RUHAGOYACU.com

Amafoto y’i Kinihira UTABONYE: Abasifuzi bahinduye imyambaro hagati mu mukino witabiriwe n’ibihumbi by’abafana

Mu mafoto, RuhagoYacu iragusubiza i Kinihira ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuje Sorwathe FC na Unity FC y’i Gasogi amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Muri uyu mukino, abasifuzi batangiye umukino bambaye imyambaro y’umukara, bawusoje bambaye umuhondo (nyuma yo guhindura mu karuhuko) ibintu bikunze kubaho iyo abasifuzi bambaye imyambaro imwe n’amakipe, ikipe ntibashe guhindura n’ubwo aha atari uko byari bimeze.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri n’uburyo bakurikirana.


Amwe mu mafoto utabonye kuri uyu mukino

Stade ya Sorwathe yari yakubise yuzuye no mu mpande zayo zoseStade ya Sorwathe yari yakubise yuzuye no mu mpande zayo zose
Ushaka kureba neza, azamuka aha, ubundi akareba mu kibuga nkukirimoUshaka kureba neza, azamuka aha, ubundi akareba mu kibuga nkukirimo

Kapiteni wa Sorwathe FC; Kamuhanda Benoit Kapiteni wa Sorwathe FC; Kamuhanda Benoit
Umuganga wa Sorwathe FC yita ku munyezamu Aime wari ugize akabazo k'imvuneUmuganga wa Sorwathe FC yita ku munyezamu Aime wari ugize akabazo k’imvune
Made in Rwanda? karere baba bari na zoMade in Rwanda? karere baba bari na zo
Uretse n'aba, N'iyonka yaje kureba umukinoUretse n’aba, N’iyonka yaje kureba umukino
KNC wa Radio/TV 1 akaba na Nyir'Unity FC ashyigikiye ikipe ye kuri uyu mukinoKNC wa Radio/TV 1 akaba na Nyir’Unity FC ashyigikiye ikipe ye kuri uyu mukino
Umusifuzi abwira umutoza w'ikipe y'i Gasogi; Namahoro Yves gutuzaUmusifuzi abwira umutoza w’ikipe y’i Gasogi; Namahoro Yves gutuza
Rugamba wa Unity yahawe umutuku umukino urangiyeRugamba wa Unity yahawe umutuku umukino urangiye
Donatien wa Sorwathe FC ahanganye na Rugamba Prosper wa UnityDonatien wa Sorwathe FC ahanganye na Rugamba Prosper wa Unity
Iyo bagusumba se? Iyo bagusumba se?
Bitewe n'ubwinshi bw'abaza kureba umukino, bamwe bahitamo kurebera mu bushorishori nk'inyoniBitewe n’ubwinshi bw’abaza kureba umukino, bamwe bahitamo kurebera mu bushorishori nk’inyoni
Ba kapiteni bombi; Kamuhanda Benoit na Kayitaba Jean Bosco bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoBa kapiteni bombi; Kamuhanda Benoit na Kayitaba Jean Bosco bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino
Unity yabanje mu kibuga; Amani, Jean Luc, Valery, Issa, Fulgence Tresor, Benoni, Selemani, Emmanuel, Bosco na Gael.Unity yabanje mu kibuga; Amani, Jean Luc, Valery, Issa, Fulgence Tresor, Benoni, Selemani, Emmanuel, Bosco na Gael.
Sorwathe FC yabanje mu kibuga: Mucoma, Telesphore, Abumuremyi, Yussuf, Hamza, Eric, Noel, Donatien, Lionel, Kamuhanda na AimeSorwathe FC yabanje mu kibuga: Mucoma, Telesphore, Abumuremyi, Yussuf, Hamza, Eric, Noel, Donatien, Lionel, Kamuhanda na Aime

Kapiteni wa Unity abwira umusifuzi ko abarenganyije ku ikosa rya AmaniKapiteni wa Unity abwira umusifuzi ko abarenganyije ku ikosa rya Amani
Polisi y'igihugu yari ihabaye,Polisi y’igihugu yari ihabaye,
Tuyizere Aime umuzamu wa Sorwathe FC aterana umupira n'ibipfunzi Selemani wa Unity, Bosco ategereje ko umupira umusanga akawushyira mu izamuTuyizere Aime umuzamu wa Sorwathe FC aterana umupira n’ibipfunzi Selemani wa Unity, Bosco ategereje ko umupira umusanga akawushyira mu izamu
Umutoza Banamwana Camarade watojeho amakipe yo mu cyiciro cya mbere aha nytiyishimiye icyemezo cy'umusifuziUmutoza Banamwana Camarade watojeho amakipe yo mu cyiciro cya mbere aha nytiyishimiye icyemezo cy’umusifuzi
Abafana ba Unity FC bari bacecekesheje ibihumbi by'abafana bari bashyigikiye Sorwathe FCAbafana ba Unity FC bari bacecekesheje ibihumbi by’abafana bari bashyigikiye Sorwathe FC
Umukino wari indyankurye......!Umukino wari indyankurye......!
Mucoma na Bosco batsinze ibitego byabonetse mu mukino bahanganiye umupiraMucoma na Bosco batsinze ibitego byabonetse mu mukino bahanganiye umupira
Selemani wa Unity yabonye uburyo butandukanye butagize icyo butangaSelemani wa Unity yabonye uburyo butandukanye butagize icyo butanga
Niyitegeka Emmanuel 'Mucoma' yatsinze igitego cya Sorwathe FC ku ishoti rikomeyeNiyitegeka Emmanuel ’Mucoma’ yatsinze igitego cya Sorwathe FC ku ishoti rikomeye
Cuzuzo ntiyabashije guhagarika ishoti rya Mucoma, umupira ujya mu nshunduraCuzuzo ntiyabashije guhagarika ishoti rya Mucoma, umupira ujya mu nshundura
Abafana ba Sorwathe FC bajya ibicu......Abafana ba Sorwathe FC bajya ibicu......
Mucoma ashimirwa n'abatoza be, gusa yahawe umutuku mu gice cya kabiri, azira gutuka umusifuziMucoma ashimirwa n’abatoza be, gusa yahawe umutuku mu gice cya kabiri, azira gutuka umusifuzi
Umusifuzi yereka kapiteni wa Sorwathe aho batereka umupiraUmusifuzi yereka kapiteni wa Sorwathe aho batereka umupira
Bidatinze, Kayitaba Bosco yazamukanye ba myugariro ba Sorwathe FC..........Bidatinze, Kayitaba Bosco yazamukanye ba myugariro ba Sorwathe FC..........
Maze abatsindana igitego cyo kwishyura ku ruhande rw'ikipe y'i GasogiMaze abatsindana igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’ikipe y’i Gasogi
Abakunzi ba Unity mu byishimo nyuma yo kwishyura mu gice cya mbereAbakunzi ba Unity mu byishimo nyuma yo kwishyura mu gice cya mbere
Cuzuzo Gael afata neza umupira wari utewe na Mushimiyimana Telesphore n'umutweCuzuzo Gael afata neza umupira wari utewe na Mushimiyimana Telesphore n’umutwe

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino wayareba hano.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Venuste Niyotwagira

    Kuya 12-12-2017 saa 03:40'

    Ariko nkawe ngo ni Philliber nabuze umunsi numwe wakwandika inkuru zikenewe niba urukwirengagiza amakuru sinzi niba knc yarahaye ruswa abanyamakuru bose sinzi pe! niba hari uwababujije gufotora andi makipe ntawamenya ikintu ruhagoyacu mugamije gituma musigaye mutandukira uziko wagirango gasogi yabaye mniy sorry nibagiwe nandika philliber kandi ari tony uretse ko mwese muribamwe ntawe mbona warusha undi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru