RUHAGOYACU.com

Uwahoze atoza ikipe ya Chelsea ari mu ruzinduko mu Rwanda

Avraham Grant wigeze gutoza ikipe ya Chelsea mu bwongereza amaze iminsi irenga ibiri mu Rwanda, aho yaje kwifatanya n’abatuye iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Grant ukomoka mu gihugu cya Israel, yaje mu Rwanda nk’igihugu cyabayemo amateka nk’ayigeze kuba iwabo, ubwo hakorerwaga Jenoside y’abayuhudi ikozwe na Hitler n’abambari be mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Grant yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa GisoziGrant yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Uyu mugabo, akaba kuri uyu wa gatatu yarasuye abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Kagarama ku Kicukiro, mbere yo gusura kuri uyu wa kane urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ndetse akaba yanasuye i Nyanza mu Rukari, hamwe mu haranga amateka y’u Rwanda.

Avraham Grant yaje muri Chelsea mu mwaka wa 2007 ndetse anayifasha kugera ku mukino wanyuma wa Champions League ya 2008, ubwo yatsindwaga na Manchester United kuri za penaliti, nyuma yaho amakipe yombi anganyirije igitego 1-1.

Grant yaje muri Chelsea asimbuye Mourrinho wari wirukanyweGrant yaje muri Chelsea asimbuye Mourrinho wari wirukanywe

Grant uretse Chelsea, yanatoje amakipe nka Portsmouth na Westham zo mu Bwongereza, ndetse anabasha kwegukana ibikombe bya shampiyona byo muri Israel atoza Maccabi Tel Aviv na Maccabi Haïfa no muri Serbia atoza Partisan Belgrade.

Uretse Avraham Grant, biteganyijwe ko abantu benshi bafite aho bahuriye na Ruhago, bari mu bazaza kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bakaba barimo perezida wa CAF Issa Hayatou n’abandi,.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 20

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru