RUHAGOYACU.com

CHAN 2018 yaba ari yo ntandaro y’umusaruro muke w’amakipe y’ibigugu mu Rwanda?

Bamwe mu bakinnyi bacu ntabwo bitangaga bikwiye, imikinire yabo yasubiye inyuma, wabonaga hari ikidasanzwe ku rwego dusanzwe tubamenyereyeho”. Ayo yari amagambo y’umutoza w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda nyuma y’isozwa ry’umunsi wa 10 wa shampiyona.

Birashoboka ko ari aka wa munyarwanda ko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe ariko biranashoboka ko aya magambo afitemo ukuri ukurikije ibyabaye muri ibi byumweru bibiri bitambutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho amakipe bifatwa ko akomeye mu Rwanda yatsikiye inshuro zirenze imwe, ikintu ubundi kitamenyerewe mu mupira w’u Rwanda.

APR FC yanganyije imikino ibiri yakinnye ku munsi wa 9 n'uwa 10APR FC yanganyije imikino ibiri yakinnye ku munsi wa 9 n’uwa 10

Ku isi yose hari igihe kigera amakipe amwe n’amwe agatangira gusubira inyuma akagaragaza intege nke bitandukanye n’uko yari azwiho, gusa ni hake uzabona amakipe arenze atatu asanzwe ayoboye ayandi aburira rimwe umusaruro mu minsi ya shampiyona irenze umwe. Iyo bibaye, bifatwa nk’ikintu kidasanzwe.

Police FC muri iyi mikino itatu iheruka yatakajemo amanota atandatu, Rayon Sports itakaza atanu muri iyi ibiri iheruka, APR FC, Kiyovu na As Kigali zitakaza amanota ane. Ni uruhurirane? Ubundi ku muntu udasanzwe akurikirana shampiyona y’u Rwanda yakeka koi bi byatewe n’ikomera ryayo cyangwa se ko amakipe mato yazamuye urwego, gusa k’uwakurikiranye ino mikino yabonye ko aya makipe akomeye ari yo yasubiye inyuma bigaragara.

Kiyovu Sports idafite Mbogo Ali yahagamwe na Marines ku MumenaKiyovu Sports idafite Mbogo Ali yahagamwe na Marines ku Mumena

Imikino amakipe akomeye yatakaje mbere ya CHAN

Police 0-1 Rayon Sports
Police 1-2 Sunrise
Etincelles 1-0 Rayon Sports
Miroplast 1-1 Rayon Sports
Amagaju 0-0 APR FC
APR FC 1-1 Musanze
As Kigali 2-2 Kiyovu Sports
As Kigali 0-0 Bugesera
Kiyovu 1-1 Marines

Nkuko umutoza twaganiriye yabigarutseho, abakinnyi bafite amahirwe yo kuza guhamagarwa mu ikipe izakina CHAN, bagiye bagaragaza kutitanga nk’uko bisanzwe ngo hato bitabakuriramo imvune zatuma basiba iyi mikino izakinwa mu kwezi gutaha. Aha bamwe bagiye banga no gukina imikino imwe n’imwe, mu gihe n’abakinnye batari ku rwego bamenyereweho.

Bitandukanye no mu bindi bihugu byinshi uhereye mu karere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu zitanga agahimbazamusyi kari hejuru ugereranyije n’amakipe asanzwe bituma ‘’bamwe mu bakinnyi’’ bakora ibishoboka ngo bazakaboneho.

Police FC iheruka gutsindirwa ku Kicukiro na SunrisePolice FC iheruka gutsindirwa ku Kicukiro na Sunrise

Uretse amafaranga yo guhamagarwa, biroroshye gutsinda umukino umwe muri CHAN ngo utahane amadorale 1500 (1 275 000RWF) aya nta kipe ishobora kuyatanga no mu mikino 10 ya shampiyona, dore ko prime nini ku makipe mu Rwanda ari 300 000Rwf imaze imyaka ibiri yarashyiriweho abakinnyi ba Police mu gihe batsinze APR FC cyangwa Rayon Sports gusa bikaba bitari byaba na rimwe. Izindi usanga ari ibihumbi 50 ku ya menshi na 30 ku makipe menshi.

Aha birumvikana ko Amavubi ari n’ikipe y’igihugu aho hari ababa bashaka iryo shema ryo kuyikinira ndetse no gukina mu irushanwa rikomeye nka CHAN. Ibi ariko, bikaba byaratumye amwe mu makipe abigenderamo, abatoza batungwa urutoki mu gihe nyamara ucishije amaso ku musaruro wa «bamwe mu bakinnyi » usanga wari muke hafi ya ntawo.

Rayon Sports yatakaje amanota atanu mu mikino ibiri iheruka gukinaRayon Sports yatakaje amanota atanu mu mikino ibiri iheruka gukina

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Albert

    Kuya 28-12-2017 saa 14:24'

    Ibi nibyo abakinnyi bacu Ni INDYARYA banga gukina Ngo batavunika ntibazahamagarwe FOOTBALL YACU daaaaa nta professionalism bagira Ni aba amateurs100%


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru