RUHAGOYACU.com

Basketball: Amakipe azaturuka hanze mu kwitabira irushanwa ryo kwibuka yamenyekanye

Gisembe Memorial Tournament (GMT) ni imikino yo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 amarushanwa yitiriwe GISEMBE wari umukinnyi wikipe ya Espoir.

Iyi mikino ikaba yarabimburiwe n’amarushanywa yahuje amakipe ya hano mu Rwanda ,aho hari amakipe 7 yarari mu matsinda abiri .

Itsinda A: Espoir BBC, IPRC KIGALI BBC,U 18

Itsinda B: Patriot BBC, UGB BBC, APR BBC na IPRC SOUTH.

Aho muri buritsinda hagomba kuvamo amakipe abiri yitwaye neza, mu itsinda A ikipe ya Espoir BBC na IPRC Kigali , naho mwitsinda B ikipe ya Patriot na UGB.

UGB yatwawe umwanya wa 3 na IPRC KigaliUGB yatwawe umwanya wa 3 na IPRC Kigali
Espoir itsinda Patriots ku mukino wa nyumaEspoir itsinda Patriots ku mukino wa nyuma

Naho APR BBC y'abagore iba iya mbere mu bagoreNaho APR BBC y’abagore iba iya mbere mu bagore

Ku cyumweru habaye imikino yo gushaka amakipe 3 agomba guhura nazaturuka hanze y’igihugu , mu bagabo ayabonetse ni Espoir yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriot kuri mukino wa nyuma na IPRC Kigali ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda UGB. Mu bagore u Rwanda rukazaba ruhagarariwe na APR W BBC.

Ibihugu bihagarariwe n’amakipe yabyo mukwifatanya n’abanyarwanda muri iri rushanywa haje amakipe Ane yaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nimwe yo mu Burundi.

Mu gihe mu bagore haje abiri yo muri Congo nimwe yo mu Burundi.
Mu kiciro yaba vetera (Abahoze bakina uyu mukino) U Rwanda ruhagarariwe na ESPOIR VET ndetse na UGB VET ayaturutse hanze muri iki cyiciro harimo abiri yo muri Congo gusa.

Na Barco Stars y'i BurundiNa Barco Stars y’i Burundi

Dore uko amakipe azahura

Gahunda y'irushanwa rya GMTGahunda y’irushanwa rya GMT

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 21

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru