RUHAGOYACU.com

Igitego Rutanga yatsinze APR FC yamureze cyahesheje Rayon Sports igikombe cy’Agaciro

Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wa Rayon Sports na APR FC gitsinzwe na Rutanga Eric cyahesheje iyo kipe yambara ubururu n’umweru igikombe cy’Agaciro Development Fund.

Wari umukino uba gake mu mwaka dore ko uhuza amakipe y’amakeba, ariko ukaba wari urimo na byinshi biwukomeza birimo kuba Rayon Sports ikinamo abakinnyi benshi baturutse muri APR FC, bikiyongeraho igitutu abafana bari batangiye gushyira kuri Karekezi Olivier.

Watangiye amakipe yombi asa n’acungacungana ku jisho nk’ibisanzwe mu mikino ijya ihuza aya makipe yombi, ariko Rayon Sports igakunda kurusha APR FC gusatira, byaje no kuyiviramo gutsinda igitego mu gice cya mbere ariko Umusifuzi wok u ruhande azamura igitambaro avuga ko Bimenyimana Caleb Bonfils agitsinze yaraririye.

Rayon Sports yabanje mu kibuga ishaka intsinzi itaherukaga kubona kuri APR FCRayon Sports yabanje mu kibuga ishaka intsinzi itaherukaga kubona kuri APR FC

Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Jimmy Mulisa akuramo Twizeyimana Martib Fabrice yinjiza Sinamenye Cyprien ngo yongere umubare w’abasatira, ariko na byo ntibyagize byinshi bihindura.

Umukino uko iminota yarushagaho kwicuma ni ko warushagaho kuba uw’ishiraniro, ariko byaje guhinduka ku munota wa 62 ubwo Umusifuzi Uwikunda Samuel yerekaga ikarita y’umutuku Muhadjiri Hakizimana, wari ukoze ikosa ryo gutera umupira kandi Bakame akiwufite mu ntoki.

Iyo karita y’Umutuku yatumye APR FC irushaho kujya ku gitutu n’ubwo yari icyizeye gutwara igikombe bitewe n’uko kunganya uwo mukino byari guhita biyiha amanota 7 ikaba irusha inota rimwe AS Kigali mu gihe Rayon Sports yo yari kugira amanota 4.

APR FC yabanje mu kibuga yahize gukomeza kubakira amateka kuri Rayon Sports n'ubwo bayiciraga akari urutegaAPR FC yabanje mu kibuga yahize gukomeza kubakira amateka kuri Rayon Sports n’ubwo bayiciraga akari urutega

Icyakora ngo arimo gishegesha ntavura, ibintu byabaye ibindi ku munota wa 84, ubwo ikosa Rugwiro Herve yakoreye Nahimana Shassirrikavamo Coup Franc, Eric Rutanga agahita ayibyaza igitego, cyaje kuba ari na cyo rukumbi kiboneka muri uwo mukino bituma Rayon Sports yegukana instinzi y’igitego 1-0, biyihesha amanota 6 bikayicaza ku ntebe imwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

Amategeko agenga irushanwa ry’Agaciro Development Fund avuga ko mu gihe amakipe arenze abiri anganyije amanota, hakorwa tombola hakamenyekana iyegukana igikombe, ari na byo byabaye, maze amahirwe asekera Rayon Sports biciye kuri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wayitomboreye.

Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego baracyanga, nyuma ahusha ikindi gukina bihita bimunanira bamukura mu kibuga hazamo Shassir NahimanaBimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego baracyanga, nyuma ahusha ikindi gukina bihita bimunanira bamukura mu kibuga hazamo Shassir Nahimana

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. se7

    Kuya 21-09-2017 saa 17:12'

    Ariko apr niyo yakoze ikosa kwemera gutsindwa na RAYON aribyo byatumye rayon ikora mugaruke,mureke kuburana byose byabananiye ushoboye arabikora.gutsinda no gutombora ntibyabananiye kumugaragaro???rutanga abereka icyo yibitseho mwirengagije nkana Bakame nyine aba inyaryerynge atombora mbee musigara mukanuye,mwari mwatsindwase muhame hamwe mwumve.

  2. seba

    Kuya 18-09-2017 saa 10:37'

    Ruhago murabareyo iyo bavuze Apr nabi mubirka bikajyaho bavugareyo mukabisiba birababaje umuyobozi wanyu numureyo ubwo niba mukorera reyo muzabivuge

  3. ndeshyo

    Kuya 17-09-2017 saa 17:12'

    Nkuko byavuzwe na abakunzi benshi ba Apr Fc mu binyamakuru bitandukanye ; Apr Fc yatsinzwe na abakinyi Apr Fc yarekuye, cyangwa yirukanye ubwayo ibaziza umushobozi buke. Muli abo bakinyi, harimo Yannick wabaye umukinyi mwiza wiyi rushanwa na Eric Rutanga watsinze igitego rukumbi cyabonetse muli uwo mukino !

    Abo bakinyi bombi Apr Fc nti yabahaye Agaciro bakwiriye ; none nibo Rayons yubakiye ho !!! Sinabo bonyine ; Bakame, Usengimana, Rwatubyaye, Nova Bayama ; bose bari abakinyi ba Apr Fc basezerewe na Mangement ya Musemakweri na Camarade, ibaziza ubushobozi buke !? Mu zindi Clubs, mu bindi bihugu ; Iyo bleeding ikorerwa Apr Fc yari kwirukanisha aba yitera !!! Ari abo bakinyi, n’iyo Management who’s the most stupid ??
    Logical Conclusion : Iyo Management ikwiye gusezera cyangwa kweguzwa !!!

    Yannick nzi, Yannick nabonye muli iyi Tournament, nta mwaka agifite muli uru Rwanda !
    Ayo azahabwa yose na Team izaba imwifuza (yaba Eighty Millions, cyangwa a Hundred Millions ; ubwo, ayo yose azajya muli Rayons ; Apr Fc izabona wenda Indezo yi bihumbi Magana Atanu gusa !!!

    Ubu Afande Kabarebe ariyumvisha Igihombo agiye guterwa na Silly Management ya Musemakweli na Camarade ??? Banga guha Yannick duke yabasabaga, agategereza amezi ntacyo bamubwira, asuzuguye, hanyuma akerekeza muli Rayons yamwifuzaga !!! They have to leave Apr Fc Management, they must leave the Ship !!!

  4. Mile

    Kuya 17-09-2017 saa 14:12'

    Umwana batetesheje cyane aba ikigoryi. Iyo karekezi tutamwotsa igitutu, yari gukomeza kudupfunyikira amazing. Ubuse ko yatsinze kandi ibihangange bibiri bidahari (Pierrot na Diarra)? Abakinnyi 2 bahembwe so aba rayon? Akore akazi neza kuko ntakipe ifite abakinnyi nka rayon.

  5. manzi

    Kuya 17-09-2017 saa 13:20'

    Oya rwose ibyirirushanwa ndabona bidasobanutse niba aribi byaryo nibadahindura gahunda ya tombora barikureho Rayon yatwaye igikombe kitarikiyikwiriye

  6. mucanzigo Deogratias

    Kuya 17-09-2017 saa 12:10'

    NDASHAKA GUSUBIZA JONI PALO NA KABOYI , BAREKE RAYON SPORT ITWARE IGIKOMBE CY’AGACIRO YARAGIKOREYE, KUBA YATSINZE APR NDETSE NA POLICE FC BYEREKANA KO RAYON ARI IKIPE IKOMEYE ICYO YASABWAGA YARI IMAZE KU GIKORA, UBUNDI IGIFITE AGACIRO NTABWO ARI UGUTOMBORA 1 IKABONA IGIKOMBE, IGIFITE AGACIRO, NI UKO RAYON YARI IMAZE GUTSINDA APR BIKABA ARIBYO BYAYEMEREYE GUKORA MU GASEKE IGATOMBORA, SIBYO. BYUMVIKANE NEZA APR YANANIWE GUKORA AKAZI YASABWAGA, RAYON IGAKORA NEZA CYANE. KUBA RAYON BOSE BRAVO MWAKOZE IBYO MWASABWAGA MUGARAGAZA KO MUSHOBOYE GUHATANA.

  7. mucanzigo Deogratias

    Kuya 17-09-2017 saa 12:10'

    NDASHAKA GUSUBIZA JONI PALO NA KABOYI , BAREKE RAYON SPORT ITWARE IGIKOMBE CY’AGACIRO YARAGIKOREYE, KUBA YATSINZE APR NDETSE NA POLICE FC BYEREKANA KO RAYON ARI IKIPE IKOMEYE ICYO YASABWAGA YARI IMAZE KU GIKORA, UBUNDI IGIFITE AGACIRO NTABWO ARI UGUTOMBORA 1 IKABONA IGIKOMBE, IGIFITE AGACIRO, NI UKO RAYON YARI IMAZE GUTSINDA APR BIKABA ARIBYO BYAYEMEREYE GUKORA MU GASEKE IGATOMBORA, SIBYO. BYUMVIKANE NEZA APR YANANIWE GUKORA AKAZI YASABWAGA, RAYON IGAKORA NEZA CYANE. KUBA RAYON BOSE BRAVO MWAKOZE IBYO MWASABWAGA MUGARAGAZA KO MUSHOBOYE GUHATANA.

  8. niyi jp

    Kuya 17-09-2017 saa 11:58'

    Rayon yagombaga gutsinda pee!! Kuko yararushije cyane Ku Buryo bugaragara.Ahubwo amakipe aragowe nibamara kumenyerana .mbona izatwara championa idatsinzwe!! amakipe azahagorerwa.cgz to Karekezi na Rayon

  9. peter

    Kuya 17-09-2017 saa 11:45'

    Muraho! ndakeka twese nubwo dufana amakipe atandukanye dukwiye gusa naho turenga ibyubufana tukaganira kucyateza umupoira imbere. kubijyanye nitangwa ryikombe njyewe mbona biriya bitabaho ahubwo nubundi bari guhamagara amakipe agatombora batiriwe bakina itomboye 1 ikagitwara kuko hari amategeko yumupira menshi yari gukurikizwa bikagenda neza hatabayeho ubuswa nkaburiya gusa nabwira aba rayon ati congs kuko ni cadeaux babihereye nukuri nanjye nifatanije namwe mubyishimo mukomereze aho gusa muzige kujya mwishimira ibyo mukwiye mudaprofise amakosa yabayoboye umupira wamaguru murwanda kuko uretse murwanda ntahandi bazabatomboresha. APR nayo nababwirango nubwo batatwaye igikombe ariko ntibacike intege kuko nubundi baziko ari abambere

  10. prosper

    Kuya 17-09-2017 saa 11:42'

    ariko niba mutabyemera muzategure amarusanwa yanyu namategeko abanyura .

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru