RUHAGOYACU.com

March Generation basuye urwibutso i Nyanza, banaremera Tigana wakiniye Rayon Sports

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bimbuye muri fan club ya March Generation, kuri iki Cyumweru, basuye urwibutso rwa Genocide i Nyanza, bunamira inzirakarengane z’abatutsi bazize Genocide mu 1994, mbere yo kwerekeza i Huye, baremera Tigana wakiniye ikipe ya Rayon Sports mbere ya Genocide.

“Uyu munsi twari twateguye ibikorwa byo kwibuka nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka, umwaka ushize nab wo twari twabikoereye mu karere ka Huye. Uyu mwaka naho twateguye igikorwa cyo kwibuka, tugitegura mu buryo butandukanye. Tugoma guha agaciro abavandimwe, incuti, urubyiruko, abana batoya bazize Genocide mu 1994.”

“Ntabwo twahaciye gusa kubera ko ari ku gicumbi, ari ho Rayon Sports yavukiye, ahubwo twahaciye kugira ngo twibuke. Ubushize twakoreye muri kano karere ka Huye, uyu mwaka dukoreye mu karere ka Nyanza, ubutaha tuzashaka akandi karere.”- Mike, umuyobozi wa March Generation.



Urwibutso rw'i Nyanza, rushyinguyemo abasaga ibihumbi 23,000Urwibutso rw’i Nyanza, rushyinguyemo abasaga ibihumbi 23,000
March Generation ni ibyiciro bitandukanye March Generation ni ibyiciro bitandukanye
Byiringiro, umwe bagize March Generation, wahoze atuye i Nyanza, asobanura byinshi byaberaga muri aka gace mbere ya GenocideByiringiro, umwe bagize March Generation, wahoze atuye i Nyanza, asobanura byinshi byaberaga muri aka gace mbere ya Genocide



Sembagare na Tigana bashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize JenosideSembagare na Tigana bashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside




Bavuye ku rwibutso i Nyanza, berekeza i HuyeBavuye ku rwibutso i Nyanza, berekeza i Huye

Ubwo bari bavuye ku rwibutso rwa Genocide i Nyanza, March Generation bakoze urugendo rureshya n’isaha mu modoka, bajya gusura Gasangwa Celestin wakiniye ikipe ya Rayon Sports mbere ya Genocide mu 1994, akamenyekana nka Tigana, aho atuye mu Matyazo, mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye.

“Ubushize twari twagiye kuremera umufana wa Rayon Sports, ariko noneho kuri uyu munsi twavuze tuti reka dushakishe n’abahoze mu ikipe yacu badukiniye, bagezweho n’ingaruka za Genocide, ni muri urwo rwego twahisemo kuza kureba umuvandimwe wacu Tigana ndetse tunagire icyo tumufasha, mu bijyanye no kumufasha mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.”- Mike.

Mike uyobora March Generation Mike uyobora March Generation
March Generation aho Tigana aba mu MatyazoMarch Generation aho Tigana aba mu Matyazo

Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko mu bikorwa nk’ibi, batazibanda gusa ku bo mu ikipe ya Rayon Sports n’ubwo ari bo babanje guheraho.

“Mu bikorwa bijyanye no kwibuka, ntabwo navuga ngo tuzibanda ku ba-Rayon, oya, ntabwo ari itegeko, tuzafata n’abandi, impamvu duhera kuri aba ni ukugira ngo bamenye ko abafana bakibibuka.”

March Generation bakaba bageneye Tigana inkunga ya televiziyo nini n’ibijyana nayo birimo decoder n’indangururamajwi, ibi bizamufasha mu buryo yari abayemo, aho yerekaniraga filimi kuri televiziyo nto.

March Generation yahaye Tigana televiziyo nini ya Flat screenMarch Generation yahaye Tigana televiziyo nini ya Flat screen
N'ibijyana nayo N’ibijyana nayo
Televiziyo Tigana yari asanzwe akoreshaTeleviziyo Tigana yari asanzwe akoresha


Tigana yishimiye ko abafana ba Rayon Sports batumye agaruka ku kibugaTigana yishimiye ko abafana ba Rayon Sports batumye agaruka ku kibuga

Tigana yashimishwijwe no gusurwa na March Generation, avuga ko agiye kujya yitabira ibikorwa bitandukanye bya Rayon Sports ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko ngo yari yarabishyize ku ruhande nyuma yo kuva muri Rayon Sports batamwishyuye amafaranga ibihumbi 300, yagombaga guhabwa ubwo yari avuye muri Mukura Victory Sports, akajya gukinira Rayon Sports.

“Byanshimishije cyane, kare twahoze tuganira uburyo umupira nari narawanze, kuba aba bavandimwe bansuye, bangaruye mu kongera gukunda umupira w’amaguru. “

“Abafana n’abakinnyi, ku gihe cyacu, twarakundanaga cyane, iyo umufana yakubonaga hanze, washoboraga kumara nk’ukwezi utarigurira ikintu kubera urukundo rw’abafana.”

Tigana yakomeje avuga ko ibyo yahawe na March Generation bigeye kumufasha kwiteza imbere.

“Bigiye kumfasha; urabona bampaye decoder, bampaye amply, bampaye flat-screen, ubu ngiye kujya nerekana n’imipira, urumva ko noneho ari akarusho.”

“Abafana ba Rayon Sports ntacyo nabona mbashimira, ndabashimiye cyane kuko bangaruye ku kibuga, ibyo byonyine birahagije, ndumva bishimishije.”

Sembagare wakinanye na Tigana, yari yazanye na March GenerationSembagare wakinanye na Tigana, yari yazanye na March Generation

Sembagare wakinannye na Tigana, ndetse akaba yari yazanye na March Generation kuri uyu munsi, yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi, ashimira abagikoze.

“Ni igikorwa cy’ingenzi kwibuka umuntu twakinannye, ndashimira Fan Club ya March Generation yakoze iki gikorwa.”

“Abakinnyi twakinanye tujya duhura kuko dufite association yitwa ‘Les Innoubliables de Rayon Sports’ tujya duhura tugakina n’imikino ya gicuti hamwe n’ayandi makipe y’abasaza.”

March Generation ni imwe muri Fan Club z’ikipe ya Rayon Sports, iyi ikaba yarashinzwe tariki ya 8 Werurwe 2013.



Morale yari yose mbere yo gusubira i Kigali kuri bamweMorale yari yose mbere yo gusubira i Kigali kuri bamwe
N'abaturanyi ba Tigana bari bahariN’abaturanyi ba Tigana bari bahari

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Felix

    Kuya 16-09-2017 saa 19:02'

    Nange birandenze nubwo mba USA ariko rayon impora kumutima mukomerezaho cyane Imana ibongerere

  2. diara

    Kuya 8-08-2017 saa 09:21'

    nibyizacyaner
    mukomerezaho

  3. mukandekezi betty

    Kuya 6-07-2017 saa 10:27'

    NAMWE MURAKOZE GUSHIMA KANDI IMANA IBAHE UMUGISHA,,, KNC WEEEEEE BURYA BWOSE URI UMU RAYONS!!!

  4. m

    Kuya 4-07-2017 saa 10:58'

    Ino Fan Club yakoze neza Imana ibahe umugisha. "Kandi hakorwe n’ubushakashatsi harebwe n’imibereho y’abandi bakiniye Rayon , abadafite amikoro bafashwe". Buriya nakiriya gokorwa cyakorewe Gangi cyari kiza. Rayon oyeeeeeeee!!!!

  5. Yaung G

    Kuya 3-07-2017 saa 17:44'

    Birandenze AMbuze Icyo Mvuga Abafana Ba Rayon Imana Ibahe Imigisha Itagereranywa!.Rayon Sport Oyeeeee!

  6. Rubyogo

    Kuya 3-07-2017 saa 16:42'

    Birashimishije ! Iyi nkuru irandyoheye sana. Kumbi Tigana aracyariho?

  7. Rama

    Kuya 3-07-2017 saa 13:59'

    Nukuri abo bavandimwe uwiteka abahe umugisha mwinshi kandi abasubirize aho bakuye kuko icyo gikorwa bakoze ntabwo cyapfa gukorwa na burumwe wese

  8. twin yeah

    Kuya 3-07-2017 saa 11:55'

    Mana yanjye we! Aba rayons nta buzima bw,Igihugu basiga inyuma! Nshimishwa n,ukuntu bita kuri gahunda yo kwibuka aba sportifs ndetse n,abandi bose bazize iriya nyagwa ngo ni Jenoside. Bafana n,abakunzi ba Gikundiro mukomereze aho mufata abandi mu mugongo. Ubundi Rayons Sports yari nka Orchestre Impala de Kigali! Babigane, bagire bate nta n,umwe uzabahiga wo muri .com Ibintu bya Rayon Sports n’Impala bifite ireme ritagerwaho n’uwo ari we wese, tujye twemera!

  9. knc

    Kuya 3-07-2017 saa 11:39'

    Congratulations to March generation Fan club!!!!!!? ibikorwa nk’ ibi nibyo bikwiriye abafana peee? ureke abahora baririmba amarozi banabyita amakipe bahanganye Ku mbuga ! ndi umurayon ariko iyi fan club itumye ndundukira muri rayon rwose !Amashyi menshi kuri March generation !!!!!?!!??!

  10. Clauso

    Kuya 3-07-2017 saa 06:23'

    Rayon sport uri umuryango mugari,twishimiye icyo gikorwa cy’ubumuntu

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru