RUHAGOYACU.com

Nshuti Savio ari ku rutonde rw’abakinnyi 23 bazerekeza muri CHAN

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique wa AS Kigali wari umaze amezi 3 adakina kubera ikibazo cy’imvune, ari ku rutonde rw’abakinnyi 23 bazerekeza mu mikino nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Uyu musore werekeje mu ikipe ya AS Kigali avuye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka turi gusoza, ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino ya CHAN iheruka yabereye mu Rwanda muri 2016.

"Meze neza nta kibazo narakize, nari maze iminsi nkorana imyitozo na bagenzi banjye, nkaba mfite icyizere ko ngize amahirwe yo kujya muri CHAN nagira icyo mfasha ikipe yanjye." Nshuti Savio Dominique, aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa kane.

"Nakomeje gukurikiranirwa hafi n’umuganga w’ikipe y’igihugu, kandi ni we wampaye uburenganzira bwo gutangira gukora imyitozo na bagenzi banjye."

Nshuti Savio ari mu bakinnyi bakunzwe cyane n'umutoza Antoine HeyNshuti Savio ari mu bakinnyi bakunzwe cyane n’umutoza Antoine Hey

Uyu musore yabazwe mu mezi 3 ashize, urutugu yari amaranye iminsi rutameze neza.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu akaba ahamya ko Savio Nshuti aza kuba ari umwe mu bakinnyi 23 batangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, bakazafata rutemikirere kuri uyu wa mbere, berekeza muri Tunisia mu mwiherero w’iminsi 10, mbere yo gukomereza urugendo Tanger muri Maroc, aho u Rwanda ruzakinira imikino yarwo ya CHAN.

Sugira ntazabasha kugaragara muri CHAN kubera imvune, Savio we azajyana na bagenzi beSugira ntazabasha kugaragara muri CHAN kubera imvune, Savio we azajyana na bagenzi be

Amavubi azaba aherereye mu itsinda rya 3, kimwe na Nigeria, Guinea Equatorial na Libya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sammy

    Kuya 29-12-2017 saa 16:07'

    Uyu savio umazumwakadakina azababera flop nkuko byagenze kuri mangwende burya umukinnyi uri munvune nta match fitness aba afite rwose maxime yagombaga kugenda uyu agasigara,kubwiyo mpanvu mbivuze hakiri kare ntimuzarengumutaru muzaviramo mumajonjora

  2. bigirimana Emmanuel

    Kuya 29-12-2017 saa 14:09'

    nibyo kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru