RUHAGOYACU.com

Muri 2017, byari ibyishimo bitageze ku ndunduro ku bakunzi b’imikino mu Rwanda

Nta byera ngo de! Hagiye habura gato ngo bikunde neza, Amavubi ni byo yashoboye kubona tike ya CHAN ariko birangira ababaje abanyarwanda muri Kenya, Basketball bitabira igikombe cya Afurika ku butumire, gusa birangira batashye amara masa mu gihe Volleyball yo yabonye itike yo gukina igikombe nk’iki, ariko ikabigeraho itsindiwe mu rugo na Kenya…. Yego byari ibyishimo bitageze ku ndunduro ku bakunzi b’imikino mu Rwanda.

Nta byera ngo de! Karira nkuko wabyumvishe ngo yari umugore mwiza bitavugwa. Uyu, yaje kubengukwa n’igikomangoma Rujugira ariko kubera ibibazo byinshi no kutizera se Mazimpaka biza kurangira ahunganye n’urukundo rwe bajya ishyanga. Ise yaje gutanga, biba ngombwa ko Cyirima agaruka kwima Karinga. Ubwo ariko akijya kwima ingoma, umugore we Karira abiru baramunywesheje ( bamuha uburozi arapfa ); kuko atashoboraga gusubirana n’umugabo we kandi baracikanye. Mu Rwanda byari umuziro w’uko umugore bahunganye bahungukana; bamutaga mu mugezi cyangwa se agahama iyo ishyanga… yimye ingoma abura urukundo… ni ko kugira ati, Nta byera ngo de. Nta byera ngo de, iyo ushubije amaso inyuma mu mikino mu Rwanda muri 2017 usanga byarajyaga kuba byiza hakabura gato.

Hari byinshi byerekanaga ko Basketball yashoboraga guha abanyarwanda ibyishimo bisesuye muri 2017… ku isonga ni ibyabaye tariki ya Tariki ya 8 Kanama, ubwo Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yatahaga ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe n’umuryango udaharanira inyungu wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri mu 2003. Cyari igikorwa cy’indashyikirwa muri uyu mukino dore ko na Masai Ujiri usanzwe ari n’umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors, hamwe n’abo bakorana, bamaze mu Rwanda iminsi ibiri, aho bari bitabiriye ibikorwa bya Giants of Africa.

Perezida wa Repubulika ari kumwe n'abo muri Giants of Africa bafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki, kimwe mu bikorwa by'intashyikirwa byagaragaye mu mukino wa BasketballPerezida wa Repubulika ari kumwe n’abo muri Giants of Africa bafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki, kimwe mu bikorwa by’intashyikirwa byagaragaye mu mukino wa Basketball

Uretse n’ibi, Basketball bishimiraga ko Ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa zahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu yabeye muri Kenya muri Nyakanga, mu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, zatahanye umudali wa Zahabu n’uwa Feza, ni nyuma yo kwitwara neza, abakobwa baje ku mwanya wa kabiri mu gihe abahungu babaye aba mbere bakabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika batahiriwemo. FERWABA yateguye neza shampiyona ntiyitabirwa nk’umwaka wabanje, gusa birangira REG nshya muri yo ari yo iyegukanye mu bagabo, APR iyitwara mu bagore.

Mu karere, Patriots yakuye umwanya wa kabiri muri Zone V yabereye muri Uganda, umusaruro utari mubi ugereranyije na APR y’abagore yatahanye uwa gatanu. Abakunzi ba Basketball, baje kubona ibyishimo byabo bikendereye, ubwo ikipe y’igihugu yasezererwaga mu matsinda y’igikombe cya Afurika yari yagiyemo atumiwe, aho yakuye intsinzi imwe gusa! Ntibyaherukaga, gusa nyine nta byera ngo de!

Patriots yageze ku mukino wanyuma muri Zone V yabereye muri UgandaPatriots yageze ku mukino wanyuma muri Zone V yabereye muri Uganda

Icyizere cyari cyinshi ku bakurikiranira hafi umukino wa Volleyball muri 2017. Ibi, abakunzi bawo babiheraga ku mpinduka zitari zoroshye, zatumye uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino Nkurunziza Gustave yegura nyuma yo kongera gutorwa, maze agasimbuzwa Karekezi Leandre, ndetse binakurikirwa n’ifungwa ry’abahoze muri uyu mukino. Ni benshi bicinye icyara ko ahari uyu mukino ugiye kongera kugarura izina nk’iryo wari ufite. Si ko byagenze, gusa ntabwo byari bibi cyane, shampiyona yarateguwe ariko ntiyitabirwa nk’uko bimaze kumenyerwa, Gisagara nshya ni yo yayegukanye mu bagabo, Rwanda Revenue itwara iy’abagore mu gihe amakipe ya APR y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka, Genocide Memorial Tournament, maze APR na RRA bakanegukana irushanwa ryabereye muri Uganda KAVC Memorial Tournament.

Nubwo wenda umuntu atavuga ko shampiyona yateguwe nkuko abakunzi ba Volleyball babishakaga, byibura amakipe y’igihugu yagerageje kubyitwaramo neza. Byari ibyishimo ubwo ikipe y’igihugu yabonaga itike y’igikombe cya Afurika muri Nyakanga, gusa isosi iza kumenekamo inshishi ubwo Kenya yabatsindiraga i Kigali byaraherukaga hambere… aya Mavubi ya Bitoke intumbero kwari ukurangiza mu makipe atatu ya mbere mu Misiri muri iki gikombe, gusa ntibabigeraho kuko basezerewe muri ¼ cy’irangiza.

U Rwanda rwatsindiwe mu rugo na Kenya bitaraherukaga mu myaka ya vubaU Rwanda rwatsindiwe mu rugo na Kenya bitaraherukaga mu myaka ya vuba

Ibyishimo byakomeje kuboneka muri Volleyball, ikipe ya Beach Volleyball yari igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte, yegukanye igikombe cya Afurika igikuye muri Botswana, ibona itike yo gukina icy’isi. Aha kandi, abangavu bakina uyu mukino, na bo bashoboye gukura umwanya wa gatatu n’umudari wa Bronze mu mikino ya Common Wealth yabereye muri Bahamas. Gusa nyine ngo akabaye icwende ntikoga,… mu gihe benshi bari batangiye gushimira ubuyobozi bushya bwa Volleyball kubera izi ntsinzi bari batangiranye na zo, ibintu byabaye bibi ubwo amakuru yajyaga hanze ko aba bafatiriye miliyoni esheshatu z’agahimbazamusyi kari kahawe abegukanye igikombe cya Afurika ngo ni uko batatanze imyenda bakinanye, mu gihe aba bakobwa baje no guterwa mpaga ku mukino wa mbere w’igikombe cy’isi kubera uburangare bw’abayobozi batamenyeye igihe cyo kugenda...ariko nyine Nta byera ngo de!

Denise na Charlotte begukanye igikombe cya Afurika muri beach Volley gusa Prime zabo zirafatirwa ngo ni uko batatanze imyendaDenise na Charlotte begukanye igikombe cya Afurika muri beach Volley gusa Prime zabo zirafatirwa ngo ni uko batatanze imyenda

Umusaruro wo mu mukino w’Amagare, ntabwo urebye watandukanye cyane n’uw’umwaka washize, abanyarwanda ntabwo bahiriwe mu marushanwa yo hanze y’’igihugu bitabiriye gusa abakunzi b’uyu mukino bumvaga ko amakipe atatu yari ahagarariye igihugu muri Tour du Rwanda, azavamo umunyarwanda wegukana irushanwa riza ku mwanya wa kabiri muri Afurika. Si ko byagenze, gusa Tour du Rwanda yegukanywe n’umunyarwanda, ariko ukinira Dimension Data, maze birangira bamwe baheze mu gihirahiro wa mugani wa Joshua na Priscilla cyangwa se Kelly na Nelly muri Dilemma aho bibazaga niba bakwiye kwishima cyangwa se kubabara…

Gusa benshi barishimye, kuko Areruya wegukanye Tour du Rwanda ari umunyarwanda mbere yo kuba yarakiniraga ikipe yo muri Afurika y’epfo. Aha ariko, ntihabuze kuba bamwe baratangiye kwibaza niba byaratewe no gukomera kw’abanyarwanda cyangwa se ari iyi kipe ya Dimension Data yari ikomeye kuko n’umwaka wabanje yari yaratanze undi munyarwanda wegukanye iri rushanwa. Ndayisenga Valens. Byibura icyo kwishimira aha kandi, ni uko Areruya Joseph uretse kwegukana Tour du Rwanda, yanatwaye agace kamwe mu isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rizenguruka ubutaliyani: Giro d’Italia, bikanamuhesha umwanya wa kabiri muri Afurika yose mu mwaka wa 2017.

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017
Binarangira aje ku mwanya wa kabiri mu banyafurika bose mu mukino w'amagareBinarangira aje ku mwanya wa kabiri mu banyafurika bose mu mukino w’amagare

... Gusa yari amarira ubwo Esther wakiniraga Les Amis Sportifs yitabaga Imana... Gusa yari amarira ubwo Esther wakiniraga Les Amis Sportifs yitabaga Imana

Amarira ariko ari mu byaranze uyu mukino w’amagare muri uyu mwaka wa 2017, dore ko mu gihe uwabanje wari wasojwe n’urupfu rw’uwari vice perezida wa FERWACY Byemayire, uyu na wo watwaye umubyeyi w’umwe mu bakinnyi bakomeye, Mugisha Samuel, mu gihe kandi undi mukinnyi Muhabwampundu Esther wakiniraga Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yitabye Imana akoreye impanuka mu muhanda, na ho mugenzi we Ingabire Beatha na we agakora impanuka yamwangije ikanangiza igare yari atwaye...

Burya ngo Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye. Mu gihe abakunzi b’imikino twagarutseho batanyuzwe ijana ku rindi n’umusaruro bayibonyemo muri 2017, mu mupira w’amaguru ho abawihebeye bamaze kwiyakira dore ko ibyawo bikomeje kubabera nka ya mayobera matagatifu avugwa mu bitabo byera. Ngo n’ ubundi uyu mwaka nta gishya wazanye: Shampiyona yagumanye induru za hato na hato ndetse no gusubikwa bitavugwaho rumwe, bimaze kuba umuco muri ruhago yo mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu yabonye umutoza mushya Antoine Hey, washoboye gutsinda imikino 4 muri 12 yatoje uyu mwaka, gusa ashobora kubona itike yo gukina CHAN nyamara yari yayisezerewemo na Uganda mbere y’uko CAF yemerera Amavubi amahirwe ya kabiri atapfushije ubusa. Aya Mavubi yandikishije amateka y’uko ku nshuro ya mbere ari bwo yasezerewe mu matsinda afite amanota make. Ibi ni ibiheruka kubera muri Kenya.

Amavubi yakuye agahigo kabi mu mikino ya CECAFAAmavubi yakuye agahigo kabi mu mikino ya CECAFA

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona gusa na yo uyu mwaka usiga uwari umuyobozi w’umuryango wayo Kimenyi Vedaste, uwigeze kuyiyobora Gacinya Denis ndetse n’umutoza wayo Karekezi Olivier bose batawe muri yombi aho babiri ba mbere nanubu bakirimo. APR FC ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro. Aya makipe yombi nta kinini yashoboye gukora mu mikino nyafurika yitabiriye uyu mwaka, nubwo byibura Rayon Sports yari yashoboye kugera mu cyiciro cya gatatu cya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Wau Salaam na Onze Createur kuri mpaga.

Nyuma y’itegurwa n’isubikwa, hitezwe ko uyu mwaka usozwa n’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa, amahirwe menshi n’ubundi agahabwa usanzweho Nzamwita Vincent De Gaulle nubwo Madame Felicite Rwemerakia bahanganye aticaye ubusa...

Rayon Sports yatsindiye igikombe cya shampiyona ntiyahita igihabwa, iza gushyikirizwa mu mukino na AZAM utaritabiriwe na Perezida wa FERWAFARayon Sports yatsindiye igikombe cya shampiyona ntiyahita igihabwa, iza gushyikirizwa mu mukino na AZAM utaritabiriwe na Perezida wa FERWAFA

Muri iyi si dutuye, ngo hari abatavugwa cyane nyamara bakoze, hari abesa imihigo kugirango abandi baratwe, hari n’ abagaragaza ibigwi nyamara ntabe ari bo baririmbwa, 2017 yerekanye ko muri ya mikino idakunzwe cyane ari ho abanyarwanda bashoboye kubonera ibyishimo birambye. Kuva kuwa 31 Werurwe kugeza kuwa 2 Mata, mu Rwanda habereye imikino nyafurika ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo Open 2017), Abanyarwanda bitwara neza begukana imidali itandukanye, ndetse umwanya wa kabiri Niringiyimana Jean Claude yegukanye watumye ahita atorwa nk’umukinnyi w’ukwo kwezi mu mikino yose y’abafite ubumuga ku isi.

Abitwaye neza muri iyo mikino uko ari batandatu ni bo bahise babona itike yo kujya muri shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo yabereye i London kuwa 19 Ukwakira, babasha kwegukana umudali wa Zahabu mu bakobwa bafite ubumuga bwa K42 wegukanywe na Rukundo Consolee, ndetse n’uwa Bronze mu bahungu bafite ubumuga bwa K41, wegukanywe na Nikwigize Jean de la Croix.

Para Taekwondo bitwaye neza bashimisha abanyarwanda muri shampiyona y'isi... gusa aba na bo birangira umwe mu bagiye gukina atorotsePara Taekwondo bitwaye neza bashimisha abanyarwanda muri shampiyona y’isi... gusa aba na bo birangira umwe mu bagiye gukina atorotse

Uretse Taekwondo y’abafite ubumuga kandi hanakinwe shampiyona y’igihugu ya Takwendo ndetse na Gorilla Open, aya marushanwa yombi akaba ari yo yabaye nk’iteme ryambutsa Abakinnyi b’abahanga bava mu 2017 binjira mu 2018, mu gihe ikipe y’igihugu yanakuye igikombe muri Uganda. Muri Cricket, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame tariki ya 28 Ukwakira yafunguye ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cya Cricket cyari kimaze iminsi cyubakwa i Gahanga. Iyi sitade ifite ubuso bwa hegitari 4.5 yuzuye itwaye asaga miliyoni n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika.

Mu mikino ngororamubiri Madame Jeanette Kagame yitabiriye Kigali Peace Marathon ubwo Salome Nyirarukundo yegukanaga Semi Marathon, bikaba inshuro ya mbere umunyarwanda yegukana iri siganwa. Uyu Salome kandi, yashoboye kwegukana semi Marathon International de Berkane ayikuye muri Marooc, mu gihe Muhitira Felecien bakunda kwita Magare na Jean Hakizimana begukanye irushanwa rya ½ cya Marato mu gihugu cya Congo Brazzaville mu murwa mukuru.

Perezida Kagame yafunguye stade mpuzamahanga y'umukino wa CricketPerezida Kagame yafunguye stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket

Mu mamodoka, shampiyona yari iryoheye ijisho yegukanywe na Gakwaya Claude, na ho Handball ikubitirwa ahareba inzega, dore ko yaba APR HBC yari ihagarariye u Rwanda muri Champions League yabereye muri Tuniziya n’ ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yari muri Senegal zose zatashye amara masa zitsinzwe imikino yose. NPC, bari bashoboye guha ibyishimo abanyarwanda ubwo begakanaga umudari wa zahabu n’uwa Feza mu mikino nyafurika ya Sitting Volleyball yabereye i Kigali gusa aha na ho harakibazwa ejo hazaza ha Muvunyi Hermas wahagaritswe n’iri shyirahamwe kandi yari umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwari rufite mu mikino yose. Nta byera ngo de!

Iri jambo na ryo ntabwo rizibagirana muri 2017Iri jambo na ryo ntabwo rizibagirana muri 2017

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 27-12-2017 saa 16:40'

    uyu mutoza akwiye kwiyiruka nkaza nkayitoreza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru