RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Ntibikwiye ko ikiremwa muntu gikorerwa ibikorwa nk’ibi- Issa Hayatou, Perezida wa CAF
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’umupira w’amaguru k’umugabane w’Africa, umunya Cameroun Issa Hayatou ari mu Rwanda kuva ku cyumweru, aho yaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Hayatou uherekejwe na Vice Perezida wa CAF Almamy Kabele Camara ukomoka muri Guinea ndetse n’umunyamabanga mukuru wa CAF, Hicham El Amrani, bashagawe n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda barangajwe imbere na Nzamwita Vincent de Gaulle Uyobora FERWAFA, basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa 2 mu gitondo.

Hayatou asobanura impanvu bari i Kigali yagize ati: “CAF iri hano, i Kigali, mu by’ukuri tukaba twaje hano kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo, kuri iyi nshuro hibukwa jenoside. Twakurikiranye k’umunsi w’ejo umuhango wose wo kwibuka kuri sitade, kandi twanakurikiranye mu binyamakuru ibyakozwe byose, tukaba twatunguwe ni byo twabonye byabaye.

Issa Hayatou afite imyaka 66 y'amavukoIssa Hayatou afite imyaka 66 y’amavuko

Perezida wa FERWAFA afasha Issa Hayatou kumanuka ku rwibutso..Perezida wa FERWAFA afasha Issa Hayatou kumanuka ku rwibutso..

Ku ikubitiro abo bashyitsi bahawe ubumenyi bw’ibanze ku rwibutso rwa Kigali rushyinguye abatutsi basaga 250,000, nyuma Hayatou n’abo bari kumwe bashyize indabo ku mva banunamira abatutsi bahashyinguye.

Babwirwa ko uru rwibutso rushyinguwemo abarenga 250,000Babwirwa ko uru rwibutso rushyinguwemo abarenga 250,000

Amaze gusura urwibutso rwa Kigali no gushyira indabo ku nva, Issa Hayatou yagize ati: “ Ibikorwa nk’ibingibi ntibikwiye kongera kubaho na rimwe, kuko ku muntu muzima ubona ibi byabaye, hari impanvu yo kugira ubwoba, no gucika intege.”

“ Twebwe icyo twifuza mbere na mbere nk’umuntu kandi nk’abashinzwe urubyiruko kuri uyu mugabane, ni ukurebera hamwe uko ibikorwa nk’ibi bitakongera kubaho na rimwe, atari k’umugabane w’Africa gusa, ahubwo ahariho hose ku isi. Kuko hari icyubahiro cy’ikiremwa muntu cyo kudakorerwa ibintu nk’ibi, muri macye ni byo nababwira.”

Uyu muyobozi wa football muri Africa guhera mu mwaka w’i 1988, asanga ruhago ikwiriye kuba umusingi w’ubumwe bw’Abanyafrika. Iyi ngo niyo mpamvu CAF itazuyaje gukuraho amarushanwa yayo igihe yabaga yahuriranye n’iminsi yo kwibuka mu Rwanda.

Bashyira indabo ku nvaBashyira indabo ku nva

Basengeye abazize jenoside y'Abatutsi bashyinguwe ku GisoziBasengeye abazize jenoside y’Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi

Kubirebana no kuba hazabaho irushanwa nyafrica ryo kwibuka no kwamagana ko jenoside yazongera kubaho, issa Hayatou avuga ko ntacyo CAF YAKWIMA U Rwanda ko igihe cyose bazayitabaza izaba ihari.

Yagize ati: “Mu bisanzwe twakagombye kuba nta bushobozi dufite bwo kubikora, kuko amahame arasobanutse, ntitwivanga muri politike, ariko ibi si Politike ni ibikorwa byabayeho, akaba ari muri urwo rwego impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru k’umugabane w’Africa itigeze ihakana na rimwe igihe cyose u Rwanda rwadutumiye, twaritabiriye”.

Ibyabaye mu Rwanda, Hayatou asanga nta handi ku isi bikwiye kubaIbyabaye mu Rwanda, Hayatou asanga nta handi ku isi bikwiye kuba

Akomeza agira ati: “ Mu maze kwakira amarushanwa 2 akomeye ya CAF, irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 n’i rya abatarengeje imyaka 20, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice muzategura CHAN. Eeeeh ni nde wamenya ku cyo mwakora muhawe CAN? Kubitureba twe duhora twiteguye kwakira ubutumire n’ibyifuzo byanyu, kugirango dukomeze kubakira birambye umubano muhora mwifuza n’umutima wanyu wose.”

Abakora muri FERWAFA bari baje kwakira Issa HayatouAbakora muri FERWAFA bari baje kwakira Issa Hayatou

Umuyobozi wa ruhago muri Africa Isaa Hayatou ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru ku ya 6 Mata. Uretse kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi, Hayatou yagiranye inama n’Abayobora ruhago mu Rwanda.

Yavuye ku rwibutso bigaragara ko ababaye cyaneYavuye ku rwibutso bigaragara ko ababaye cyane

Vice Perezida wa CAF Almamy Kabele Camara unakuriye CHAN, ari mu baherekeje HayatouVice Perezida wa CAF Almamy Kabele Camara unakuriye CHAN, ari mu baherekeje Hayatou

Kuri uyu wa 8 Mata uyu muyobozi wa CAF yasuye arasura uturere twa Huye na Rubavu ngo arebe ko twiteguye kwakira shampiyona ya Africa y’ibihugu ya 2016 igomba kubera mu Rwanda. Nyuma kandi Issa Hayatou n’abamuherekeje baraganira n’akanama gategura iyo CHAN mbere yo kuva mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Mata.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag