RUHAGOYACU.com

Amafoto- Sorwathe inganyije na Unity mu mukino imisifurire yagarutsweho

Umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuzaga Sorwathe FC na Unity FC i Kinihira mu karere ka Rulindo urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Imisifurire igarukwaho. Buri kipe ihabwa ikarita itukura.

Nyuma y’uyu mukino Unity FC igize amanota 9 mu mikino itanu mu gihe Sorwathe FC yo bafite amanota arindwi .

Uko umukino wagenze

Ikarita itukura kuri Rugamba Prosper wa Unity FC. Uyu mukinnyi avuganye n’umusifuzi umukino urangiye ahita yerekwa umutuku.

FT: Sorwathe FC 1-1 Unity FC

Kapiteni wa Sorwathe FC; Kamuhanda Benoit na Kayitaba Bosco wa Unity FC bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoKapiteni wa Sorwathe FC; Kamuhanda Benoit na Kayitaba Bosco wa Unity FC bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino
Unity FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuUnity FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu
Sorwathe FC yabanje mu kibugaSorwathe FC yabanje mu kibuga
Ku mupira wari uvuye kuri Tuyisenge Issa, Bosco yawuzamukanye anyuze iburyo mbere yo kuwutera mu izamuKu mupira wari uvuye kuri Tuyisenge Issa, Bosco yawuzamukanye anyuze iburyo mbere yo kuwutera mu izamu
Kayitaba Jean Bosco yishimira igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Unity FCKayitaba Jean Bosco yishimira igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Unity FC

80’ Gusimbuza kwa Unity FC. Nkubana Marc afashe umwanya wa Amani Niyonkuru.

76’ Ikarita itukura kuri Niyitegeka Emmanuel ’Mucoma’ wari wanatsinze igitego cya Sorwathe FC. Uyu mukinnyi atutse umusifuzi amwohereza mu bafana.

75’ Koruneri ya Unity FC ku mupira urengejwe na Hatangimana Eric.

Umupira mu izamu rya Unity ubwo Sorwathe yatsindaga igitegoUmupira mu izamu rya Unity ubwo Sorwathe yatsindaga igitego
Kayitaba Bosco, Nyamikore Benoit na Amani bishimira igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Unity y'i GasogiKayitaba Bosco, Nyamikore Benoit na Amani bishimira igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Unity y’i Gasogi
Bosco yinjirana ba myugariro ba Sorwathe FC mbere yo gufungura amazamuBosco yinjirana ba myugariro ba Sorwathe FC mbere yo gufungura amazamu
Abafana ba Sorwathe FC bishimira igitego cya MucomaAbafana ba Sorwathe FC bishimira igitego cya Mucoma

71’ Unity batishimiye icyemezo umusifuzi afashe kuri Kayitaba wari kumwe na Kamuhanda asifura uyu mukinnyi wa Unity imbere y’izamu.

69’ Coup-franc ya Sorwathe FC ku mupira wari ukozwe na Tresor, ariko umupira ufatwa neza na Gael uhise utanga umbere urengera hanze.

68’ Bosco uhushije uburyo bw’igitego ku mupira uciye imbere y’izamu neza neza. Selemani na we ntiyabasha kuwushyira mu izamu.

66’ Ishimwe yongeye guhusha uburyo bwiza ku ruhande rwa Sorwathe,umupira uca imbere y’izamu urarenga.

Tuyisenge Issa bamwe bita Djdjia (Benedata) ahanganye na Mucoma Tuyisenge Issa bamwe bita Djdjia (Benedata) ahanganye na Mucoma
Yves wa Unity ntiyishimiye ko umukinnyi we bamukiniye nabi, Tresor abwira umusifuzi ko ibyo bari kubakorera bidakwiye mu gihe Jean Luc yari aryamye hasi nyuma yo gukorerwaho ikosaYves wa Unity ntiyishimiye ko umukinnyi we bamukiniye nabi, Tresor abwira umusifuzi ko ibyo bari kubakorera bidakwiye mu gihe Jean Luc yari aryamye hasi nyuma yo gukorerwaho ikosa
Umutoza Banamwana Camarade watojeho amakipe yo mu cyiciro cya mbere aha nytiyishimiye icyemezo cy'umusifuziUmutoza Banamwana Camarade watojeho amakipe yo mu cyiciro cya mbere aha nytiyishimiye icyemezo cy’umusifuzi

65’ Sorwathe FC 1-1 Unity FC

63’ Ishimwe Ismael yari ahinduye umupira ariko ufatwa neza n’umuzamu Cuzuzo Gael.

61’ Munezero Noel ahaye umwanya Niyigena Gaston ku ruhande rwa Sorwathe FC.

58’ Rugamba Prosper asimbuye Benoit utabashije kugaruka mu kibuga.

57’ Bosco yari agerageje gutungura umuzamu ariko umupira ufashwe neza na Aime Tuyizere.

52’ Coup-franc ya Sorwathe FC mu kibuga hagati. Mucoma ashose umupira Nyamikore Benoit ugiye kuvurirwa hanze. Nubundi ariko barongera bahanire ikosa ha handi! Gusa ntacyo bitanze.

50’ Koruneriya Sorwathe FC ku mupira urengejwe na Fulgence bayiteye akuraho umupira neza Amani.

49’ Mucoma yari azamukanye umupira ariko ashatse guha Ismael, ujya hanze.

48’ Mutijima Valery arengeje umupira urenguwe ariko Jean Luc akinirwa nabi umusifuzi avuga ko bakomeza.

48’ Umupira urengejwe na Lionel ugiye guterwa na Cuzuzo Gael.

47’ Mucoma akinannye na Telesphore umupira urenzwe naTresor, bawurenguye akina akiza izamu Fulgence.

46’ Ndabarasa Tresor akoreye ikosa kuri Noel mu kibuga hagati. Mucoma uzwiho amashoti akaze, agiye guhana ikosa.

15:32 Amakipe yombi yamaze kugaruka mu kibuga. Igice cya kabiri kigiye gutangira.

Cuzuzo ntiyabashije guhagarika ishoti rya MucomaCuzuzo ntiyabashije guhagarika ishoti rya Mucoma
Niyigena Emmanel batazira Mucoma yitakumye atera ishoti, afungura amazamu ku ruhande rwa Sorwathe FCNiyigena Emmanel batazira Mucoma yitakumye atera ishoti, afungura amazamu ku ruhande rwa Sorwathe FC
Abafana baba bitabiriye, Iyo bagusumbye wurira ibiti nyine!Abafana baba bitabiriye, Iyo bagusumbye wurira ibiti nyine!

HT: Sorwathe FC 1-1 Unity FC

Igice cya mbere kirarangiye hano i Kinihira. Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza.

45’ Gusimbuza kwa Sorwathe FC. Nkubito Hamza ahaye umwanya Ishimwe Ismael.
Bahannye ikosa ku ishoti rikomeye umupira ufatwa na Gael wa Unity FC.

44’ Tuyisenge Issa yari ateye ishoti rirerire umupira ufatwa neza na Tiyizere Aime.

43’ Mucoma wari uryamye hasi agiye guhindurirwa inkweto hanze.

41’ Gooooooaaal Igitego cya Unity FC gitsinzwe na Kayitaba Jean Bosco ku mupira mwiza ahawe na Issa Tuyisenge maze arazamuka mu ruhande w’iburyo, atera umuzamu ntiyabasha kugarura umupira. Sorwathe FC 1-1 Unity FC.

Kayitaba Bosco nni kapiteni wa Unity FCKayitaba Bosco nni kapiteni wa Unity FC

39’ Mucoma ari gucumbagira nyuma yo kugongana na Amani. Ikosa rihanwe na Kamuhanda Benoit umupira urenga ikibuga.

38’ Ikarita y’umuhondo kuri Niyonkuru Jean Luc ukiniye nabi Lionel, ajyana ikirenge undi yashyizeho umutwe.

37’ Mutijima Valery arengeje umupira urenguwe na Sorwathe FC ufatwa neza na Cuzuzo Gael.

35’ Koruneri ya Unity FC ku mupira urengejwe na Eric Hatangimana, ariko Amani ayiteye umutwe wa Jean Luc uca hejuru gato y’izamu.

33’ Tuyisenge Issa yari akinannye na JEAN Luc mu kibuga hagati, Mucoma akuraho umupira arawurenza.

32’ umupira uri mu biganza bya Tuyizere Aime umunyezamu wa Sorwathe FC.

30’ Sorwathe FC 1-0 Unity FC

29’ Selemani ahushuje uburyo bw’igitego ku ruhande rwa Sorwathe FC.

26’ Coup-franc ya Unity FC mu kibuga cya Sorwathe. Niyonkuru Jean Luc akinannye na Fulgence umupira barawubatwara ariko Telesphore ananirwa kubonera Sorwathe igitego cya kabiri.

24’ Niyonkuru Amani akiniye nabi

23’ Goooooooooaaaall Niyitegeka Emmanuel ’Mucoma’ ahagurukije abafana hano i Kinihira. Ku mupira ahawe mu ruhande rw’iburyo atera mu izamu, Gael Cuzuzo ntiyabasha kuwugarura. Sorwathe 1-0 Unity FC.

Mucoma ubanza (ibumoso) yafunguye amazamu Mucoma ubanza (ibumoso) yafunguye amazamu

22’ Niyonkuru Jean Luc yari agerageje ishoti rirerire ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Sorwathe FC.

21’ Twagirimana Fugence ukinnye neza akuraho umupira wari uhinduwe na Niyitegeka Emmanuel imbere y’izamu rya Unity.

20’ Sorwathe FC 0-0 Unity FC

19’ Nyamikore Benoit yari ahunduye umupira ariko urenzwa na Nkubito Hamza wa Sorwathe FC hafi n’izamu rye, bawurenguye ntihagira icyo bitanga.

19’ Hatangimana Eric wari wugarijwe n’abakinnyi ba Unity FC ashyize umupira hanze.

16’ Abumuremyi yari atanze umupira muremure n’umutwe, ariko uyu ufatwa na Cuzuzo ubanje kuryama.

13’ Kayitaba Bosco na Selemani bagoye ba myugariro ba Sorwathe FC nubwo nta buryo bugaragara barabona mu izamu.

12’ Ikosa rya Lionel kuri Ndabarasa Tresor, umwe mu bakinnyi ba Unity FC bari muti Cote d’Ivoire FC.

11’ Sorwathe FC bacometse umupira muremure imbere ariko basanga rutahizamu wabo yarayemo.

10’ Sorwathe FC 0-0 Unity FC

9’ Niyonkuru Amani yari ahinduye umupira imbere y’izamu rya Sorwathe FC, Selemani ashyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu.

8’ Kayitaba Bosco yari atanze umupira muremure ashaka Benoit ariko ufatwa na Hatangimana Eric.

7’ Abumuremyi arenguye umupira ukuweho neza na Niyonkuru Jean Luc wa Unity y’i Gasogi.

5’ Kapiteni wa Sorwathe FC; Kamuhanda Benoit wakinnye muri Zebres, Gicumbi FC n’andi makipe atandukanye arawuteye ufatwa na Cuzuzo Gael.

3’ Coup-franc ya Sorwathe FC ku ikosa rikorewe kuri Lionel hafi n’izamu rya Unity FC.

2’ Bosco yari acomekewe umupira muremure hafi n’izamu rya Sorwathe FC ariko ukurwaho neza na myugariro.

1’ Sorwathe FC batangije umupira ariko Unity bakina neza umupira barawurenza.

Unity FC iyoboye itsinda mbere y'umukinoUnity FC iyoboye itsinda mbere y’umukino
KNC aganira n'umutoza Namahoro Yves mbere y'umukinoKNC aganira n’umutoza Namahoro Yves mbere y’umukino

Sorwathe FC irimo abakinnyi bafite ubunararibonyeSorwathe FC irimo abakinnyi bafite ubunararibonye
Stade igiye kuberaho umukinoStade igiye kuberaho umukino
KNC nyir'Unity y'i Gasogi mbere y'umukinoKNC nyir’Unity y’i Gasogi mbere y’umukino

Sorwathe FC: Tuyizere Aime, Abumuremyi, Nshimyumuremyi J.Damascene, Kamuhanda Benoit, Hatangimana Eric, Niyitegeka Emmanuel, Mucyo Youssuf, Nkubito Hamza, Mushimiyimana Telesphore, Habimana Noel, na Munezero Lionel.

Abasimbura: Ishimwe Ismael, Mugabo Emmy, Niyigena Gaston, Iyamuhanze Japhet, Tuyisabe Baptiste, na Manishimwe Moise.

Umutoza: Banamwana Camarade.

Unity FC: Cuzuzo Gael, Ntirenganya Emmanuel, Ndabarasa Tresor, Twagirimana Fulgence, Niyonkuru Jean Luc, Ndayambaje Seleman, Kayitaba Jean Bosco, Tuyisenge Issa, Nyamikore Benoit, Niyonkuru Amani, na Mutijima Valery.


Abasimbura:
Kayigamba Etienne, Rugamba Prosper, Bizagwira, Seraphin, Niyonkuru Babou, Nkubana Marc, Harerimana Sadik, na Butare Henry.

Umutoza: Namahoro Yves.

Uko amakipe yo mu itsinda rya mbere ahura mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa Gatandatu

Gasabo United vs Vision Fc(Ferwafa, 13:00)
Etoile de l’est Fc vs Gitikinyoni Fc (Ngoma, 14:30)
Pepiniere Fc vs Rwamagana City Fc (Ruyenzi, 14:30)
Esperance Fc vs Aspor Fc (Mumena, 13:00)
Sorwathe Fc vs Unity Fc (Kinihira, 14:30)

Ku Cyumweru

Nyagatare Fc vs Akagera Fc (Musheri, 14:30)

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mucoma

    Kuya 9-12-2017 saa 22:12'

    Knc numunyamahane yashatse nokurwana

  2. dusu

    Kuya 9-12-2017 saa 19:35'

    H ahahah Aziyongoze se rayon u bundi imupfunyikire nka 30

  3. Amani

    Kuya 9-12-2017 saa 14:25'

    ko mbona KNC ashobora kuba afite ekipe itoroshye ra!!! arashaka kujya mucyambere? bazamuhe Rayon mucyamahoro tumutsinde 15-0! anyway Ruhagoyacu turabemera hose mugerayo cyane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru