RUHAGOYACU.com

Ferwafa na Komite Olimpike mu ba ’Sportifs’ bifatanyije na Rayon Sports nyuma y’urupfu rwa Evariste

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryageneye ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’ikipe ya Rayon Sports yabuze uwari umunyezamu wayo Mutuyimana Evariste witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Inkuru y’urupfu rwa Evariste yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu munsi, aho byatangajwe ko yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe azize urupfu rutunguranye.

Mutuyimana Evariste yasize intimba ku bakunzi b'imikino mu RwandaMutuyimana Evariste yasize intimba ku bakunzi b’imikino mu Rwanda

Umwe mu batangarije RuhagoYacu, yatubwiye ko Mutuyimana Evariste yajyaga akunda kugira ikibazo cy’uburwayi butunguranye, aho bishoboka ko ubu bwaje kumufata ari wenyine akabura umutabariza bikarangira ashizemo umwuka.

Iyi nkuru ikaba yashenguye abakunzi b’imikino hirya no hino, bagiye bifatanya n’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umuryango wa Mutuyimana Evariste kubw’iyi nkuru y’incamugongo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa binyuze mu muyobozi waryo Nzamiwta Vincent De Gaulle, bandikiye Rayon Sports ubutumwa bwo kuyihanganisha ndetse no kwifatanya na yo nyuma yo gutakaza uwari umunyezamu wayo.

Uretse Ferwafa, Komite Olimpike na yo ikaba yageneye ubutumwa Rayon Sports bwo kwifatanya na yo muri ibi bihe bikomeye irimo, ubutumwa bwatanzwe na Perezida wayo Amb. Munyabagisha Valens aho bugira buti:

Komite Olempike y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari umunyezamu wa Rayon Sports F.C., Mutuyimana Evariste witabye Imana muri iki gitondo.

Mu izina ry’Umuryango w’abakora n’abakunda siporo mu Rwanda, tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we, ikipe ya Rayon Sports FC, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Fédération Rwandaise de Football Association) n’abakunzi ba sport muri rusange.

Perezida wa Rwanda National Olympic and Sports Committee,
Amb. Valens Munyabagisha

.

Abasportif hirya no hino na bo bakaba bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga ku rupfu rwa Evariste Mutuyimana waciye mu makipe atandukanye nka Police FC, Kiyovu Sports ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, yari yajemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya.

Aba bakaba barimo abanyezamu Andre Mazimpaka na Bashunga Abuba, hakaza rutahizamu wa Musanze Peter Otema hamwe n’abandi batandukanye.

Mazimpaka Andre ntabwo arabyakiraMazimpaka Andre ntabwo arabyakira
Uyu munyezamu aricuza kuba atarahuye na Nyakwigendera mbere y'urupfu rweUyu munyezamu aricuza kuba atarahuye na Nyakwigendera mbere y’urupfu rwe
Abuba yakinanye na Evariste muri Rayon SportsAbuba yakinanye na Evariste muri Rayon Sports
Mutuyimana Evariste yasize intimba ku bakunzi b'imikino mu RwandaMutuyimana Evariste yasize intimba ku bakunzi b’imikino mu Rwanda




Mutuyimana Evariste akaba asize umugore n’abana babiri.

RuhagoYacu ikaba yifatanyije na Rayon Sports hamwe n’umuryango we.

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nkurunziza Emmanuel

    Kuya 13-09-2017 saa 03:12'

    Ndumufana wa A.P.R FC,Nifatanyije n’umuryango wa Mutuyimana Evarste ariko ngira inama nabandi bakinnyi kujya bisuzumisha indwara zose mugihe babisabwe n’abaganga,ntihagire indwara bahisha cyangwa banga gusuzumwa,gusa Imana imwakire mubayo.

  2. ntirandekura jean paul

    Kuya 12-09-2017 saa 22:22'

    pole

    MANA yacu tujye imbere tubashe guhagarara neza.

    kuko tutarikumwe nawe, ntacyo twakwishoboza.

    MUTUYIMANA EVARISTE ROHO YAWE NYIFURIJE KURUHUKIRA AHEZA.

    MAZE IZAZUKANE IBYISHIMO KURI WAMUNSI.

    UBUTUMWA:Muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi nisaha9990%

  3. Eric Serugaba

    Kuya 12-09-2017 saa 15:01'

    Mana,kuki wabyemeye.gusa mbere yabyose twihanganishije umuryango,nabakunzi be sport.
    Adusigiye irungu.yarumuntu warangwa ga nogusabana.Imana imwakire


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru