RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Hibutswe Aba-Rayon bazize Jenoside, abandi bashyirirwaho ikigega cy’ingoboka
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umuryango Rayon Sports wibutse by’umwihariko abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’ikipe yawo, hanatangizwa ikigega kizajya kigoboka abari mu kaga cyangwa ibikorwa by’umuryango.

Kuwa 7 Mata ni bwo hatangira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho hanacanwa Urumuri rw’Icyizere ruzima nyuma y’iminsi ijana, ishushanya iyo inzirakarengane zisaga miliyoni zishwemo.

Abanyamuryango ba Rayon Sports ndetse n'abayobozi muri uwo muryango babanje gukora Urugendo rwo kwibuka rwerekezaga i Nyanza ya KicukiroAbanyamuryango ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi muri uwo muryango babanje gukora Urugendo rwo kwibuka rwerekezaga i Nyanza ya Kicukiro

Mbere y’uko iyo minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umuryango Rayon Sports wakoze igikorwa cyo kwibuka muri rusange, ndetse by’umwihariko abari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports FC bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gacinya Chance Denys, Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ari igikorwa ngarukamwaka Umuryango iyo kipe ishamikiyeho izajya ikora cyane ko kwibuka ari ibya buri muntu wese ariko iyo kipe ikaba hari abayo bazize batikiriye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Twari mu gikorwa cyo Kwibuka tugendeye kuri gahunda yo kwibuka mu gihe cy’iminsi 100, Twibukaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange ariko by’umwihariko hari n’aba-Rayon banshi batikiriyemo, baba abakinnyi, abahoze ari abanyamuryango ndetse n’abayobozi bayo, na bo twaboneyehoakanya ko kubibuka.”

Bahawe ibiganiro bitandukanye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jensoide yakorewe Abatutsi mu RwandaBahawe ibiganiro bitandukanye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jensoide yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mu rwego rwo “Kwibuka Twiyubaka no guharanira kurinda ibyagezweho”, Umuryango Rayon Sports waremeye imiryango ibiri yasizwe iheruheru na Jenoside, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubarinda kwigunga.

Aba-Rayon bashyiriweho ikigega cy’ingoboka

Nk’uko Gacinya yakomeje abisobanura, mu rwego rwo gutuma igikorwa cyo kwibuka mu buryo buhoraho abazize Jenoside yakorewe abatutsi no kugoboka abari mu kaga cyane cyane abasizwe iheruheru, Umuryango Rayon Sports watangije ikigega cy’ingoboka, gitangirana amafaranga asaga miliyoni n’igice.

Gacinya yagize ati “Tumaze gutangiza ikigega kizajya kidufasha muri ibi bihe ndetse n’ibindi muri rusange, twahaye izina ry’Ingoboka’ kugirango kijye kigoboka abafite ibibazo mu buzima busanzwe cyangwa se batewe n’amateka, ariko igitekerezo twagikuye kuri iki gikorwa kuko turashaka ko buri mwaka Umuryango Rayon Sports uzajya uhora wibuka kuko hari abawo benshi bayitikiriyemo.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje gushyiraho itariki ngarukamwaka kandi idahinduka yahariwe ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe AbatutsiUbuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje gushyiraho itariki ngarukamwaka kandi idahinduka yahariwe ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo kigega ngo cyatangijwe kugirango kijye kinabafasha gutegura icyo gikorwa cyo kwibuka hakiri kare, bityo hamenyekane abagomba gufashwa n’ibyo bazafashishwa, kandi imipaka ikaguka kikaba cyanafasha n’abakinnyi cyangwa abandi ba-Rayon baba barabanye nay o ariko nyuma bakaza kugira ibibazo bikeneye ubufasha.

Mu gutangiza iki kigega hahise haboneka amafaranga arenga 1 500 000frw, ndetse ngo no mu mafaranga yinjira muri Rayon sports hazajya hakurwaho ayo gushyira muri icyo kigega cy’ingoboka, ariko kandi ngo gutanga inkunga muri icyo kigega buri mu-Rayon wese biramureba.

Umuryango rayon Sports uranateganya gushyiraho itariki idahinduka ndetse n’ukwezi ngarukamwaka bizwi hazajya haberaho icyo gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rayon Sports yaremeye babiri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994Rayon Sports yaremeye babiri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Dore urutonde rw’abanyamuryango ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Abakinnyi:

1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu.
2.Munyurangabo Rongin
3.Bosco (Mwene Ruterana)
4.Kirangi
5.Misili
6.Abba
7.Rutabingwa
8.Kalisa
9.Kayombya Charles
10.Mazina
11.George
12.Nyirirugo Antoine

Abari muri komite ya Rayon Sports:

1.Mujejende Benoit
2.Agronome Janvier
3.Kayombya Selesi
4.Munyamasheke
5.Viateur

FERWAFA na yo yari yaje kwifatanya na Rayon Sports ihagarariwe n'Umunyamabanga mukuru wayoFERWAFA na yo yari yaje kwifatanya na Rayon Sports ihagarariwe n’Umunyamabanga mukuru wayo

Abarokotse Jenoside Rayon Sports yahereyeho iremeraAbarokotse Jenoside Rayon Sports yahereyeho iremera

emmy Kuya 4-07-2017 saa 23:19'

Iki gikorwa ni cyiza.muduhe numero de compte tuzajya tuyanyuzaho dutera inkunga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)