RUHAGOYACU.com

Mukura ikomeje gukusanya amazina y’abakinnyi n’abakunzi ba yo bazize Jenoside

Kuri iyi nshuro ya 20 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi, umuryango wa Mukura Victory Sports ukomeje gukusanya amazina y’abahoze ari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’Imena ba Mukura Victory Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukura VS ni ikipe yo mu majyepfo y’u Rwanda, yashinzwe ahagana mu mwaka w’i 1963 ikaba imaze gutwara ibikombe byinshi birimo igikombe cy’Amahoro cyahoze kitirirwa u wa 5 Nyakanga, gusa kugeza ubu, iyi kipe ntirabasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mukura iri mu makipe y'umupira w'amaguru yatakaje abantu benshi cyane muri jenoside yakorewe AbatutsiMukura iri mu makipe y’umupira w’amaguru yatakaje abantu benshi cyane muri jenoside yakorewe Abatutsi

Mukura VS mu ibara ry’umukara n’umuhondo ibarizwa mu karere ka Huye, kuri ari nako kayitera inkunga, ni imwe mu makipe yatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aganira na Ruhagoyacu, umunymabanga mukuru wa Mukura Ntakirutimana Emmanuel yadutangarije ko bakomeje ibarura ryo gukora urutonde rw’abantu bari hafi y’ikipe bazize Jenoside mu mwaka w’i 1994.

Yagize ati: " Kuri ubu tumaze gukora urutonde rw’abantu 25, ariko abantu bari muri Mukura mu mwakamuri kiriya gihe, barimo Padiri Wellars Mugengana batubwira ko abazize aya mahano ari benshi bagera ku i 100, ubu dukomeje kubandika."

Iyi kipe isanzwe izwiho ko itegura amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa muri uyu mwaka ntago baramenya ni ba bazategura iri rushanwa.

Ntakirutimana yabwiye ruhagoyacu ati: " Kimwe n’umwaka ushize ntago twateguye iri rushanwa, twitabiriye amarushanwa yateguwe na FERWAFA, nubu ni ko bizagenda, ariko turashaka kubanza kureba uburyo bizaba biteguwemo, twasanga butanoze, tugategura irushanwa ryacu."

Iyi kipe ya Mukura yegukanye ibikombe by'inshi birimo ikitiriwe u wa 5 NyakangaIyi kipe ya Mukura yegukanye ibikombe by’inshi birimo ikitiriwe u wa 5 Nyakanga

Mukura ni ikipe yagize abakinnyi beza cyane kuva mu myaka yo ha mbere, aho asanga abakinnyi nka Runuya, Ngiruwonsanga, Ngango, Karabaranga, Kinyango, Gatama n’abandi benshi, gusa bamwe bazize aya mahano, ndetse banishwe na bagenzi babo bakinananaga.

Mukura muri iki giheMukura muri iki gihe

Ntakirutimana Emmanuel gusa asanga hari aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze, ndetse akishimira intambwe yaho.

Yagize ati: " Iyo urebye mu myaka 20 ishize, usanga hari urwego tumaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge kandi siporo by’umwihariko ruhago yabigizemo uruhare rukomeye, gusa haracyari indi nzira ndende, kandi twe muri Mukura turakataje."

Amazina y’abakinnyi n’abakunzi ba Mukura bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994:

  1. GAKUBA Paul,
  2. NGARAMBE Faustin,
  3. MASABO Laurent,
  4. KAYITAKIRE Athanase,
  5. KARENZI Pierre Claver,
  6. NSONERA Pierre,
  7. NGANGO Félicien,
  8. NTAGORAMA,
  9. NDAKAZA Joseph,
  10. KANAMUGIRE,
  11. KARABARANGA Servillien,
  12. MULINDAHABI Charles,
  13. MUKUBU RUCYAHANA Faustin,
  14. RUTIYOMBA,
  15. RUGEMA,
  16. KARONGIRE,
  17. KENTE Emmanuel,
  18. KAYIHURA Camile,
  19. SITAKI Charles
  20. Théophile RUTAGENGWA,
  21. MUSISI Jean Paul,
  22. RUDASINGWA Justin,
  23. RUTEGAZIHIGA Martin,
  24. MUGIRWA Eugène,
  25. RUTIYOMBA Janvier
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 20

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hirwa Felix

    Kuya 17-03-2015 saa 07:37'

    naywe twifatanyije namwe kubibuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru