RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 28-07-2017 saa 10:38'  -  "Nta gitangaza kuba natoza Rayon Sports ngo n’uko nakiniye APR FC"-Karekezi Olivier wanashimye Masudi Djuma  |  Yanditswe kuya 28-07-2017 saa 9:31'  -  Karekezi yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu myaka 2 iri mbere  |  Yanditswe kuya 27-07-2017 saa 18:26'  -  Rayon Sports na APR FC mu makipe ane azahatanira irushanwa ry’Agaciro Development Fund  |  Yanditswe kuya 27-07-2017 saa 17:47'  -  Sunrise yarangije kumvikana n’umusimbura wa Cassa Mbungo  |  Yanditswe kuya 27-07-2017 saa 17:35'  -  Abatoza mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga batyarijwe ubumenyi
Hari byinshi Ruhago izibukira kuri Karinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Karinda Viateur wabaye umunyamakuru w’imikino w’icyirangirire ni umwe mu nzirakangane turi kwibuka ku nshuro ya 20, zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Viateur uretse kuvuga umupira ndetse n’amakuru y’imikino yanogeye benshi, hari amagambo nanubu agikoreshwe mu mikino ariko yazanywe n’uyu nyakwigendera.

Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda, Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Azwi cyane nk’ umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva.

Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR)”.

Kalinda Viateur yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu handukanye ariho : Kinyami, Rutare na Muhura.

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muiri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy).

Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977.

Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.

Bimwe mu bikorwa Kalinda Viateur yibukirwaho :

Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwaranyaganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru. Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na KALINDA Viateur :

Rwanyeganyeze (Igitego) : Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira :“Dégagement en main” : Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina :“Surface de reparation” : Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago : “Ballon” : Umupira wo gukina.

Umurongo w’aba gatanu :“Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane. Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR Inguni : Ryahimbwe na KALINDA kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura : Filet Imana y’ibitego : Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”. Kunobagiza : Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo) : Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe. Inyoni : Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira : NKUBITO Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”. Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihayimana bari aho i Kabgayi.

Kalinda ashyinguwe hamwe n’abo bihayimana mu irimbi rya Kiriziya Gaturika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.

MASAKA Kuya 9-04-2013 saa 07:17'

Imana imuhe iruhuko ridashira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)