RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rwamagana City yaturutse inyuma itsinda Unity, Salima na bagenzi be bahindura imyambaro!

Ibitego bibiri byabonetse mu minota itanu n’ikindi gitego cyatsinzwe na Kabagema Bashiru ku munota wa nyuma w’umukino byahesheje intsinzi y’ibitego 3-2 ikipe ya City y’i Rwamagana ubwo bari bakiriye Unity SC y’I Gasogi ku munsi wa cyanda wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Hagati y’amakipe yombi ari mu itsinda rya mbere, iminota ibanza y’uyu mukino wabereye ku kibuga cy’i Rwamagana yihariwe n’ikipe ya Unity yafunguye amazamu nyuma y’iminota itanu, ariko umusifuzi Mukansanga Salima avuga ko Kayitaba Jean Bosco yari yaraririye.

Umunyezamu wa City nk’uko abaho bayita yaje gukora amakosa afata umupira bwa kabiri mbere yo kuwutanga imbere kuri bagenzi be, maze Unity bahabwa coup-franc yateretswe muri penaliti, ariko aba bayiteye bahererekanya umupira, maze uwa Selemani ujya hanze.

Ku munota wa 15 w’umukino, umunyezamu wa Rwamagana City Kayumba Emmanuel yasohotse nabi maze niko kurobwa na Kayitaba Jean Boso wari umaze gufata umupira wahinduwe na Ishimwe Claude.

Bosco acomoka muri ba myugariro ba Rwamagana City FCBosco acomoka muri ba myugariro ba Rwamagana City FC

Kayitaba Jean Bosco amaze gucika umunyezamu mbere y'uko afungura amazamuKayitaba Jean Bosco amaze gucika umunyezamu mbere y’uko afungura amazamu
Kayumba ntiyabashije kugarura umupira wa Kayitaba BoscoKayumba ntiyabashije kugarura umupira wa Kayitaba Bosco

Rwamagana City yabonye uburyo bwo kwishyura bubiri bagorwa n’umunyezamu Cuzuzo Gael wakuyemo umupira w’umutwe wa Kabagema Bashiru, ndetse n’undi mupira Zaburi yateye mu izamu, maze usanga Sibomana Abdoul ateramo ishoti rikomeye ryagaruwe na Gael mbere y’uko Issa Tuyisenge atera umupira imbere.

Prosper yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo yabonetse muri uyu mukino ubwo yakiniraga nabi Byukusenge Jean Michel, ikosa ryahanwe na Nyabyenda Jean de Dieu atanga umupira kuri Sibomana Abdoul maze Cuzuzo Gael afata neza umupira, aha hari mbere y’uko Kayitaba Bosco atsinda igitego cya kabiri nabwo ku makosa y’umunyezamu Kayumba Emmanuel wongeye gusohoka nabi ku munota wa 30 w’umukino, nabwo hari ku mupira wa Ishimwe Claude, maze uyu rutahizamu wavuye muri United Stars akomeza kuyobora abandi mu cyiciro cya kabiri n’ibitego 10.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka kandi, Kayitaba Bosco na Ishimwe Claude bombi bapfushije ubusa uburyo bwashoboraga kongera umubare w’ibitego muri uyu mukino.

Nyuma yo gutangirana impinduka zirimo kwinjiza mu izamu Shyaka Hussein, na Hashimwe Aimable mu bwugarizi, ku munota wa 49 w’umukino, ku guhererekanya kwiza hagati ya Sibomana Abdoul na Zaburi, Mukunzi Vivens yishyuriye Rwamagana City igitego cya mbere, ku mupira yateye hasi, Cuzuzo ntiyabasha kuwugeraho.

Bidatinze, nyuma y’indi minota itanu gusa kandi, Rwamagana babonye koruneri yatewe neza na Samba maze Mukunzi yishyura igitego cya kabiri, ibyari amagambo n’induru bihinduka indirimbo ku bafana ba City yari mu rugo.

Mukunzi yishyurira Rwamagana mu minota ya mbere y'igice cya kabiriMukunzi yishyurira Rwamagana mu minota ya mbere y’igice cya kabiri
Gael na Amani bananiwe guhagarika umupira wa Mukunzi ujya mu izamuGael na Amani bananiwe guhagarika umupira wa Mukunzi ujya mu izamu

Mukunzi na Zaburi bishimira igitego cya City, cyacaga intege abakinnyi ba Unity FCMukunzi na Zaburi bishimira igitego cya City, cyacaga intege abakinnyi ba Unity FC
Rubangura Omar utoza City y'i Rwamagana n'abo bafatanya bishimira igitego Rubangura Omar utoza City y’i Rwamagana n’abo bafatanya bishimira igitego

Rwamagana yakomeje kotsa igitutu Unity ndetse Zaburi atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 58, gusa umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira, nabwo hari mbere y’uko Samba abona umupira we ukurwamo na Cuzuzo ukajya muri koruneri ubwo yahanaga ikosa ryari rikorewe kuri Kabagema Bashiru.

Niyonkuru Amani yagerageje uburyo bw’igitego ku mupira yahaniye mu rubuga rwa Rwamagana City, Shyaka Hussein awushyira muri koruneri mbere y’uko Niyonkuru Jean Luc atera umupira ku nshundura z’inyuma y’izamu.

Ku munota wa 68 ‘umukino, Nyabyenda yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Amani mu gihe kandi Sibomana Abdoul yananiwe gushyira Rwamagana City imbere ubwo haburaga iminota 20 y’umukino, ku mupira wakuwemo na Cuzuzo, hari mbere y’uko na Kayitaba Bosco agerageza uburyo bw’ishoti ryanyuze hejuru gato y’izamu.

Habura iminota cumi n’irindwi, Samba yahawe umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Bosco mu kibuga hagati. Ku munota wa 78, Valerie yakoze penaliti ku mupira yakoze n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, Mukunzi Vivens ayiteye Cuzuzo akuramo umupira ujya muri koruneri.

Mukunzi yitegura gutera penaliti ya Rwamagana CityMukunzi yitegura gutera penaliti ya Rwamagana City

Cuzuzuzo yahise yohereza penaliti muri koruneriCuzuzuzo yahise yohereza penaliti muri koruneri

Mu gihe abenshi batekerezaga ko amakipe yombi agiye kugabana amanota, Kabagema Bashiru yacomekewe umupira, maze ahesha intsinzi ikipe ye ya Rwamagana City ku munota wa 89 w’umukino.

Kabagema yaheshe Rwamagana intsinzi ku gitego cyo mu minota ya nyumaKabagema yaheshe Rwamagana intsinzi ku gitego cyo mu minota ya nyuma
Byari ibyihsimo bikomeye ku bafana ba City n'abakinnyi bayoByari ibyihsimo bikomeye ku bafana ba City n’abakinnyi bayo
Bikaba agahinda kuri Namahoro Yves watozaga umukino wa nyuma muri Unity FCBikaba agahinda kuri Namahoro Yves watozaga umukino wa nyuma muri Unity FC
Nkunda-match usanzwe afana Rayon Sports yari mu bafana baje gushyigikira Unity FCNkunda-match usanzwe afana Rayon Sports yari mu bafana baje gushyigikira Unity FC
Abafana ba City bati "Menaamoooo..!"Abafana ba City bati "Menaamoooo..!"

Rwamagana City FC: Kayumba Emmanuel, Habiyambere Alain, Byukusenge Jean Michel, Nshizirungu Jean de Dieu, Samba Rodrigue, Uwayo Olivier, Cyizere Zaburi, Mukunzi Vivens, Nyabyenda Jean de Dieu, Sibomana Abdoul na Kabagema Bashiru.

City (Rwamagana) yabanje mu kibugaCity (Rwamagana) yabanje mu kibuga

Abasimbura: Shyaka Hussein, Mutangana Derrick, Hashimwe Aimable, Ndayisenga Saleh, Turatsinze Fred, Niyonkuru Ramadhan, Niyomwungeri Mike.

Umutoza: Rubangura Omar.

Unity SC: Cuzuzo Gael, Nkubana Marc, Niyonkuru Amani, Twagirimana Fulgence, Ndabarasa Tresor, Tuyisenge Issa, Ishimwe Claude, Niyonkuru Jean Luc, Ndayambaje Selemani, Kayitaba Bosco na Rugangazi Prosper.

Unity FCyabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuUnity FCyabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

Abasimbura: Dushakumukiro Patrick, Butera Henry, Mutijima Valerie, Harerimana Sadiki, Niyonkuru Babou, Uzabakiriho Fiston.

Umutoza: Namahoro Yves.

Mu yindi mikino yagombaga kuba muri iri tsinda, umukino wa Etoile de l’Est na Nyagatare FC ntiwabaye kubera kubura ibyangombwa by’abakinnyi ba Nyagatare FC mu gihe Vision ya mbere yari yakiriye Pepiniere FC ya kabiri, umukino wahagaritswe n’imvura mu gice cya mbere.

Sibomana Abdoul na Kayitaba Bosco bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Salima Mukansanga mbere y'umukinoSibomana Abdoul na Kayitaba Bosco bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Salima Mukansanga mbere y’umukino
Murumuna wa Migi; Regis ukinira Etincelles yari yaje kureba Rwamagana yabereye kapiteni mu myaka ibiri ishizeMurumuna wa Migi; Regis ukinira Etincelles yari yaje kureba Rwamagana yabereye kapiteni mu myaka ibiri ishize
City babonye uburyo bw'igitego cya gatatu....City babonye uburyo bw’igitego cya gatatu....

Cyaje kwangwa.....Cyaje kwangwa.....
N'umusifuzi wo ku ruhandeN’umusifuzi wo ku ruhande
Abafana ba Rwamagana City bari babukereye, ndetse bayigiye inyuma imaze kubereka ko hari ibyo ishoboyeAbafana ba Rwamagana City bari babukereye, ndetse bayigiye inyuma imaze kubereka ko hari ibyo ishoboye
Salima ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga b'abagore u Rwanda rufiteSalima ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga b’abagore u Rwanda rufite
Samba ahanganye na Selemani ku mupiraSamba ahanganye na Selemani ku mupira
??
Zaburi na Prosper ku mupiraZaburi na Prosper ku mupira
Umutoza wa Rwamagana hari uko atishimiraga uko asifuriweUmutoza wa Rwamagana hari uko atishimiraga uko asifuriwe
Iyo intsinzi itaraboneka....Iyo intsinzi itaraboneka....
Bamwe bafataga amashusho y'umukino...Bamwe bafataga amashusho y’umukino...
Abasifuzi batangiye umukino bambaye umutuku wajyaga gusa n'imyambaro ya orange ya Unity FCAbasifuzi batangiye umukino bambaye umutuku wajyaga gusa n’imyambaro ya orange ya Unity FC
Baje guhindura bambara umuhondo mu gice cya kabiriBaje guhindura bambara umuhondo mu gice cya kabiri
Kayumba Emmanuel hasi ubwo Unity yatsindaga igitego cya kabiriKayumba Emmanuel hasi ubwo Unity yatsindaga igitego cya kabiri
Rwamagana City yatahanye amanota nyuma yo kuva inyuma ikishyura ibitego yatsinzweRwamagana City yatahanye amanota nyuma yo kuva inyuma ikishyura ibitego yatsinzwe
Kayitaba Bosco watsinze ibitego byinshi umwaka ushize n'ubu ayoboye abatsinze byinshi n'ibitego 10Kayitaba Bosco watsinze ibitego byinshi umwaka ushize n’ubu ayoboye abatsinze byinshi n’ibitego 10
Abakinnyi ba Unity FC bishimira igitego cya kabiri mu gice cya mbereAbakinnyi ba Unity FC bishimira igitego cya kabiri mu gice cya mbere
Byari ibyishimo kuri bamwe, abandi batumva ibiri kubabahoByari ibyishimo kuri bamwe, abandi batumva ibiri kubabaho
Uyu munyezamu yaje gusimbuzwa mu gice cya kabiri nyuma yo gukora amakosa ane mu gice cya mbere agatsindw aibitego bibiriUyu munyezamu yaje gusimbuzwa mu gice cya kabiri nyuma yo gukora amakosa ane mu gice cya mbere agatsindw aibitego bibiri
Umuyobozi wa Unity FC; KNC yari yaje kureba ikipe yeUmuyobozi wa Unity FC; KNC yari yaje kureba ikipe ye
Byabaga ngombwa ko n'ababibona ukundi baza gutanga ibitekerezoByabaga ngombwa ko n’ababibona ukundi baza gutanga ibitekerezo
Ku mpande zombi... Patrick (Team Manager wa Unity FC) Ku mpande zombi... Patrick (Team Manager wa Unity FC)
No commentNo comment
Sibomana Abdoul uri mu bafite ibitego byinshi ahanganye na Jean Luc Sibomana Abdoul uri mu bafite ibitego byinshi ahanganye na Jean Luc




Uko imikino y’umunsi wa 9 yagenze mu itsinda A

Kuwa Gatandatu

Gasabo Fc 0-2 Aspor
Rwamagana City Fc 3-2 Unity Fc
Gitikinyoni Fc 2-1 Esperance SK
Vision Fc vs Pepiniere Fc (Imvura yarawuhagaritse)
Etoile de l’est Fc vs Nyagatare Fc (Nyagatare yabuze ibyangombwa)

Ku Cyumweru

Akagera Fc 0-6 Sorwathe Fc

Uko amakipe akurikirana nyuma y'imikino yabayeUko amakipe akurikirana nyuma y’imikino yabaye

Andi mafoto reba hano..

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mode

    Kuya 7-01-2018 saa 07:59'

    ndumiwe none c hagizugwa kuririya buye agapfa byabazwa nde?!?!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru