RUHAGOYACU.com

Ababyeyi bafite abana mu Isonga FC bazajya bishyura 30%

Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga, izamukiramo bakinnyi bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda buratangaza ko ababyeyi bafite abana muri iyi kipe bagiye gutangira kujya bagira uruhare mu burere bw’abana babo.

Ibi byatagajwe na Muramira Gregoire, umuyobozi w’ikipe y’Isonga nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe, abana n’ababyeyi babo.

“Inama yari igamije gushyira hamwe uburyo bwo kurera abana kuko Isonga ni ishuri ry’umupira w’amaguru ariko ritibagiwe n’uburezi busanzwe, amashuri , uburezi bw’umuco nyarwanda kugira ngo ababyeyi bajye barera abana babo aho kugira ngo bajye baterera aho hanyuma bigendera bajye bavuga ngo umwana afite abamwitaho ariko batazi ibyo akora. Bikaba bizafasha no kuri za discipline z’abana n’uko bitwara haba mu mashuri no mu bindi byose.”

Muri iyi nama kandi, hakaba haratowe komite y’abana batanu, bazaba bahagarariye bagenzi babo muri buri ntara n’umujyi wa Kigali, aho perezida watowe ari uwitwa Rwabuhihi Innocent.

Muramira Gregoire atangaza ko abana bazaza mu Isonga babategereje mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ubwo bazaba bavuye ku masomo yabo kuko banze kubarogoya babakura ku ishuri dore ko harimo n’abitegura gukora ibizamini bya Leta.

Umuyobozi w’Isonga akaba yakomeje avuga ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri iteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi bazayifatira aho izaba igeze mu gihe ku kijyanye n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 16 iyi kipe izakoresha, ngo bazabiganiraho na Ferwafa dore ko amategeko atemerera abana bari munsi y’iyi myaka gukina amarushanwa.

Ababyeyi bafite abana mu Isonga bakaba bazajya batanga 30 ku ijana ry’amafaranga y’ishuri.

“Ni byiza ko bashyiramo uruhare rwabo, icyo kigereranyo (30% ya minerval) ni bo bacyishyiriyeho, bacyemeranyijeho nk’ababyeyi ariko bitavuze yuko ababyeyi badafite ubushobozi bigendeye ku byiciro by’ubudehe tuzagerageza kubafasha abadashoboye kurihira abana babo.”- Muramira Gregoire aganira n’Isango Star.

Isonga izatozwa na Jimmy Mulisa, yatanze ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 150 na 200 muri Minisiteri y’umuco na Siporo, aho iyi minisiteri ari yo izayemeza nk’uko byemezwa na Muramira Gregoire.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. welars

    Kuya 7-10-2016 saa 03:56'

    shampiona yikicuro cyakabiri izatangira ryari kuyihetariki


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru