranyo 3-1. Ibi byatumye ibura amahirwe yo kuzamuka mu cya mbere dore ko no mu mwaka wabanje yari yasezerewe mu cyiciro nk’iki na Gicumbi FC.

Intego za Bugesera ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwakaIntego za Bugesera ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka

Iyi kipe yo mu Burasirazuba, ikaba yarikojeje mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2006 aho yageze igahita ihindurirwa izina ikitwa Umurabyo ndetse igakurwa i Bugesera ikajyanwa mu ku cyicaro cy’intara, byanayiviriyemo guhita isenyuka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fhfg

    Kuya 26-03-2015 saa 02:22'

    Ndabona bo ahari ikbuga cyabo kikiriho ubwatsi da. Wenda amakipe y’ Ikagali meza hamwe na Rayon yaza aza akabakinira umupira uryoshye. Courage Bugesera muze muri 1ere division, umupira ntugume I kagali gusa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru