RUHAGOYACU.com

RAF yatanze Miliyoni 5 zo gusana ikibuga cy’ingabo zamugariye ku rugamba

Mu kwizihiza umunsi wo Kubohora igihugu wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga, Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri (RAF) ryashyikirije ingabo zamugariye ku rugamba inkunga ya Miliyoni 5 yo kwagura ikibuga cyubatse mu mudugudu wa Nyarugunga.

Umuyobozi wa RAF, Munyandamutsa Jean Paul yatangaje ko ayo mafaranga miliyoni eshanu (5.000.000) ari impano bageneye abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga, dore ko basanzwe bitabira Marato y’Amahoro (Peace Marathon) iba buri mwaka muri Gicurasi, bakayitabira batabasha kwiruka n’amaguru, ahubwo bakoresha amagare bifashisha mu kugenda.

RAF yatanze miliyoni 5 zisanga indi imwe yatanzwe mbereRAF yatanze miliyoni 5 zisanga indi imwe yatanzwe mbere

Ati “Mu kuba abafatanyabikorwa bacu muri ubwo buryo, twasanze dukwiye kubasanga n’aho batuye tukabasura, tukabereka ko twashimye ubufatanye, tukanabatera inkunga kuko bafite ibibazo byihariye by’ubumuga.”

Yakomeje agira ati “Twabanje kuza hano batwereka ko batabasha kuboina aho bataramira nimugoroba, bakurikiranira amakuru cyangwa aho bakinira imikino yabo, tubibateramo inkunga, batwereka umukino bateguye ku kibuga, ariko turebye dusanga ikibuga gifite ibibazo, kuko hari ahantu ubona igare riharenze ryateza impanuka mbi cyane, noneho turavuga tuti dukwiye gushaka amafr yabasha gukora igikorwa kigaragara kugirango bakinire ahantu hafite umutekano, dukomeze kubagaragariza ko ari inshuti kandi tubari hafi, turi kumwe na bo mu buzima bugoye barimo kandi ari intwari z’igihugu.”

Imiterere y'ikibuga kigomba kwaguka...n'abadafite ubumuga ntibyaborohera kuhakinira kuko imirongo yacyo iri ku mperaImiterere y’ikibuga kigomba kwaguka...n’abadafite ubumuga ntibyaborohera kuhakinira kuko imirongo yacyo iri ku mpera

Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Brig. Gen. Bagabo John yatangaje ko iyo nkunga ari ingirakamaro cyane kuko izafasha abamugariye ku rugamba kubona aho bidagadurira bikabarinda kwigunga.

Ati “Ni igikorwa twakiriye neza kandi si ubwa mbere kuko dusanzwe dufite ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo aho ritera inkunga aba bamugariye ku rugamba mu bikorwa bitandukanye kugira ngo na bo batazasigara inyuma mu myidagaduro bakaba bakwigunga.”

Brig.Gen.Bagabo (hagati) agira inama abamugariye ku rugamba batujwe mu mudugudu i Nyarugunga mu Karere ka KicukiroBrig.Gen.Bagabo (hagati) agira inama abamugariye ku rugamba batujwe mu mudugudu i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro

Brig. Gen. Bagabo yakomeje avuga ko gusura abamugariye ku rugamba muri iki gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ari byiza cyane ariko anashimangira ko mu rwego rwo guha amahirwe angana abamugariye ku rugamba bose, inkunga ziboneka zisaranganywa bose hatitawe ku mudugudu runaka wazihawe, kuko hari nk’abatuye mu byaro ahadakunda kugerwa n’abaterankunga kandi na bo baritanze kimwe n’abandi.

Abamugariye ku rugamba bahawe inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, asaga andi miliyoni imwe (1.000.000) bari barahawe mbere, akazifashishwa mu kwagura no kuzitira ikibuga bakiniraho imikino itandukanye.

Abamugariye ku rugamba ngo icyo kibuga kizafasha amakipe yabo kurushaho gukomera, abandi bajye bahakorera siporo bityo ubuzima bwabo buzire umuzeAbamugariye ku rugamba ngo icyo kibuga kizafasha amakipe yabo kurushaho gukomera, abandi bajye bahakorera siporo bityo ubuzima bwabo buzire umuze

Abamugariye ku rugamba ngo kutabona aho bakorera siporo byazatuma basaza imburagiheAbamugariye ku rugamba ngo kutabona aho bakorera siporo byazatuma basaza imburagihe

Umuyobozi wa RAF yasize abahaye ubutumwa bw'ihumure no gushimangira ubucuti bw'ishyirahamwe ayoboye n'abamugariye ku rugambaUmuyobozi wa RAF yasize abahaye ubutumwa bw’ihumure no gushimangira ubucuti bw’ishyirahamwe ayoboye n’abamugariye ku rugamba

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 21

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru