RUHAGOYACU.com

Amafoto – Intare FC mu myiteguro yo kujya gusarura amanota atatu mu Kabagari

Intare FC zahoze ari APR Football Academy ziteguye kujya gukura amanota atatu mu Kabagari ku kibuga cya United Stars bazahura kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, aho bazaba bakina umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Umutoza w’Intare FC, Rubona Emmanuel yatangarije RuhagoYacu ko yishimira uburyo abakinnyi be batera imbere, aha hakaba ari na ho haturuka icyizere cy’uko azakura amanota atatu mu Kabagari, kandi bikamufasha kugera ku ntego ye uyu mwaka, yo kuzamura abakinnyi benshi muri APR FC bagasagurira n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Rubona yagize ati “Abana bameze neza, hari ibyo bagenda biyongeraho umunsi ku munsi. Intego ya Intare FC uyu mwaka ni uko twazamura abana benshi bashoboka bakajya muri APR FC no mu yandi makipe.”

Akomeza avuga ko kubazamura muri ayo makipe bidahagije, ko ahubwo bagomba kuzamuka kandi bakagenda bafite ubushobozi bwo guhita bakina kandi mu buryo buhoraho mu makipe bazaba bagezemo.

Abatoza b'Intare FC, Rubona Emmanuel na RudifuAbatoza b’Intare FC, Rubona Emmanuel na Rudifu

Abakinnyi b'Intare FC bakaniye gukura amanota atatu mu KabagariAbakinnyi b’Intare FC bakaniye gukura amanota atatu mu Kabagari

Ngo henshi bajya babatega ibibuga bitameze neza ariko ngo icyo mu Kabagari ntacyo kibabwiyeNgo henshi bajya babatega ibibuga bitameze neza ariko ngo icyo mu Kabagari ntacyo kibabwiye

Ishyaka ryo si nk'iry'abana n'ubwo bakirimo kwiga umupira mu ishuri rya APRIshyaka ryo si nk’iry’abana n’ubwo bakirimo kwiga umupira mu ishuri rya APR

Umwitozo wo gushaka umwanya muri 18 bazajya gukina ho nta mpuhwe, isano ni umutima wo gukorera hamwe nk'ikipe ibindi buri wese akimenyaUmwitozo wo gushaka umwanya muri 18 bazajya gukina ho nta mpuhwe, isano ni umutima wo gukorera hamwe nk’ikipe ibindi buri wese akimenya

Benshi bamaze kugira imbaraga zatuma bakina mu cyiciro cya mbereBenshi bamaze kugira imbaraga zatuma bakina mu cyiciro cya mbere

Aba ngo bagomba kuzaba bari muri APR FC muri Saison itaha cyangwa mu yandi makipe y'icyiciro cya mbere, ni bwo Umutoza Rubona azaba yageze ku ntego yeAba ngo bagomba kuzaba bari muri APR FC muri Saison itaha cyangwa mu yandi makipe y’icyiciro cya mbere, ni bwo Umutoza Rubona azaba yageze ku ntego ye

Umupira wo bamaze kuwumenya kandi bamaze gukura ugereranyije n'uko baje banganaUmupira wo bamaze kuwumenya kandi bamaze gukura ugereranyije n’uko baje bangana

Fiston wari wazamuwe muri APR FC akongera gusubizwa mu Ntare ngo abanze arindire umwaka umweFiston wari wazamuwe muri APR FC akongera gusubizwa mu Ntare ngo abanze arindire umwaka umwe

Andi mafoto menshi y’imyitozo ya APR FA yabaye Intare FC, mukande hano

Amafoto: Hardi/Uwihanganye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru