RUHAGOYACU.com

Umunyamakuru Kalinda wahimbye ijambo "RUHAGO" n’andi menshi akoreshwa mu mikino, yari muntu ki?

Kalinda Viateur ni umwe mu banyarwanda benshi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, akaba yari Umunyamakuru wari umuhanga cyane mu kuvuga amakuru y’imikino no kogeza umupira w’amaguru.

Yagize uruhare rukomeye cyane, benshi batanatinye kuvuga ko urugero runini rw’amagambo akoresha mu mupira w’amaguru mu kinyarwanda, yahimbwe na Kalinda Viateur.

Abamuzi neza bavuga ko yakundaga umwuga we, ijwi rye ryari ribereye kogeza umupira koko, abakunda umupira w’amaguru baramwibuka yogeza agira ati: " Nyezamu ntiyasobanukiwe yakebutse asanga ruhago iri kunyeganyeza urushundura."

Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Yagize uruhare mu gukangurira ibigo byinshi bya leta n’abikorera kimwe na Minisiteli zitandukanye gushyiraho amakipe. "IMBONI" ikipe ya MININFOR, yagize uruhare rukomeye mu ivuka ryayo.

Kalinda Viateur yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu handukanye ariho: Kinyami, Rutare na Muhura.

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muiri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy). Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977.

Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.

Nyakwigendera Kalinda Viateur wari umunyamakuru w'imikinoNyakwigendera Kalinda Viateur wari umunyamakuru w’imikino

Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na KALINDA Viateur :

Rwanyeganyeze (Igitego): Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira:“Dégagement en main”: Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina:“Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago: “Ballon”: Umupira wo gukina.

Umurongo w’aba gatanu:“Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.

Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR

Inguni: Ryahimbwe na KALINDA kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura: Filet

Imana y’ibitego: Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”.

Kunobagiza: Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo) : Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe.
Inyoni: Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira: NKUBITO Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”. Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihayimana bari aho i Kabgayi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 21

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nzabandora Eric

    Kuya 13-04-2016 saa 01:55'

    Imana Izamwakire Mubayo

  2. julien

    Kuya 14-04-2015 saa 04:35'

    Kalinda na kabendera ndamwemera n’ubwo inkoramaraso zaduhemukiye tuzahora tumwibuka hamwe n’abandi bose bazize jenoside yakorewe abatutsi. Uwabasaba ijwi ry’abo bagabo. Mubinyujije ku maradioyo mukorana.

  3. don

    Kuya 12-04-2015 saa 06:16'

    nta kuntu mwadufasha tukabona ijwi rya nyakwigendera arikogeza. may rip

  4. nkundimana

    Kuya 10-04-2015 saa 11:36'

    Imana imuhe iruhuko ridashira gusa inkoramaraso zamujijije akarengane zijye zikorwa n"isoni kuko zatwiciye umuntu twari tugikeneye Imana ishimwe kuko yarokoye shami rya mushibutseho.NKUBITO KARINDA tieri njye mufashe m"umugongo kandi akomere asubukure ikivi yasize asubitse mu itangazamakuru ry"urwanda

  5. NZANYWAYIMANA

    Kuya 8-04-2015 saa 11:51'

    Imana yakire iyo nzirakarengane n’abanyarwanda bose bazize ayo mahano ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.Ntizasubire.

  6. H.B.J

    Kuya 8-04-2015 saa 02:33'

    Uyumugabo Simuzi Ariko Naramwumvaga Ari Mubantu Bari Bifitemo Ubuhanzi Nubuhanga Byumwimerere Kimwe Na Sebanani, Rugamba , ,....., Gusa Imana Ibahe Iruhuko Ridashira Ibitekerezo Byabo Turacyabigenderaho , Ntamuhanzi Upfa Arasinzira !

  7. asd

    Kuya 8-04-2015 saa 02:18'

    Sha Kalinda yarawogeje kabisa. ari kumwe na Shinani Kabendera, barawuvuze, kandi neza, hatarimo kubeshya nk’uko tubibona kubogeza uyu munsi. ubanza hari uwababeshe ko kubeshya ngo Igiteegooo waapy! , ugasanga ibitego bibaye mirongo mu mukino umwe, mu ghihe nta na kimwe cyagigiyemo, nta n’icyo bahujije, bikakuyobera. Njye ubu umupira numwva ni uwa Kazungu Claver kuri R1. Atari we ndabireka.
    Karinda Imana ikomeze kwihanganisha umuryango we.

  8. habumugisha alexis garasi

    Kuya 8-04-2015 saa 00:29'

    nubwo ntamuzi imana imuhe iruhuko ridashira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru