RUHAGOYACU.com

Udushya n’Ibidasanzwe byaranze umwaka wa 2017 muri siporo y’u Rwanda

Guhera tariki ya 1 Mutarama cyangwa ku bunani nk’uko uwo munsi bawita, kugeza none, ni byinshi byaranze imikino mu Rwanda, hari ibyabaye imbonekarimwe, ibindi biba ibitangaza gusa RuhagoYacu yasubije amaso inyuma ireba bimwe mu bidasanzwe byaranze umwaka wa 2017 tugenda dutera umugongo

Ibi byo byari akataraboneka, ubwo nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2016/17 habura imikino ine muri shampiyona yagombaga kurangirana n’umunsi wayo wa 30, ikipe ya Rayon Sports yasabye ko yahabwa iki gikombe ku mukino yari isigaye kwakiramo ikipe ya APR FC maze iterwa utwatsi n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Rayon Sports yahisemo gutegura umukino wa gicuti wayihuje na Azam FC yo muri Tanzania, nyuma ya shampiyona, maze ishyikirizwa igikombe mu mukino wabaye tariki ya 8 Nyakanga 2017, nabwo uyu muhango ntiwitabirwa n’umuyobozi wa Ferwafa. Nzamwita Vincent De Gaulle.

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti, umuhango utaritabiriwe n'umuyobozi wa FerwafaRayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti, umuhango utaritabiriwe n’umuyobozi wa Ferwafa

Byabaye kubura intama n’ibyuma ku Ba-Rayon bari bamaze kwima igikombe bahura n’umukino, kuko ibi byari bitegerejwe na benshi ariko ntibyabaye. Nk’uko ahandi hose bikorwa, ku ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona hakibura imikino, iyo igiye gukina undi mukino ikomerwa amashyi, gusa APR FC yari yakiriwe na Rayon Sports ku munsi wa 29 wa shampiyona yanze gukomera amashyi abakeba mu mukino warangiye banganyije igitego 1-1. Gusa ngo na Barcelone yanze kubikorera Real Madrid ubwo bahuraga mu cyumweru gishize!

Reka tujye tuyavuga kuko niyo ayoboye, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye tariki ya 21 Mutarama uyu mwaka, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mu gihe bimenyerewe ko amakipe afite imodoka ndetse n’abakinnyi baba hamwe, bose baza mu modoka imwe, Rayon Sports yaje gukina uyu mukino abakinnyi bari mu modoka zitandukanye zo mu bwoko bwa V8.

Rayon Sports yaje mu modoka za V8 ubwo yahuraga na APR FC muri MutaramaRayon Sports yaje mu modoka za V8 ubwo yahuraga na APR FC muri Mutarama

Amatora ya Ferwafa ari mu byagarutsweho iminsi myinshi

Inama y’inteko rusange ya Ferwafa yabereye mu karere ka Rubavu mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, yemeje ko amatora y’umuyobozi mushya wa FERWAFA azaba mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2017, aho kuba mu kwezi kwa mbere, umwaka utaha wa 2018, nk’uko byari biteganyijwe mbere.

Ibi ariko siko byagenze kuko Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, ryasabye Ferwafa guhaagrika amatora nyuma yo kugezwaho ko uburyo yateguwemo bitanyuze mu mategeko.

Tariki ya 1 Nzeli Ferwafa yakiriye ibaruwa ivuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ihagarika amatora yari ateganyijwe tariki ya 10 z’uko kwezi kubera kutubahiriza amategeko ndetse batekereza ko haba hari ikitagenda mu mitegurire y’aya matora bavuga ko bagiye gukora iperereza bakazatanga imyanzuro nyuma igahabwa impande zombi z’abiyamamaza.

Nyuma yo kwerekwa ibigomba gukosorwa no gukorwa, amatora y’umuyobozi mushya yashyizwe tariki ya 30 Ukuboza uyu mwaka, ndetse bamwe mu bari bagize akanama k’amatora barasimbuzwa.

Mbere, De Gaulle yari agiye guhangana na Mwanafunzi Albert, ariko nyuma yo gusubika amatora, abakandida babaye Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemalika Felicite.

Amatora ya Ferwafa yigijwe inyuma, n'abagize akanama kayategura habamo impindukaAmatora ya Ferwafa yigijwe inyuma, n’abagize akanama kayategura habamo impinduka

2017 isize Kigali Saint-Germain ihanzwe amaso

Ikipe ya AS Kigali niyo kipe yigaragaje cyane ku isoko ry’abakinnyi mu minsi 365 y’uyu mwaka wa 2017, aho yaguze abakinnyi batandukanye biganjemo abasatira izamu ndetse abenshi bayiha akabyiniriro ka Kigali Saint-Germain nka ya kipe y’i Paris itanga menshi ikagura uwo yifuza.

Iyi kipe y’umujyi yaguze abakinnyi batandukanye barimo; Nshuti Dominique Savio, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ndarusanze Jean Claude, Ngandu Omar, Frank Kalanda, Niyonzima Ally, Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier na Jimmy Mbaraga.

Ku munsi wa 10 wa shampiyona, AS Kigali irabarizwa ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, amanota abiri inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 20.

AS Kigali yashoye menshi, ihanzwe amaso uburyo izitwara AS Kigali yashoye menshi, ihanzwe amaso uburyo izitwara

Gicumbi FC yabuze imyambaro yo guhindura, ijya gutira

Ku munsi wa 27 wa shampiyona, muri Gicurasi uyu mwaka, Mukura Victory Sports yakiriye Gicumbi FC mu mukino watangiye saa 16:04, ukereweho iminota 34 yose, ni nyuma yaho uwari umunyezamu wa Mukura Victory Sports ; Mazimpaka Andre basanze yambaye imyambaro isa neza n’iya Gicumbi FC biba ngombwa ko iyi kipe yasuye ihindura, ijya gutira Solidality, ikipe y’abakina ku Cyumweru gusa!

Uyu mukino warangiye Gicumbi FC e itsindiye Mukura Victory Sports iwayo ibitego 2-1, birimo n’igitego cyihuse cyane cyatsinzwe na Mutebi Rashid ku isegonda rya 17 , umukino ugitangira.

Abakinnyi ba Gicumbi bahindura imyambaro ubwo bari bavuye gutira iyo bambara idasa n'iy'umunyezamu wa MukuraAbakinnyi ba Gicumbi bahindura imyambaro ubwo bari bavuye gutira iyo bambara idasa n’iy’umunyezamu wa Mukura

Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri, none ishoje umwkaa iyoboye icyiciro cya mbere!

Saa kumi n’imwe n’iminota 30, ku wa 15 Kamena 2017, kuri stade yo ku Mumena, Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 yasubiye mu cyiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2 kuri 1, ndetse bamwe basiga bayishyinguy ku Mumena!

Aba-Rayon batashye basezeye bwa nyuma kuri Kiyovu mu cyiciro cya mbere, .....Gusa kuri ubu irakiyoboye pe!Aba-Rayon batashye basezeye bwa nyuma kuri Kiyovu mu cyiciro cya mbere, .....Gusa kuri ubu irakiyoboye pe!

Kiyovu Sports á Jamais!, Born Again n’ibindi byinshi birahagije kugira ngo wumve ko iyi kipe kuri ubu ibarizwa mu cyiciro cya mbere ndetse inakiyoboye n’amanota 20, ibi byabaye nyuma yo kwikura mu marushanwa yose ya Ferwafa kwa Isoonga FA yari yatsindiye kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Amatora ya FRVB byarangiye asubiwemo

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kwa Gustave Nkurunziza mu matora yabaye mu ntagiriro za Gashyantare ariko ntibivugweho rumwe cyane kuri ruswa yayavuzwemo ndetse bikarangira uwari umunyamabanga Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi w’iri shyirahamwe rya Volleyball, Uwera Jeannette ndetse aba bakaza gukurikirwa na Gustave, muri Gicurasi habaye andi matora yo kuzuza komite nyuma y’uko bamwe beguye maze birangira Karekezi Léandre atorewe kuba perezida wa FRVB ku majwi 23/23.
Visi Perezida wa kabiri yabaye Ruterana Sauveur naho Mukamurenzi Providence aba umubitsi.

Abatsindiye ibihembo muri Kigali Peace marathon barategereje bararambirwa

Ni gake bibaho mu irushanwa mpuzamahanga ryateguriwe mu Rwanda ko hashira igihe kiingana gutya abatsindiye ibihembo batarabibona, ariko abasiganwe mu isiganwa mpuzamahanga ry’Amahoro. Ryabaye ku wa 21 Gicurasi 2017 mu Mujyi wa Kigali, byabasabye gutegereza uku kwezi k’ukuboza kugira ngo bahabwe ibihembo batsindiye. Ubanza barashakaga kubaha Noheli!

Madame wa perezida wa Repubika Jeannette Kagame yari yitabiriye Kigali Peace Marathon muri GicurasiMadame wa perezida wa Repubika Jeannette Kagame yari yitabiriye Kigali Peace Marathon muri Gicurasi

Super Cup: Rayon Sports na APR FC mu mukino umwe wakinwe iminsi ine

Bitandukanye n’ibyabaye umwaka ushize Kiyovu Sports ikina na Musanze, cyangwa se nanone ibyabaye uyu mwaka Kiyovu Sports itangira bundi bushya umukino yahuyemo na Maries, kuko uyu wo watangiriye i Rubavu tariki ya 23 Nzeli ma masaha ya nimugoroba, waje guhagarara habura iminota 27 ngo urangire, Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-0, ubwo amatara yazimaga kuri Stade Umuganda maze wimurirwa kuri Stade ya Kigali kuwa Gatatu w’icyumweru cyakurikiyeho, bijyanye n’uko habuze itegeko rya Ferwafa risobanura ikibazo cyabaye i Rubavu.

Tariki ya 27, umukino watangiriye ku munota wa 63, birangira nta gihindutse mu mukino, Rayon Sports yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda mu 2017.

Umukino wa Super Cup watangiriye i Rubavu kuwa Gatandatu, usorezwa i Nyamirambo kuwa GatatuUmukino wa Super Cup watangiriye i Rubavu kuwa Gatandatu, usorezwa i Nyamirambo kuwa Gatatu

Rayon Sports yashoje umwaka idatsinzwe na rimwe mu mikino yakiriye

Ibi byo bishoborwa na mbarwa, kuva ku mukino wa mbere wa shampiyona bakinnye muri uyu mwaka w’imikino ubwo batsindaga ikipe ya Pepiniere FC ibitego 3-1, Rayon Sports ntibigeze batsindwa na rimwe mu mikino yose bakiriye muri uyu mwaka wa 2017 haba muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports iheruka gutakaza umukino yakiriye mu 2015, ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 2-1 ku munsi wa kabiri wa shampiyona, umukino wabereye i Muhanga tariki ya 23 Nzeli, ndetse muri shampiyona ishize batakaje umukino umwe gusa.

Espoir FC yasimbuje abakinnyi 4 mu mukino, birangira igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imikino ine abasifuzi babiri bayoboye umukino Espoir FC yatsinzemo Etincelles FC mu gikombe cy’amahoro, ni nyuma yo gukora amakosa yo gutuma Espoir FC isimbuza abakinnyi 4 ubwo yahuraga na Etincelles mu mukino wa 1/8 wo kwishyura wabereye i Rusizi.

Muri uyu mukino, umusifuzi wo hagati; Nsabimana Celestin n’umusifuzi wa kane; Rulisa Patience bakoze ibinyuranye n’ingingo ya gatatu y’amategeko y’igikombe cy’amahoro, batuma Espoir FC isimbuza umukinnyi wa kane ku munota wa 75, nyamara buri kipe iba yemerwe gusimbuza abakinnyi batatu.

Ferwafa nta bihano yigeze ifatira ikipe ya Espoir, ngo bagendeye ku kuba nta kirego bakiriye kivuye muri Etincelles nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe, ndetse iyi kipe yo mu Burengerazuba yarakomeje igera ku mukino wa nyuma, aho yatsinwe na APR FC yatwaye igikombe.

Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro ku nshuro ya mbere, itsindwa na APR FC Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ku nshuro ya mbere, itsindwa na APR FC

Ifungwa ry’aba- sportif batandukanye

Uwari umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball;FRVB, Hatumimana Christian ndetse n’uwari umubitsi w’iri shyirahamwe rya l, Uwera Jeannette batawe muri yombi nyuma y’amatora yabaye muri Gshyantare, baza gukurikirwa n’uwari watowe nka perezifa; Nkurunziza Gustave.

Uwari umuyobozi w’umuryango wayo Kimenyi Vedaste, uwigeze kuyiyobora Gacinya Denis ndetse n’umutoza wayo Karekezi Olivier bose batawe muri yombi aho babiri ba mbere nanubu bakirimo.

Gacinya Denis, umuyobozi wungirijwe wa Rayon Sports ari mu batawe muri yombiGacinya Denis, umuyobozi wungirijwe wa Rayon Sports ari mu batawe muri yombi

Muri Gicurasi kandi, Twizerimana Martin Fabrice kuri ubu ukinira APR FC na Rugamba Jean Baptiste bakinaga hamwe muri Kiyovu Sports, bafunzwe bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahimana Seth wo mu Amagaju y’abato.

Nubwo yarekuwe nyuma yo gusanga nta bimenyetso simusiga byatuma akomeza gukurikiranwa no gufungwa, Munyanziza Gervais, umukozi muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ushinzwe amakipe y’igihugu ndetse na Siporo rusange ari mu bageze mu maboko ya Polisi uyu mwaka, aho yakekwagwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 10 yari agenewe ishyirahamwe ry’imikino ya Kung Fu.

Amavubi yabonye itike ya CHAN ku giceri

Ntukihebe! Ese ninde wari uzi ko nyuma yo gusezererwa na Uganda, Amavubi yari kujya muri CHAN 2018?

Nyuma yo gusezererwa na Uganda, u Rwanda rwahawe impano na CAF yo gukina CHAN 2018, ubwo Kenya yananirwaga kwakira iri rushanwa maze Misiri nayo igatangaza ko ititeguye kwitabira iri rushanwa.

Amavubi yakoresheje neza amahirwe yabonye maze asezerera Ethiopia niko kwisanga hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea na Libya mu mikino tuzareba mu kwezi gutaha.


2017 idusize mapfubyi

2017, ni umwaka utarabaye mwiza ku bakunzi ba siporo mu Rwanda, umwaka umwe mu itazibagiranwa kuko wadutwaye benshi.

Jean Sayinzoga wamenyekanye cyane mu mukino wa karate, ndetse yari n’umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, Hategekimana Gangi wakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda, Mutangampundu Esther wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana na Ndahimana Seth wo mu Amagaju y’abato ni bamwe mu ba-sportifs twabuze muri uyu mwaka. Imana ibakire mu bayo.

Ubwo Ndikumana Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yasezerwagaho bwa nyumaUbwo Ndikumana Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yasezerwagaho bwa nyuma

Bugesera yerekanye umutoza, bukeye bwaho iramusezerera

Nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mushya wa Bugesera FC muri Mata uyu mwaka, asimbuye Mashami Vincent, Kanyankore gilbert Yaounde wari umaze kongererwa amasezerano na Bugesera FC yahise yirukanwa mbere y’uko umwaka w’imikino 2017/18 utangira ndetse asimbuzwa Bizimungu Ally na we waje kwerekwa umuryango, ikipe isigarana Nshimiyimana Maurice ‘Maso’.

Kanyankore Gilbert 'Yaounde' yasezerewe na Bugesera FC nyuma yo kumuha amasezeranoKanyankore Gilbert ’Yaounde’ yasezerewe na Bugesera FC nyuma yo kumuha amasezerano

Umunyamabanga wa Ferwafa yasabwe kujya mu kiruhuko, yanjya kukijyamo

Mu gihe ikiruhuko cy’umukozi ari uburenganzira agenerwa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ndetse umukoresha agomba gukora ingengabihe y’uburyo abakozi bazajya bahabwa ibiruhuko byabo nk’uko biteganywa mu gika cya mbere cy’Ingingo ya 53 y’Itegeko N° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda.

Mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, umunyamabanga wayo Uwamahoro Tharcille Latifah yahawe ikiruhuko yanga kukijyamo.

Uyu munyamabanga mukuru yandikiwe ibaruwa kuwa 15 Ugushyingo 2017 yibutswa ko agomba yemerewe ikiruhuko cy’iminsi 23 bitewe n’uko kuva yatangira akazi muri FERWAFA atigeze yaka ikiruhuko, bityo akaba agihawe kuva ku itariki ya 20 ukwo kwezi kugeza kuwa 20 Ukuboza 2017.

Mu gusubiza iyo baruwa, Uwamahoro yavuze ko ikiruhuko cye azagitangira ari uko yarangije inshingano yahawe muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’Umuyobozi mukuru n’abo bazafatanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA., ndetse yongeye kubyibutswa tariki ya 22 Ugushyingo.

Inteko rusange idasanzwe yateranye kuwa 29 Ugushyingo 2017 yashyizeho Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah ahita ayibera Umunyamabanga nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga amatora (Code Electoral) yashyizweho bisabwe na FIFA.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa; Uwamahoro Tharcille yanze kujya mu kiruhuko kuko ari muri komisiyo itegura amatora ya FerwafaUmunyamabanga mukuru wa Ferwafa; Uwamahoro Tharcille yanze kujya mu kiruhuko kuko ari muri komisiyo itegura amatora ya Ferwafa


De Gaulle na Mulindahabi bagizwe abere

Tariki ya 25 Ukwakira, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Nzamwita Vincent De Gaulle, Me Mulindahabi Kabahizi Olivier na Eng. Muhirwa Adolphe bagizwe abere, ni nyuma yaho aba bagabo bari bamaze amezi arenga 18 bakurikiranweho icyaha cyo gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa mu buryo butemewe n’amategeko bihanwa n ’ingingo ya 627 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

Me. Mulindahabi na Eng. Muhirwa bari barakatiwe gufungwa ndetse barangiza igihano cy’amezi atandatu y’igifungo, mbere yo kujurira ngo bagirwe abere mu gihe Nzamwita Vincent De Gaulle we yari yaragizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro.

De Gaulle na Mulindahabi bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranywehoDe Gaulle na Mulindahabi bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho

Stade mpuzamahanga ya Huye yafungiwe amazi n’umuriro

Ahandi uzababona bambarira ku gasozi kuko nta rwambariro bagira, bamwe bava mu rugo bambaye kugira ngo bize kuborohera ndetse birinde ibi mbanje kuvuga, gusa i Huye ho biratandukanye kuko nyuma y’amezi 15 gusa Stade Mpuzamahanga yahoo yakiriye imikino ya CHAN 2016, iyi yaje gufungirwa amazi n’umuriro muri Gicurasi kubera umwenda w’amazi n’amashanyarazi ungana na miliyoni zisaga esheshatu Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA) cyari kibereyemo REG na WASAC.

Umwijima wari muri Stade ya Huye wabuzaga abakinnyi kujya mu rwambariroUmwijima wari muri Stade ya Huye wabuzaga abakinnyi kujya mu rwambariro

Jacques Tuyisenge yatsinze igitego Everton

Mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka, Jacques Tuyisenge yabaye umunyarwanda wa mbere utsinze igitego ikipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza; Premier League, ubwo Gor Mahia yo muri Kenya akiira, yatsindwaga na Everton ibitego 2-1 mu mukino wabereye muri Tanzania, ni mu gihe kandi na Wayne Rooney yafunguraga konteri y’ibitego mu mukino wa mbere, ku nshuro ya kabiri yongera gukinira Everton nyuma yo kumara imyaka 13 muri Manchester United.

Wayne Rooney na Jacques Tuyisenge batsindiye amakipe yabo mu mikino bahuriyemo muri TanzaniaWayne Rooney na Jacques Tuyisenge batsindiye amakipe yabo mu mikino bahuriyemo muri Tanzania

Rwatubyaye wari utegerejwe muri Rayon Sports nka Mesiya, yasanganiwe n’imvune

Rwatwikundiye, Rwatugambaniye, n’andi menshi yahimbwe yewe washaka ukongeraho n’amwe ya AmaG, nyuma yo kuva muri APR FC agasinyira Rayon Sports muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma akaburirwa irengero, uyu mukinnyi yagarutse muri Gashyantare, abamuvumiraga ku gahera bongera kumuririmba gusa uwari witezwe nka mesiya byarangiye adahiriwe mu kibuga kuko imikino yakinnye ari mbarwa, aza kuvunikira mu Bugesera ndetse n’ubu akaba ataragaruka mu kibuga.

Mu gihe yari yitezwe nka mesiya, Rwatubyaye Abdoul yakinnye imikino ibarirwa ku ntoki mbere yo kugirira imvune ikomeye mu BugeseraMu gihe yari yitezwe nka mesiya, Rwatubyaye Abdoul yakinnye imikino ibarirwa ku ntoki mbere yo kugirira imvune ikomeye mu Bugesera

Umwe mu banyarwanda bagiye gukina shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo yatorokeye mu Bwongereza

Tuyishime Eliezer ukomoka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, akaba umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yagiye gukina shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yatorokeye mu gihugu cy’u Bwongereza mbere y’uko imikino nyir’izina itangira mu Ukwakira.

N’ubwo uwo mukinnyi yatorotse mbere yo gukina, abasigaye bo bitwaye neza begukana imidali ibiri irimo uwa zahabu wegukanywe na Rukundo Consolee ndetse na Jean de la Croix Nikwigize yegukana uwa Bronze.

U Rwanda rwakuye imidali ibiri i LondonU Rwanda rwakuye imidali ibiri i London

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru