RUHAGOYACU.com

Amafoto- Intare zifashe umwanya wa mbere, UMUNYEZAMU w’abakeba (Interforce) agarukwaho

Mu mukino wahuje amakipe yombi y’abashinzwe umutekano abarizwa mu cyiciro cya kabiri, ku munsi wa cyenda w’iyi shampiyona, Intare FC z’umutoza Rubona Emmanuel zabonye amanota yabahesheje kuyobora itsinda B n’amanota 18, ni nyuma yo gutsinda Interforce FC ibitego 3-2.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Ferwafa kuri iki Cyumweru, watangiye neza ku ruhande rwa Interforce yagarutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka itatu uyu mwaka, aho bafunguye amazamu kuri coup-franc yatewe na Muhire Denis.

Amakipe y'abashinzwe umutekano w'igihugu (Polisi n'ingabo) yahuye kuri iki CyumweruAmakipe y’abashinzwe umutekano w’igihugu (Polisi n’ingabo) yahuye kuri iki Cyumweru
Umunyezamu w'Intare FC Fiacre yirambuye ariko ntiyabasha gushyikira umupiraUmunyezamu w’Intare FC Fiacre yirambuye ariko ntiyabasha gushyikira umupira
Interforce bafunguye amazamu kuri Muhire DenisInterforce bafunguye amazamu kuri Muhire Denis
Interfoce bishimira gufungura amazamu ku kibuga cya FerwafaInterfoce bishimira gufungura amazamu ku kibuga cya Ferwafa

Intare FC zabaye nk’izikangutse zitangira gusatira, ndetse baza kubifashwamo n’amakosa y’umunyezamu Mugisha wavuye muri academy ya APR yirukanwe, yatanze ibitego kuri Sindambiwe Protais mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka Intare ziri imbere n’ibitego 3-1.

Interforce yahagaze nabi haba inyuma no ku muzamu..Interforce yahagaze nabi haba inyuma no ku muzamu..
Bibaviramo gutsindwa igitegoBibaviramo gutsindwa igitego
Intare FC bishimira igitego Intare FC bishimira igitego
Umunyezamu Mugisha wari umaze gutanga ikipe yeUmunyezamu Mugisha wari umaze gutanga ikipe ye
Ntabwo byari bikarangiye...Ntabwo byari bikarangiye...


Irindi kosa......Irindi kosa......

Umupira uba uramucitse....Umupira uba uramucitse....
Ni uko nyine.... Protais arawifatira...Ni uko nyine.... Protais arawifatira...


?!!!?!!!
Ni uko Protais yishimiye igitegoNi uko Protais yishimiye igitego

Ntiyumvaga ibiri ku mubaho muri uyu mukino...Ntiyumvaga ibiri ku mubaho muri uyu mukino...


Mugisha bahise bamukuramo..Mugisha bahise bamukuramo..

Yahise asimburwa na HilaireYahise asimburwa na Hilaire
Kugeza nanubu ashobora kuba atarabyumva neza!Kugeza nanubu ashobora kuba atarabyumva neza!

Mu gice cya kabiri kihariwe cyane n’ikipe ya Interforce FC, Umunyezamu Ntwai Fiacre yakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Interforce maze umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Munyemana Alexandre, ndetse iyi kipe ikomeza gushaka uburyo bw’igitego cya gatatu gusa iminota y’umukino irangira Intare zegukanye intsinzi y’ibitego 3-2.

Gutsinda uyu mukino bihesheje Intare FC kuyobora itsinda B ry’icyiciro cya kabiri n;amanota 18, ni nyuma yahoo AS Muhanga ifite amanota 16 itakinnye mu mpera z’iki cyumweru.




Buregeya Prince wa APR FC (mu ikoti ry'umukara) yari yaje kureba abo bakinanaga umwaka ushizeBuregeya Prince wa APR FC (mu ikoti ry’umukara) yari yaje kureba abo bakinanaga umwaka ushize
Interforce yasatiriye.. gusa nayo ntiyari yoroheweInterforce yasatiriye.. gusa nayo ntiyari yorohewe

Umunyezamu Interforce wasimbuye na we yitwaye nezaUmunyezamu Interforce wasimbuye na we yitwaye neza
Intare FC zari zugarijwe mu gice cya kabiriIntare FC zari zugarijwe mu gice cya kabiri
Uburyo bushya bwo gutwaramo umukinnyi wavunitse? Uburyo bushya bwo gutwaramo umukinnyi wavunitse?
Interforce yahawe penaliti ku ikosa Fiacre yakoreye kuri rutahizamu wa Interforce FCInterforce yahawe penaliti ku ikosa Fiacre yakoreye kuri rutahizamu wa Interforce FC

Fiacre agerageza gukuramo penaliti....Fiacre agerageza gukuramo penaliti....

Umuzamu wa Intare FC areba umupira umaze kujya mu izamu ryeUmuzamu wa Intare FC areba umupira umaze kujya mu izamu rye
Denis na kapiteni we Munyemana wari umaze gutsinda igitego cya kabiriDenis na kapiteni we Munyemana wari umaze gutsinda igitego cya kabiri
Rubona yihanangirizwa n'umusifuzi mu gice cya kabiriRubona yihanangirizwa n’umusifuzi mu gice cya kabiri
Abasifuzi bayoboye umukino bishyushyaAbasifuzi bayoboye umukino bishyushya

Interforce FC: Mugisha Emmanuel, Murenzi Jacques, Bugingo Hakim, Ngabonziza Pacifique, Niyondamya Patrick, Nsengiyumva Daniel, Rutayisire Amani, Kayumba Jimmy, Munyemana Alexandre, Muhire Denis, Tuyizere Revocat.

Umutoza: Nkotanyi Ildephonse.

INTARE FC: Ntwari Fiacre, Bigirimana Aimable, Hakizimana, Niyigena, Manzi Willy Patrick, Nyandwi Charles, Byiringiro Rague, Bakundukize Innocent, Mugunga Yves, Nshimiyimana Gilbert, Sindambiwe Protais.

Umutoza: Rubona Emmanuel.

Imikino y’umunsi wa 9 mu itsinda B

Kuwa Gatandatu

  • Vision JN 1-1 Rugende Fc
  • AS Muhanga (Repos)
  • Heroes Fc 0-2 La Jeunesse

Ku Cyumweru

  • Interforce Fc 2-3 Intare Fc
  • SEC Fc 2-0 UR Fc
  • Hope Fc 0-0 United Stars

Uko bakurikirana nyuma y'imikino yabayeUko bakurikirana nyuma y’imikino yabaye

Andi mafoto reba hano..

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru