RUHAGOYACU.com

Rayon Sports irasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Mu gihe ku nshuro ya 22 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Rayon Sports FC nk’imwe mu makipe yakozweho n’aya mahano yagwiriye u Rwanda, irasura uwibutso rwa Jenosoide rwa Gisozi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bukaba bwatangaje ko uyu munsi Rayon Sports FC barasura urwibutso rwa genocide rwa Gisozi i saa munani (14:00) bunamira, banaha icyubahiro imibiri y’abatutsi bahashyinguye.

Rayon Sports nk’ikipe, ikaba yaratakaje abari abakinnyi bayo, abayobozi n’abakunzi bayo muri Jenoside yakorewe abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Abari abakinnyi ba Rayon Sports bahitanywe na Jenosode barimo: Murekezi Raphael Alias Fatikaramu, Munyurangabo Rongin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Misili, Abba, Rutabingwa, Kalisa, Kayombya Charles, Mazina, George, Nyirirugo Antoine.

Mu gihe bamwe mu bari bagize komite ya Rayon Sports bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni: Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke na Viateur.

Izindi nkuru zijyanye no kwibuka (Rayon Sports FC):

Ubuhamya bwa Murangwa: Twibuke twiyubaka (Igice cya mbere)

Ubuhamya bwa Murangwa: Twibuke twiyubaka (Igice cya kabiri )

Biteguraga gufasha Rayon Sports muri Africa, ahubwo haza Jenoside

Football: Abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 21

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 13-04-2016 saa 08:49'

    Kwibuka hibukwa nabo bayoboye rayon.nibyiza nabayikundaga.bayisize bakiyikunda.Abasaza .Ramutsa M.Gatera.na Mugwaneza W. nabandi bose Tuzahora tubibuka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru